Rwanda :MRCD-UBUMWE irahamagarira abanyarwanda kwitabira urugamba rwo kunamura igihugu.

Publié le par veritas

Kuri uyu munsi, tariki ya 1 Ukwakira 2019, Umuryango Nyarwanda ufite isabukuru y’akababaro: Imyaka ibaye 29 FPR-Inkotanyi ishoje intambara simusiga ku gihugu cyacu. Abari bakuru mu Banyarwanda muribuka ko kuri iyo tariki bamwe mu mpunzi z’abanyarwanda mu gihugu cya Uganda beguye intwaro bagaba igitero ku Rwanda barangajwe imbere na Jenerali Fred Rwigema.

Iby’icyo gitero, n’intambara yagikurikiye, byaje kuba bibi cyane tariki ya 06 Mata 1994 ubwo umugaba mukuru wa FPR-Inkotanyi, ari we waje gufata ubutegetsi budasangiwe maginga aya akaba amaze kwigira umwami-ntayegayezwa, Jenerali Pahulo Kagame, yahanuye indege yari itwaye Perezida HABYARIMANA na Perezida NTARYAMIRA w’Uburundi, igikorwa cyabimburiye ubwicanyi butagereranywa bwaje kwitwa jenoside. Abanyarwanda batagira ingano bahitanywe n’iyo ntambara-kirimbuzi, abenshi nabo basigarana ibikomere bidasibangana ku mubiri no mu mutwe.

Banyarwandakazi, Banyarwanda, kuri uyu munsi w’isabukuru y’agahinda, MRCD-UBUMWE nk’umuryango mugari wafashe iya mbere mu rugamba rwo kubohoza no kwunga abanyarwanda, irabasaba kudahera ku matage igitero cy’uwa mbere Ukwakira 1990 cyabazaniye n’imiryango yanyu. Birakwiye kwiyumvisha ko ibyago byacu nk’abanyarwanda atari umuvumo twavumwe n’Imana ngo bibe ari akarande. Ibibazo byacu bifite ibisubizo, ibyago byacu bifite umuti, kandi ibyo bisubizo n’uwo muti uhamye nibyo byahagurukije abagore n’abagabo bibumbiye muli MRCD-UBUMWE.

Uru rugamba ariko ntabwo ari urwa MRCD-UBUMWE gusa, ni urw’Abanyarwanda bose, abato n’abakuru. Niduhagurukira rimwe tugahangana n’ikibi cyagwiriye u Rwanda rwacu, tukima amatwi n’amaboko abagaragu ba Sekibi bifuza kuduheza muri uyu mubande w’amarira n’amaganya, nta shiti intsinzi izataha mu muryango mugari w’Abanyarwanda. Nimucyo ducyere urwo rugamba ruhebuje, twisubize icyubahiro twahawe n’Iyaturemye kandi twunamure igihugu cyacu, u Rwanda twarazwe n’Abakurambere tukaba natwe tugomba kukiraga abo duhetse nk’igihugu kibabereye koko.

Harakabaho amahoro, itunga n’itunganirwa mu Banyarwanda!

Faustin Twagiramungu

Vice-Président et Porte-parole du MRCD (sé)

