Isabukuru y'imyaka 29 urupfu rushinze imizi mu Rwanda!
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 1 Ukwakira 2019 turibuka imyaka 29 ishize FPR-Inkotanyi igabye igitero cya gisilikare ku gihugu cy'u Rwanda. FPR-Inkotanyi yagabye igitero cya gisilikare ku gihugu cy'u Rwanda kuwa mbere taliki ya 1 Ukwakira 1990, FPR ikaba yari igizwe n'abasilikare bavuye mu ngabo za Uganda. Kuva taliki ya 1 Ukwakira 1990 FPR-Inkotanyi igabye igitero ku Rwanda kugeza ubu, urupfu rukaba rwarashinze imizi mu Rwanda mu gihe abanyarwanda bizeraga ko nyuma y'intsinzi y'inkotanyi amahoro azaba atashye i Rwanda! Nyuma yo gukoma imbarutso ya jenoside mu Rwanda, ubwo ku itegeko rya Paul Kagame, FPR-Inkotanyi yafataga icyemezo cyo kurasa indege yarimo perezida Habyarimana Juvénal na Cyprien Ntaryamira w'Uburundi n'abo bari kumwe taliki ya 6 Mata 1994, abarokotse ubwo bwicanyi bibwiye ko babonye agahenge nyuma y'intsinzi ya FPR, none amaso yaheze mu kirere ahubwo bakaba basigaye bita FPR -Inkotanyi "umuryango w' Amashitani"!!
Mbere y'uko inkotanyi zigaba igitero ku Rwanda, byabaga ari ishyano riguye kumva ko hari umuntu wishe undi, u Rwanda barwitaga "Ubusuwisi "bw'Afurika. Igihugu cy'u Rwanda cyose cyari gifite amahoro n'umudendezo, buri wese akaba yarakoraga animasiyo n'umuganda kandi abyishimiye. Kuva taliki ya 1 Ukwakira 1990, FPR igabye igitero cya gisilikare ku Rwanda, urupfu rwatashye mu Rwanda; FPR ikaba yarabeshye abatutsi bari imbere mu gihugu cy'u Rwanda ko ije kubakiza, ikabaha ibyo MRND yabimye, maze nabo bayiha ibyabo byose ndetse bayiha n'abana babo bo kuyirwanirira. Nyuma y'imyaka 29 abenshi muri abo batutsi bafashije FPR kubohoza u Rwanda isigaye ibita 'Ibigarasha". FPR yaje iririmba ko izanye demokarasi bityo ikaba yararwanyaga ishyaka rimwe rukumbi rya MRND, ibyo bikaba byaratumye amashyaka yavutse nyuma y'umwaka w'1991 ataravugaga rumwe na MRND ashyigikira FPR; nyamara nyuma y'intsinzi ya FPR mu mwaka w'1994 nyuma y'umuvu w'amaraso; abayoboke benshi b'ayo mashyaka yari ashyigikiye FPR-Inkotanyi, batangiye kwicwa nayo, abahutu bose ibahindura "Interahamwe", abenshi irabafunga, abasigaye barahunga! Ngiyo inyuturano ry'umuryango w'amashitani ya FPR-Inkotanyi yahaye abanyarwanda bayishyigikiye muri iyi myaka 29 ishize!
Muri iki gihe umukuru w'amashitani ya FPR -Inkotanyi ariwe Paul Kagame yirirwa azezrera isi yose, avuga ko u Rwanda yaruhinduye Singapulu y'Afurika, akabeshya ko amahoro ari yose mu Rwanda, akajya kuzana mu Rwanda impunzi z'abanyafurika zishaka kujya i Burayi zagotewe mu gihugu cya Libiya kugirango ahabwe amafaranga n'umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi UNHCR kandi akaba ashaka gukoresha izo mpunzi mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu mahanga ko akunda Abanyafurika kurusha abandi ba perezida b'ibihugu by'Afurika! Nyamara amahanga yose aziko Kagame afite impunzi zinyanyagiye mu bihugu byose byo ku isi zahunze ubutegetsi bwe bubi ndetse bikaba bizwi ko ajya guhiga izo mpunzi z'abanyarwanda ngo azicire mu bihugu zahungiyemo! Ayo mahanga Kagame ashaka kubeshya, azi neza ko impunzi z'abanyarwanda ziri mu mashyamba ya Congo zamuhunze zibayeho mu buzima bubi cyane kurusha impunzi z'abanyafurika zagotewe muri Libiya Kagame ari kuzana mu Rwanda, aho gucyura abenegihugu!
