Rwanda: Gén. Andrew Rwigamba wayoboye igipolisi cy'abicanyi b'i Kigali yatabarutse.
Inkuru y'urupfu rwa Jenerali Andrew Rwigamba yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 17/10/2019. Gen. Andrew Rwigamba yitabye Imana aguye mu bitaro bya "Cairo Internationa Medical Center" biri mu gihugu cya Misiri. Itangazamakuru ryo mu Rwanda rivuga ko Gen. Andrew Rwigara azize uburwayi yari amaranye igihe kirekire ariko ubwo burwayi bukaba butavugwa izina.
Ku mbuga nkoranyambaga zihuza abanyarwanda ndetse no mu itangazamakuru rihuza abanyarwanda rinyuranye byakunze kuvugwa ko Gen. Andrew Rwigamba yahawe uburozi (utuzi twa Munyuza) na leta ya Kagame nk'uko iyo leta yaroze Ministre w'ububanyi n'amahanga Dr.Richard Sezibera! Gen. Andrew Rwigamba yayoboye igipolisi cy'abicanyi ba FPR kugeza mu mwaka w'2008; Mu kwezi kwa Cumi 2013 nibwo Gen.Andrew Rwigamba yasezerewe mu gisilikare cy'inkotanyi (RDF) n'ubwo nyuma yaho yakomeje kugikorera mu buryo bunyuranye.
Imwe mu mpamvu zivugwa zatumye Gen.Andrew Rwigamba asezererwa hutihuti mu ngabo z'inkotanyi ndetse zikaba zaratumye ahabwa uburozi ni uko yari inshuti magara y'umunyemali Assinapol Rwigara wishwe n'abicanyi b'interahamwe z'ubundi bwoko (igipolisi cya Kagame). Mu gihe ubutegetsi bwa Kagame bwafataga icyemezo cyo gufunga Rwigara, Gen. Andrew Rwigara wayoboraga igipolisi icyo gihe yabyitambitsemo abuza abapolisi kumufata bituma Rwigara abaca murihumye! Kuva icyo gihe Gen.Andrew Rwigara yahise ashyirwa ku rutonde rw'abanzi ba FPR bagomba kuzicwa nk'abandi bagome bose!
Gen.Andrew Rwigara ajyanye amabanga y'ubwicanyi bukomeye inkotanyi zikomeje gukorera abanyarwanda nko: kubanyereza nyuma imirambo yabo igatoragurwa mu kiyaga cya Rweru cyangwa se ku gasozi, abandi bakaraswa ku manywa yihangu barimo amapingu bagashinjwa icyaha cyo gutoroka cyangwa se bakicwa imirambo yabo ikamanikwa mu biti ngo byitwe ko biyahuye!
Gen. Andrew Rwigamba aruhukire mu mahoro. "Veritasinfo" yifatanyije n'umuryango we mu kababaro gakomeye utewe n'urupfu rwe.
Veritasinfo