http://www.mrcd-ubumwe.org

Twitter: @MUbumwe

Email: contact@mrcd-ubumwe.org

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A
Quand j'ai trouvé le Dr Padman, j'avais désespérément besoin de ramener mon ex-amoureux. Il m'a quitté pour une autre femme. C'est arrivé si vite et je n'ai eu aucun mot à dire dans la situation. Il vient de me larguer après 3 ans sans aucune explication. Je contacte dr.Trust via son courrier électronique (padmanlovespell@yahoo.com) et il a jeté un sort d'amour pour nous aider à nous réunir. Peu de temps après son sortilège, mon petit ami a commencé à m'envoyer de nouveau des textos et se sentait horrible pour ce qu'il venait de me faire subir. Il a dit que j'étais la personne la plus importante dans sa vie et qu'il le savait maintenant. Nous avons emménagé ensemble et il était plus ouvert avec moi qu'avant et il a commencé à passer plus de temps avec moi qu'auparavant. Depuis que le Dr. Padman m'a aidé, mon partenaire est très stable, fidèle et plus proche de moi qu'auparavant. Je recommande vivement le Dr. Padman à toute personne ayant besoin d'aide. Vous pouvez le contacter à l'adresse suivante: padmanlovespell@yahoo.com
Répondre
R
Duhe listi y'ibyo umaze kwubaka byawe bwite ubundi Twagiramungu atahe umwigishe uko bubaka igihugu.
Cg ushaka kumwigisha uko bica abantu ukanyanyagiza imirambo igihugu cyose!!!!!!!!!
Cyubake tuzasange kimeze neza nkuko twagisize turaje
Répondre
R
Unva sha kiwi:
Abatekamutwe dufite mu Rwanda bakaba banazwi nk'amabandi ku rwego mpuzamahanga ,ni General Kabarebe na General Paul Kagame.!!!
Nkwibutse ko ubutekamutwe bwabo bwa mbere ari ukwiha ipeti rya Generali bataligeze bakandagira mu gashuli ka gisirikare cg barangize amashuli abanza!!!!
Ikindi bose basahuye igihugu bageza naho biba urusenda rwa nyirangarama.
Ubu Kagame na Kabarebe balenda kwicana bapfa ibisahurano !!!!
Niba ukeka ko mbeshya jyenda ushake safe house Gakulu afungiyemo akubwire aho Gakuru afungiye n'icyo azira.
Reka nkwibwilire icyo Gakuru azira.
Gakuru Yali afite mushiki we warongowe n'umuzungu Mbere y'uko mufata igihugu mukakigulisha n'abazungu.
Uwo muzungu ni umudage.
Gakuru yasabye uwo muzungu kumulihira ngo yige gutwara indege arabyiga ararangiza.
Muli 96 Gakuru na Gato bigize inyenzi igihe ya Mabandi abili nakubwiye yateraga agasahura Congo Kabarebe yishe abahutu babili b'abanyekongo bali bafite indege za antonov zakoraga transportation .
Amaze kubica yafashe indege ayiha Gakuru wali umusoda we akajya ayikoresha mugusahura ibintu abijyana muli Gihonomu yitwa Singapuru ya Africa!!!!
Iyo ndege niyo kabarebe yakoresheje ajyana inyenzi i Kitona igihe atsindirwa yo mugatabarwa na Theogene Rudasingwa wabasabiye USA gutegeka Angola ngo ibareke muhunge.
Gakuru na Gato bakomeje gukorera Kabarebe ya ndege irakura ibyara hafi 4 zindi
Ejobundi Ibandi rikuru ryibonye Kabarebe arirusha cash kandi yibera munzu iciriritse mu gihe ibandi rikuru ryishimiraga kurara mu madege rizenguruka isi.
Nibwo Ibandi rikuru ritangiye gufungisha ijisho ibandi rito!!!!
Ubu umwana wa kabarebe wa musore we ajya kunrya abahungu ba paul bamulinze ngo adatoroka!!!!
Ibandi rikuru ryishe umuhutu wese cg Umututsi ufite cash ritwara imitungo yabo yose!!!!!
Naguha urugero kuli Makuza Bertin wasabye Kagame kujya Cameroon yica Musabe Pasteur kubera amahera Bertin na Rwabujindili bibye Muli Bank Bakar!!!!!
Bucyeye Rwabujindiri aba yishe Makuza kugirango afate byose wenyine.
Rwabujindiri aba yishe Rwigara atwara ibyabo byose aba yishe Rwabukamba atwara ibye byose yewe yageze naho yiba agashop ka Madame Rwigema Fred ndetse yiba urusenda rwa Nyirangarama.
Abanyarwanda bazi amateka bemeza ko kuva Rwanda yabaho kugeza uyu munsi hashize imyaka irenga 550 Rwabujindiri na bagenzi be nibo batekamutwe ba mbere igihugu cyagize kuburyo nibava kubutegetsi Isi yose izandika ibitabo kubujura bwabo.
Ndemeza ko umwaka umwe gusa FPR itakili ho hazandikwa ibitabo nka 200 kubujura ubutekamutwe n'ubwicanyi bwanyu.!!!!
Kuva kuli Rwabujindiri kugeza kuli caporali we ba local defense boys be bose bazatoragurwa kubera ubunyamanswa bwabo!!!!!
Tinya umuntu wica umwana we Mupende amujijije gusa ko azi amabanga ye menshi ajyanye no kujura!!!!!!
Tinya aho ibandi rikuru rihugira mu kwiba rikibagirwa urugo rwaryo abagabo bandi bakarutaha incuro zirenze ebyili kuburyo abahanga bavuga ko ali eshatu nyuma ya General Kazura!!!!!!!
None uhera he wita Nyakubahwa Twagiramungu Faustin Umutekamutwe?!!!!!
Niba hali umutekamutwe uruta AMABANDI YITWAJE INTWARO ,bidusobanulire mwa !!!!!
Répondre
R
Ariko mwaretse tukubaka u Rwanda.
Muzee Twagiramungu utahe twubake igihugu.
Répondre
K
Kiwi unyibukije nyirabarazana yari ku mukebe wa kiwi wa sirage . Uri nyirabarazana koko. Izina niryo muntu . Volume cranien koko ni ntoya cyane nka nyirabarazana . Jya ushinyikana n'inyenzi z'udushwiriri munganya capacite cranienne. Not here at freedom site ya Veritasinfo.fr. mujye mu tujondera nka igihe ;rushyashya, bwiza , umuseke ; etc....Hapana hano kuri freedom Fighters site
Répondre
K
Chritoph gashino ka nyoko ni wowe njiji ugoreka amateka. CNDD niba itaratsinze intambara subizayo agashino ka nyoko nkuko wakajyanyeyo 2015 bakakakurisha noneho baguce utwo dusuha ureresa mu gapantalo usukumwa .inyenzi se nizo zatsinze intambara ? Na nubu turacyambikanye paka ivogonya turibamaze mwa miziha mwe
Répondre

Rukokoma,Ingabire,Diane,Sakara,Mushahidi,Ntaganda,Rusagara,Mutabazi,Byabagamba ndetse nabapfuye nka Karegeya, Rwishereka,Rwigara etc... bazabahagama mu menyo!!
Répondre

Ntugatukane kandi ntugasebanye! Rukokoma ni umugabo witunze kandi wiyubashe! Yigeze kuba Prime minister kandi wowe nturaba na nyumbakumi!!
Répondre
K
Aliko se!?uyu Rupaca ngo ni Rutindi rukokoma umutekamutwe wi,i,Cyangugu ntamwara no kumwara ubucabiranya bwacyo kiravuza induru ukagirango kigeze i Nyamasheke ngo tugikulikire!imyaka 29 kivuza induru niba kiba kiryamye cg kicaye ntumbaze!??niba na FLN yo yashoboye kukangura abantu nibura amateka arandikwa naho ikindi iyo kitali kugambanira abantu kiba kili kwiralira no kwiyemera mu ubujiji buli igihe usanga kivuga ngo nimuhaguruke ubuse cyo kigezehe?kurya cyabigize indilimbo ntikirambirwa iyo kimaze guhaga kiratera kikiyikiliza uyu Mubiligi wi i Cyangugu rwose utamuzi aramubalirwa ntabikorwa azi icyazi nukomangana induru yo arayizi ntanazi ko twamuhaze nokumuhaga!yihangane ntampeho!!!
Répondre
N
"BAZIRUNGE ZANGE ZIBE ISOGO"

Politiki y'u Rwanda muli iki gihe irangwa n'AKAVUYO kigaragaza mu bushishozi buke,kuryamira ukuli,gukurura wishyira,kuzimya amateka nk'uzimya bougie,guhakilizwa rwihishwa cg byeruye,kuba nyamurya uwo mwiliranywe,kutareba kure,...n'ibindi,itumye muli iki gitondo ntekereza kuli uyu mugani ugira uti "BAZIRUNGE ZANGE ZIBE ISOGO".Kuva umuyaga wa mbere w'impinduka uhushye mu Rwanda muli za 50,Ingoma ya cyami ikirukanwa,Revolution ya Rubanda(1959) ikazana Republika,Leta yayo ya mbere ikayoborwa na Kayibanda,iya kabili ikayoborwa na Habyarimana wavanyweho yishwe na Kagame uruganjemo uyu munsi,u Rwanda ntirwigeze rwiruhutsa ngo rwishimire kuba rutaye akabi inyuma,igisigaye ali ugukusanyiliza imbaraga hamwe mu guteza imbere abarutuye.

Ahubwo ibintu byarushijeho kujya i rudubi,bubisi,kubiha;imboga zarunzwe zabaye isogo.Nta handi washakishiliza impamvu uretse ku BATETSI.U Rwanda ku mateka nzi rwangijwe n'Ingoma ya Cyami yadindije amajyambere ikenesha rubanda nyamwinshi,ikibazo abakoloni batakemuye ahubwo bakajije bashyigikira ingoma bali basanze kugirango biboroheze mu bikorwa byabo bya colonisation.Republika ya mbere n'iya kabili n'ubwo zagerageje kuzamura ubukungu bw'igihugu n'indi mibereho myiza y'abaturage,ntizabashije kulinda REVOLUTION bavanaho impamvu zose zazatuma bayibulira mu myanya y'intoki,nko gushyira ingufu mu kurangiza ikibazo cy'impunzi,gushimangira amatwara ya democratie yali kubafasha gukorera abaturarwanda ibyo bifuza.Si ndi mu bavuga ko byali byaracitse,kandi nzi ko nta byera ngo de.aliko nanone nzi ko impamvu ngo ingana ururo.

Reka rero na ya sogo tuyibure,twicwe n' agahili n'agahinda kuva INYAMASWA-bantu ziteye u Rwanda ku 01 October 1990 zikarwana umuhenerezo zibifashijwemo n'abagambanyi bali mu gihugu n'amahanga yashakaga impinduka zakoroshya imigambi yabo ya kijura yagombaga kubanzilizwa n'itsembatsemba ry'abaturage.Kagame wafashe icyo kiraka yujuje amasezerano nawe ahabwa ububasha bwo kwica agakiza.Ubu yicaye mu rugwiro aho ayoborera ubwicanyi kuli buli muntu wese utaramuyobotse.

Igitangaje kandi kimbabaza ni ukuntu ku munsi nk'uyu ABANYARWANDA BATANGIYE INZIRA Y'UMUSARABA bamazemo imyaka 29,ubona nta cyahindutse mu mitekereze yabo,yatanga ikizere ko urugendo rubi rugiye kurangira.Ni agahomamunnwa!!!

PS:Mpamagaliwe indi milimo turakomeza ngarutse.
Répondre
M
MURI IYINKURU HARIMO AMAGAMBO YINGENZI MUGIRE ITUNGA N,ITUNGANIRWA MURWANDA IKI N,IKINTU FPR UBU YAVUKIJE ABANYARWANDA ISHIRAHO UBURYO YAMBURA UMUTUNGO KUBAWUFITE (KUGIRA ITUNGA MURWANDA UGOMBA KUBIHANIRWA ) BIKORERWA ABASHAKA KUGURA IMODOKA BAMUCYA UMUSORO UGUZE INDI (LAND CRUISER IGURA 25 OOO OOO F UKAYISORERA 17 OOO OOO F ! ) WAGURA IPIKI KU MAFARANGA 7OO OOOF UKAYISORERA 5OO OOOF KANDI ABAYOBOZI MU NKOTANYI BO BAHABWA IMODOKA ZIDASOZE !
Répondre
B
Nta kidashoboka iyo igihe kyakyo kigeze!!
Abirwaga bahekenya imyumbati namasaka mabisi nabo igihe kyarageze baragororokewe!!Kyokora nyine ntibakibuka ko Imana ikura ku kyavu ikicaranya nibikomangoma!!!
None se ANC yo muri South Africa yo ntiyatsinze Apartheid no.1 none se ejo cg ejobundi mubonye RNC nayo itsinze Apartheid no.2 mwabyifatamo mute??
Omukwonto Sizwe (their branch army) ntiyigeze irwana ahubwo ukuri kwarirwaniye isi yose irabamenya yamagana gashakabuhake abonye atsinzwe aremera!! Wowe tegereza uzarama azabibona!!
Na i Burundi niko byagenze kuko ukuri niko kwarwanye kuratsinda kuko Imana nayo yanga akarenganyo!!
Iminsi kandi nayo ngo ikona ingwe!!!
Répondre
K
@ Christoph. Ngo Interahamwe zipfanye ikizere kidashoboka? Noneho ubwo Interahamwe zimeze nka MUKAMUSONI wawundi Masabo YUVENALI Nyangezi ajya aririmba hahahahahahahagagaga!! Uransekeje. Uyu wiyita MUKASINE umwaka utaha nzajya mwita MUKAMUSONI
Répondre
K
Inyenzi -ingegera nka kabwa , mbwa (ntwari ) gitwa -kinyenzi na nyagasega , ngo murate ubutwari bw'inyenzi? Hhhhhhhh. Nta nyenzi y'intwari ibaho. Kereka iyo uvuga ububwa bwanyu cg ubwicanyi . Bimpires abazungu bazanye le 01/10/1990; twazirashe tutitangiriye itama. Umutware wazo ahasiga agatwe. Amezi abiri atarashira twari twakubuye umwanda . Tumwe umuvumba waravumbikanye ushyira inhona mu kagera. Itundi twambukiye ku biti mu kagera tuzamukana uruzi rwose ku ruhande rwa Tz dusubira iyo twavuye .Nta hantu na hamwe inyenzi zatsinze urugamba . Ikimenyimenyi nubu igihugu cyose imbunda metero 50 haba hari inyenzi yitamirije imbunda. Ibyo ni ibimenyetso by'ubwoba. Mu mifutu yazo hahora hanywa itabi ariko ibyo by'ubwoba bwazo ntibizazirinda kumenywa imisuha vuba aha
C
@MUKASINE. ntabwo CNDD yageze ku butegetsi i Burundi kubera ko yatsinze intambara wa njiji we. CNDD yageze ku butegetsi kubera imishyikirano ya Arusha Aho MANDELA yasabye ko Leta y'u Burundi ivanga Ingabo na CNDD FDD ikindi Kandi uranabeshya CNDD FDD yari yarafashe Bujumbura rural hafi yose. Naho rero nawe niba wumva iyo balinga yawe ngo Ni FLN izafatira u Rwanda mu kirere, komereza aho nakubwira iki? Hari nabo numvise bavuga Ngo Inkotanyi zafashe u Rwanda nyuma y'imyaka 30, ngo ubwo nabo bazabufata nyuma y'imyaka 30 hasigaye rero amezi 3 imyaka 30 nabo bakayuzuza barwanya Inkotanyi reka turebe ko muri Ayo mezi 3 asigaye FDLR yamaze gushwanyaguzwa n'Ingabo za Congo izaba yageze I Kigali. Cyakora shenge Interahamwe mupfanye ikizere kidashoboka.
Répondre
I
UBUTWARI BW'INKOTANYI
Reka ndate ubutwari bw'Inkotanyi
Zatabaye zidatinya
Uwo ni umurage w'abakurambere
Abakunda u Rwanda twarazwe.
Imihigo imaze gukomera
Inkotanyi bati turabyanze
Kubuzwa uburenganzira bwacu mu gihugu cyacu
Kandi Muvoma yanze gucyemura ibibazo byacu
Ku itariki ya 1 Ukwakira 1990 ku manywa y'ihangu twari twambutse
Ubwo rudasubira inyuma agana ishyaka
Ari nawe ducyesha iyi ntambwe
Yaratuyoboye tunyanyagira Gabiro
Aravuga ati Hobe Rwanda naherukaga ndi muto
Abitabiriye kwica Inkotanyi
Abahungu tubakina agakino
Tubasanganiza amasasu avuza ubuhuha
Maze inkuru mbi itaha muri Muvoma
Nakunze ukuntu twahinduye amayeri yo kurwana
Duhita dufata Gatuna ya Byumba
Kiyombe na Cyumba tuhashinga Positions
Twahise twereka Muvoma ko bizaba ukuri
Ko tuzabohora u Rwanda byanze bukunze
Abafaransa bafata ibitabo,
Ngo batangire bige iyo intambara
Maze batabare umugaragu wabo HABYALIMANA
Ariko birabananira
Abazayirwa nabo baje kumutabara
Ibyo baboneye mu Mutara byavugwa na Mobutu
Cyanika twahanyuranye umucyo
Mu Ruhengeli twerekanye ubuhanga bwa gisirikare
Mu Kinigi twaharasiye umwanzi ata umutwe
Inkotanyi dutaha mu Bigogwe
Nkumba twahageranye ishema
Abanyangugu badutumagaho ko batwifuza
I Butare barimo babaririza aho turi Ngo badusange
Natwe tukabasubiza tuti nimuhumure
Inkotanyi twaje mpaka Kigali
HATUEZI KURUDI NYUMA
Répondre
M
ABAHORA BARIRIMBA NGO FLN NTIYAFASHE UBUTAKA BARIBESHA KUKO USHOBORA KUGERA KU BUTEGETSI UDAFASHE UBUTAKA URUGERO NI CNDD I BURUNDI YAGEZE KUBUTEGETSI NTABUTAKA IFASHE NA FNL YA AGATO RWASA YAGEZE KU BUTEGETSI IDAFASHE UBUTAKA ,FLN NIKOMEZE UMUREGO TURAGUSHIGIKIYE UBUNDI TWAHEMUKIWE (1994) N,ABAJENERALI BICO GIHE BEMEYE GUTSINDWA NTITUBA TWARAHUYE N,AKA KAGA TWAHUYE NAKO (BARI GUPANGA GUERRILLA IKABUZA INKOTANYI KWIGARURIRA IGIHUGU ,ZARI KURAMBIRWA INTAMBARA ZIGASHIKIRANA NABO ) .
Répondre
F
Yewe FPR koko ni INTARE YASHIZEMO UBWINYO. Kubona igeze aho YIYAMBAZA uriya MUTWA FILIPO MPAYIMANA kera barakoreshaga za SPEAKERS - VUVUZELA - KADAHUMEKA SUMBIRIGI ubu bibereke ko FPR itarangiza 2020 IGIHIMEKA.

Nawe se SUMBIRIGI yavuze ko FDLR itakibaho, bukeye bajya kwica no gushimuta none bumviseko YARIYE KARUNGU kuruta igihe cyose yabayeho.... BATI TWIYAMBAZE UMUTWA FILIPO....Ayiiii

FDU ngo iceceke MUDAKOMEZA KWICA ABAYOBOKE BAYO? Ibyose hari ahandi mubizi? MWICEEEE Abo bazibukwa nk ibitambo bya DEMOKARASI.

VIVE VICTORY INGABIRE urabumvishije nubwo bakwita AKANTU ariko baziko uri IHIHATO.

Uyunutwa rero mwene wabo wa BIZIMANA J.D na TOM NDAHIRO babahe ibyo barya bahage.... puuuu.

KIRIYA GITABO WANDITSE FPR irakibuka kimwe nkuko YIBUKA IBYO EVODE YAVUZE KO ARI AMABANDI....Ni isaa itaragera. MUNYUZA arabibikiye.
Répondre
I
Ngo iterambere mu kadomo ryazamutseho 12%!!!!ikinyoma nkicya semuhanuka!!!
Hashobora kuba hariho umuntu umwe cg babiri bazamutseho 12% ibyo birashoboka.
Ariko muri rusange iterambere ryo mukadomo ahubwo ryamanutseho 12%.usanga abantu beshi barya rimwe ku munsi; ubukene mu byaro ngo buranuuma!!abanabeshi barwaye bwaki , amavunja ni yose, nzaramba yugarije beshi, ahenshi ubu rurakinga batanu!!Ahubwo muge muvuga ko iterambere ryahanutseho 12% naho ubundi byose ni itekinika!!!!
Uwapfuye yarihuse!!
Répondre
H
Nimuhorane Imana !

Ejo hashize kuli 01/10/2019, Ministre w’Ubutegetsi bw’igihugu, Anastase Shyaka, yashyize ubutumwa bukurikira kuli Twitter : « Turasatira 2020 mu rwunge rw'ibyiza : ubukungu bwazamutseho 12% ; umutekano uradadiye, abagambanira u Rwanda baratagangaye ; abararikiraga ruswa barakanzwe ; abaturage basobetse ubumwe, imibereho myiza yabo irazamukana ubwiira. U Rwanda ruraryoshye. » Yemwe, ngo umwera uturutse i bukuru bucya wakwiriye hose : ejobundi nibwo Kagame yatangarije i New York ko abanyarwanda bishimye, none iyo ntero y’ubushinyaguzi irarimbanyije.

https://www.youtube.com/watch?v=xclVCzDebBE

Aliko se urwo Rwanda rw’umutekano « udadiye » Ministre Anastase Shyaka aturatira, ni u Rwanda rw’abanyarwanda koko, cyangwa ni rumwe rwa « Sengapolo » ? Harya iyo vision 2020 igeze hehe igera ku ntego yihaye ko mwebwe ubwanyu mwivugira ko ari itekinika gusa [ https://www.youtube.com/watch?v=F7lH5S3NAMo ] ? Ese iyo mibereho myiza Ministre Shyaka avuga ko ihabanye n’ibyo ubwe yiboneye akabitangaza i Nyamagabe, i Nyabihu, i Gicumbi, i Musanze n’ahandi aho ubukene, amavunja, abana bata ishuli, inda z'indaro, ubwicanyi n’ukwiyahura byugarije benshi ? Bavandimwe, nimuhaguruke twiyame abashinyaguzi bigwijeho ibyiza bagateza ibyago abanyarwanda ; tubiyame kandi tubabwire ururimi bumva.

Dr Biruka, 02/10/2019
Répondre
P
Akaga nukwiga ugahitamo KUYOBORWA N INDA NINI.
BIKINDI YARABAVUZE. Bariya ntibazasimba ubuhanuzi.
R
RNC nitubarize KAYUMBA kuko ibi byose arabizi byo kwicwa kwa RWIGEMA. Tuba twarageze mugihugu kera iyo RNC ikomeza imigambi ya Col Karegyeya.

Ariko ubwo Mjr MUPENDE ababimburiye, RNC yo nitangaze AMAZINA yabantu bose badushyize muri AKA KAGA. Uwo warashe RWIGEMA ni nde? Byoseee mubivuge. Muranga nubundi tizabimenya ariko ikizere kizaba GISHIZE.
Répondre
I
Wowe tuza uzirebere ibyababagizi banabi. Nonese ntiwumvise Mjr Rutayomba asa nuwo byacanze kubera kubura uko abisobanura!! Sinzi icyo ababantu bagihishira. Bagomba kumva PRESSURE kugeza ryari!! Ubu ikintu kigoye hano kumva ni iki?

Mwiyumvire J.N MPORAMUSANGA niwe ubivuga atarya iminwa ati: Niba FPR yica uwayigize icyo iricyo Ninde wundi itakwica?
RWIGARA SEEEE
SET SENDASHONGA SEEE
KAREGYEYA SEEE
MUPENDE (KALISA NA ALEXIA SEEE)
KUNANI SEEE
NTARYAMIRA SEEE
KABILA PERE SEEE
Igisigaye aba ba RUTAREMARA basigaye KURASANA ubwabo niko AMABANDI akora. Ba EVODE bazi abo bakorera bareke nzakubwira.

Ubwo Ukuli kugiye hanze witegure ABAGIYE KUBIGWAMO.

IGENDERE INYUMBA ALOYIZIYA. Wajyanye byinshi.

Harya ngo Polo yishe Umuhungu we MUPENDE? Na CYOMORO yamwica....

Numiwe
R
RNC nitubarize KAYUMBA kuko ibi byose arabizi byo kwicwa kwa RWIGEMA. Tuba twarageze mugihugu kera iyo RNC ikomeza imigambi ya Col Karegyeya.

Ariko ubwo Mjr MUPENDE ababimburiye, RNC yo nitangaze AMAZINA yabantu bose badushyize muri AKA KAGA. Uwo warashe RWIGEMA ni nde? Byoseee mubivuge. Muranga nubundi tizabimenya ariko ikizere kizaba GISHIZE.
Répondre
A
Nahoze nsoma inkuru yanditse ku igihe , aho ngo Mpayimana Philippe utuye mu Bufaransa akaba Umunyapolitiki wigenga , wagiye kwitoza mu matora ya Prezida ubushyize, mu by' ukuri akaba yari yarahawe ikraka cyo validation yayo matora mu ruhando mpuzamahanga. Uyu so- called Umunyapolitiki ngo arai gusaba ko FDLR na FDI Inkingi biseswa ngo bakemera ko batsinzwe , ndetse akaba asaba n' Abandi Bahutu muri Rusange kuyoboka bagatega agakanu mwene Rutagambwa akajya akuramo umwe umwe nk' amatungo yiyororeye. Kuva Intamabra Inyenzi zashoje ku Rwanda muri 90 yatangira yagiye igaragaza udushya twinshi cyane mubo twitaga abanyabwenge muri sosiyete Nyarwanda. Benshi bagiye bivamo nk' inopfu maze barasra basizora , bamera amababa , ngo bazamukire mu mibabaro itangira ingero Abanyarwanda turi kunyuramo y' inzitane igoye kwivanamwo. Nk' uko FPR Itangira intamabra yakoresheje amayeri menshi kugirango iheshye umugambi wayo ukomeye wo kurimbura Abanyarwanda muri Rusanga ariko k' uburyo bw' umwihariko Abahutu. Aha yashyatse Abahutu bahubuka maze ibashyira ibagira Abahutu de services , aba barahagurutse barwana bivuye inyuma si ugutema isyhyami ry' igiti bicyariye barasizora birangira badutaye ku munigo wa FPR inkotanyi. Abashoboye kuva mugihugu inyenzi zigenda zibicya umugenda mu mashyambayose ya Congo ku buryo Urwanda aricyo gihugu ku isi gifite Abagwa gasi benshi. Benshi muri Abo Bahutu de Services bari barize bafite amafaranga, ndetse ni impapuro zabafashya kugera iyo bwotamasimbi , maze bamaze kutugaburira inyenzi baraguruka bigira iyo za burayi , si ukudamarara baragashyira. Maze za titre zabo Academic batangira kuzivuga ibigwi bari gamba , igihe bamwe mu mumpuzi barimo bashyiraho uburyo bwo kwirengera no guhagarika umuvuduko wo kubatsemba FPR YARI IFITE ABA BENE WACU BARIMO BSAHYAKA IMPAPURO zabafsha kubona no integrtaionsociale muri ibyo bihugu. Beshi bshyinze amshyaka tugirango ahari bcyiye akaenge bagiye kudutera ingabo mu bitugu, naho bamwe muribo bakomeje ya turufu bari abfitanye na Kagame yo kwikora munda maze barakotana barasizora izina Bangamwabo rira ikirangirire muri abo ba Docteur bacu. Kuberako bamwe muribo ni bura batanyuze muri karvari twanyuzemo, ducukura imyumbati, turya imizi n' ibindi , ntabwo bashyoboraga kwiyumvisha uburemere bw' ubugambanyi batugirira. Batangiye kurushyanwa bashyinga twa Parti politiki , maze bazana yaturufu yabo yo kuyobya injiji no guteranya Abanyarwanda ya Kiga Nduga, kugirango bacye intege abari bashyoboye kwishyira hamwe ngo barengere impunzi ze gushyirira ku icumu. Abenshi bagiye muri opposition ya Kanani wari warabaye amateka maze si ukumurwanya kandi yarapfuye barasizora nubu nkaba mpamya ko hari abakirota umuzimu we. Aha Ndashyimira cyane Abahoze ari Ingabo z' URwanda umurava n' Ubutwari bagaragaje kugeza magingo aya nubwo hatabuze kuboneka mo ibigwari. Izina niryo muntu kandi so ntakawnga akwita neza Mudacumura arasinzira yaranze kuba ingarauzwa muheto nka ba Rwarakabije biranze ngo barasshije bakaba bazapfa badahinye amagauru nka Knayamurengwe. Uko Urugammba rutinda ibismabo byiyoberanya byaragaragaye ndetse Kagame wagirango afite uko abipima, bimwe impbere mu gihugu , ibindi inyuma yacyo, maze Kagame abitunga amafaranga bikanura amaso birasizora si ukutugurishya sinakubwira. Mpereye imbere navuga nkaba Ngirente, Bazivamao , Bamporiki, Rucyagu, Dr Iyamuremye, N' ABANDI BENSHI BEMEYE GUSHYIRA MUGIFU Ubwenge bwabo bakagurushya rubanda babishyaka kandi babigambiriye. Hanze y'URwanda kubamenya byari bigoye ariko Yesu yaravuze ati muzabamnyera ku imbuto zabo. Abo barasizoye barasara maze batshye ishya urwo yari yamabaye banyagucwa bari barishyize hamwe ngo birwaneho baba bazanyemeo y' amacenga yabo regionalism , bacya mo kabiri Uko niko kAGAME Ari gutoragura ingorwa akanyuza muri Mutobo ( Brain wash), Imyanda akajyana muri Nyungwe ku buryo bw' Ibanga rikomeye. Byabaye nk' irirushyanwa aho benshi bananinwe guhishya amaranga mutima yabo ukumva umuntu wize kujyamburura w' Umugabo atangiye kw' Ibasira Ingabire yatumwe na FPR kugirango acye intege intwari nyazo, abandi bagshyinja bene wabo ibinyoma kugirango bakereze urugamba , ndetse abandi bagashyinga za Muvoma zifite amazina adasobanutse agamije gukomeza kubiba amacakubiri mu Bnyarwanda. Ndetse ugasanga batangiye gukora ikinamicyo ryo gushwana bayobya uburarari nka bimwe uganda n' Urwanda bakora iyo bashyaka kwica intwari zo muri FDLR. Wareba neza ugasnaga ntaho ibyo bakora bihuriye ni inyungu rusange za runda ruri ku ingoyi. Urugero: Umwe ati nari mugihugu banyambura ibyanjye byose baramfunga, undi ati ubutegetsi bw' igisuti ariko agasingiza amateka yabwo , abo ugasanga bashyanutse hagati yabo ngo barahanganye kandi barangaza banyakugorwa. Kubera kutareba kura cyane cyane ku Bahutu , abari hanze bamwe na bamwe bagiye muri iryo rushyanwa ryo kurya amafaranga ya Rupfu FPR maze bakayitegeza benewo kugirango birihire za morgage cg se bigurire imodoka zihenze bati abandi bazirwariza, abo nibo bakora nkabo ba Mpayimana badatinya gucya intege intwari Ingabire muri za declaration z' Urukoza soni banyuza muri social media za basebuja. Nkaba nsaba bene ngofero dusangiye gupfa no gukira guha akato abantu nk' abo. Mwe muri Hanze niba hari events ibahuza mukabaha akato, kuko ikirayi kimwe kiboze iyo kigiye mu mufuka cyangiza ibindi. Abari mugihugu mukirinda kujya inyuma yabo bantu bafite ambition personnelles batitaye ku mibabaro yacyu. Ntabwo byumvikana ukuntu Umuntu nka Mpayimana asaba ibintu nkabiriya igihe buri kwezi mu Rwanda batoragura plus de dix cadavres bishwe bamwe banitswe mu biti, abandi bandagaye hirya no hino, kandi bose bari musi y' imyaka mirongo itatu kandi ba Abahutu, Phjillipo ati mubyemere mutyo.Njyewe nshikiye byimazyo strategies za FDI ndetse na Options zaFDLR N'undi wese wanga gupfa ateze agahanga imbere y' umwisshyi we akanuye amaso. Niba Ijuru ribaho Abantu nka INGABIRE , MUDACURU, AGNES, MUKASHYEMA, GATEBUKE,MEMBRES OF ASBL, RWANDAN LIVES MATTERS, natwe dufata igihe cg se uburyo bwose turwanya akarengane tuzarijyamo. Hari benshi birirwa mu matorero baregwa icyaha cya noa- assistant of a person in Danger kandi kikazabahama. Mureke twese hamwe Abahutu , n' Abatutsi bazima nka Zaneza twitsamuye twitegure kugwa ku rugamba nk' uko intwari Ingabire ya byiteguye phyisically and pscologically. ibigwari ntibidukange no matter what they have as academic titres. Impapuro sizo ziduha agacyiro ahubwo imitekereze yacu.
IMANA iRI MURUHANDE RWACU IT'S A MATTERE OF TIME.
Répondre
F
FPR irikwibeshya ko turi 1998 AHO YASENYAGA ZA MDR ikoresheje byabisahirada bya SAFARI na MAKUZA? NOOOOOOO NEVER AGAIN.

MUSHIKAME muwunywe. UMUZIMU WITWA GAFARANGA urimbuye FPR.

MUKURIKIRE ITAHUKA na BIZATUBIREBA na URUMURI.

BYE RWABUJINDIRI. Wishe RWIGEMA none uhombye byose.
K
Nimushinge ishyaka cg urugaga rumwe rwitwa MDR-Tabara maze murebe ngo rirayobokwa.
Mwirinde ababatera ubwoba ngo MDR n'ishyaka rya cyera !
Répondre
U
Kuli Bwana TWAGIRAMUNGU,

Ibyo byo kwirirwa muli za MRCD/CNRD/ FDLR/FDU/ISHEMA,etc... nimutangize ISHYAKA RIMWE RIMWE RUKUMBI RUBANDA RWIBUMBIYEMO, RWIBONAMO KANDI RWIYUMVAMO KIMWE N' ABAZARUKOMAKAHO, ISHYAKA RYA PAPA NA MAMA, ISHYAKA RYA SOGOKURU NA SOGOKURUZA!!!! NTA RINDI SHYAKA RIZAGAMBURUZA "INYENZI NKOTANYI" ATARI MDR PARMEHUTU !!!! Mwabyanga mwabishaka , nta rindi SHYAKA RIZAKURAHO IYI NGOYI YA GIHAKE YAGARUWE M' U RWANDA RWACU NA RPF YA KAGAME ka RUTAGAMBWA !!!!! TWAGIRAMUNGU ATURA UVUGE IRYO JAMBO GUSA GUSA MAZE NGO UREBE KO BITABA NK'UBUFINDO !!!!! Niba ibyo bidakozwe , NJYEWE NGIYE KUBIKORA NDIBYUTSE KAMA MBAYA !!!! URATINYA NTURAMBA !!! MURECYE TUVE MU MAGAMBO TUBYUTSE ISHYAKA RIMWE GUSA RYA MDR PARMEHUTU ( apana bya bindi byawe bya "MDR JYOJYI") MAZE NGO UREBE "IGIHURU KIRABYARA IGIHUNYIRA"!!!! NDASABA ABASHYIGIKIYE IICYI GITEKEREZO CYANJYE MUGIRE ICYO MUCYIVUGAHO UBUNDI DUTANGIRE!!!!! TROP, C' EST TROP !!!!!!!! TURARAMBIWE N'IZO NGIRWA MASHYAKA Y' UBURO BWINSHI BUTAGIRA UMUSURURU !!!!!! NDATEGEREJE GUSA UBUNDI TURIBYUTSE MWIREBERE !!!!!!!
Répondre
O
Ahubwo bose ABO BIYITA POLITICIANS nibahamagarane BAKORE INAMA RUKOKOMA bahaguruke BASHYIZEHO LETA IYOBOWE NA RUKOKOMA maze BASHINGE N IGISIRIKARE CYEMEWE gihuriwemo na FDLR - FLN - RNC P5.
Bahe RWABUJINDIRI ka RUTAGAMBWA URYA NTAHAGE, URYA AKARIBWA NAKATARIBWA IMINSI 72 abe yavuye mu nzira. NKUBWIRE A b ANYARWANDA tuzahita tumwiyahuraho.

HABUZE UMUYOBOZI NYAWE. HABURA INGABO ZI DETERMINED NKA FPR YA RWIGEMA apana GAFARANGA POLO KAGAME.

VIVE INGABIRE
VIVE SANKARA
VIVE DIANNE
VIVE ESPERANCE MUKASHEMA
VIVE J. MUNYANDINDA
VIVE J. MATATA
VIVE SERGE NDAYIZEYE
VIVE J. PAUL (RNC)
VIVE M. MUPENDE

Abo ni Impirimbanyi nemera nabandi nka PR. KAMBANDA, PASCAL MANIRAKIZA, NIBENSHI.

POLO IS FINISHED
M
Hari ubwo nibaza nti: Ko urupfu ari ikintu twese tugendana, BURIYA AFANDE KAYUMBA apfuye twazajya tumwibukira kuki? AMABANGA YOSE ABITSE AZAYABWIRA ABANYARWANDA RYARI? Basi yakwanditse IGITABO nuzavuka akamenya ibya MAFIA - TERRORISTS GROUP FPR.

Koko urutwe na MUPENDE? Aha rwose nicyo kinca intege kubirebana na RNC irimo abantu BABUNDARAYE KUBYARANGIZA IBIBAZO BYACU.

KAYUMBA NIZEREKO uzasiga inkuru nziza Imusozi.

IYICWA RY INTWALI 2(KINANI na RWIGEMA) byose urabizi sinzi icyo ubitse.

SAWA. Umugabo Morodikayi yabwiye mwishywa we ESTER muri Bible ati: NUTAGIRA ICYO UKORA MUGIHE GISA NI IKI, IMANA IZADUKIZA utabigizemo uruhare.

KAYUMBA rero urabona ko ba MORODEKAYI barambiwe GUCECEKA. Wowe komeza ujunjame.

HARAKABAHO RUKOKOMA
Répondre
A
Yewe agatima gasubiye Impembero nari naragizengo bakugize aka SEZIBERA. Komera muzee niwowe Ubitse byose. TUKURI INYUMA
Répondre
M
Abajya babeshyera Kagame ngo afite igisirikare barebe ino video ntibazongera kuvuga.

https://www.youtube.com/watch?v=BBi7c9Jgl64
Répondre