Amahanga azi neza ko umwicanyi Kagame adahiga gusa impunzi z'abanyarwanda batavuga rumwe nawe, ko ahubwo n'abanyarwanda bari imbere mu gihugu Kagame akomeje kubica umusubizo, iyo akaba ariyo mpamvu igihe Kagame yafataga ijambo mu nteko y'umuryango w'abibumbye ONU muri uku kwezi kwa Nzeri 2019, abantu hafi ya bose basohotse mu cyumba cy'inama banga kumutega amatwi hasigara mbarwa. Impamvu ijambo rya Kagame muri Loni ryasuzuguwe ni uko imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bw'ikiremwamuntu yari imaze kumushinja: ubwicanyi akomeje gukorera abanyarwanda, akaba yaranize itangazamakuru, akaba yarafunze urubuga rwa politiki mu Rwanda kandi akaba yariyemeje kuzagwa ku butegetsi; ibyo bikaba aribyo biranga FPR nyuma y'imyaka 29 imaze ishoje urugamba rwazanye urupfu mu Rwanda! "Veritasinfo" yahisemo kubagezaho gusa amazina y'abantu amashitani ya FPR -Inkotanyi amaze kwica muri uku kwezi kwa Nzeri 2019; maze buri wese yihitiremo izina akwiye guha umuryango wa "FPR-Kagame":
1.Taliki ya 27/09/2019: Jean Claude HABARUREMA uzwi ku izina rya Gasore yishwe n'inkoramaraso y'umupolisi wa Kagame. Uwo Gasore yarashwe n'uwo mwicanyi mu karere ka Nyabihu amaze kumukubita inshyi 2 nyuma akaza kumurasa amasasu 2 yamuhitanye, Gasore yazize gucyekwaho gucuruza inkweto za magendu! Umwicanyi wamwishe akomeje kwidegembya!
2.Taliki ya 24/09/2019: Clémentine MUKANDOLI yatoraguwe mu musarani w'ibitaro bya Ruhengeri ari umurambo, akaba yari afite umwana w'uruhinja ariko bakaba barasanze urwo ruhinja ari ruzima. Mukandoli yishwe n'abantu bataramenyekana kandi ibyo bitaro bifite uburinzi bw'abasilikare b'inkotanyi.
3.Taliki ya 23/09/2019:igipolisi cy'abicanyi ba Kagame cyarashwe umuntu i Rwamagana utaravuzwe izina ahita yitaba Imana. Uwo muntu akaba yarashinjwaga icyaha cyo kuba ngo abicanyi b'igipolisi cya Kagame baramusanganye ipiki ari gucukura inzu y'umuturage, ubwo bahita bamuha igihano cy'urupfu ntarubanza, abo bicanyi b'inkotanyi bakomeje kwidegembya nta nkomyi.
4.Taliki ya 23/09/2019: Syldio DUSABUMUREMYI, umuhuzabikorwa w'ishyaka rya FDU -Inkingi yiciwe mu bitaro bya Shyogwe ateraguwe ibyuma n'abicanyi 2 bari kuri moto. Syldio akaba abaye umuyobozi wa 6 wa FDU wishwe azira kuba ari umuyoboke w'ishyaka ritavuga ruumwe n'amashitani yo muri FPR-Kagame!
5.Taliki ya 13/09/2019: Abagororwa 3 bageraza ya Mageragere barashwe n'abicanyi b'abacungagereza ba FPR bahita bitaba Imana. Abo bagororwa bishwe ni : Djibril NZAYIMANA, Sam WAGULA na Joseph KABUYE. Bose bakaba barashinjwaga icyaha cyo kugerageza gushaka gutoroka gereza. Kugeza ubo abicanyi babishe bari kwidegembya ahubwo bakaba barabihembewe ko bakora akazi kabo neza!
6.Taliki ya 13/09/2019: NZIGIYIMANA warutuye mukagari ka GITABURA umurenge wa TWUMBA mu karere ka KARONGI yashimuswe na DASSO nk’uko bisanzwe bikorwa, bakaba baramugaruye mu rugo rwe ari umurambo bategeka kumushyingura rwihishwa. Nzigiyimana akaba yarashinjwaga icyaha cyo kutitabira gahunda za leta y'abicanyi b'inkotanyi, ibyo bimuviramo guhabwa igihano cy'urupfu. Abamwishe kugeza n'ubu bakomeje kwidegembya!
7.Taliki ya 8/09/2019: Sandrine IMANISHIMWE yigaga mu mwaka wa mbere wa kaminuza y'u Rwanda i Kigali mu ishami ry'ikoranabuhanga, yari ifite imyaka 21, abicanyi bamwambuye ubuzima bajugunya umurambo we muri kaminuza.
8.Taliki ya 5/09/2019: Umurambo w'umuntu utazwi watoraguwe ku muhanda uva mu mujyi wa Gisenyi ugana kuri BRALIRWA mu kagari ka Rugerero. Mu kwezi kwa Kanama 2019, muri ako kagari hakaba haratoraguwe imirambo y'abantu 6 batazwi!
9.Taliki ya 3/09/2019: Faustin MANIRIHO yari umumotari mu karere ka Karongi, akaba yarishwe n'abantu batazwi bamwiciye mu murenge wa Rubengera batwara na moto ye, kugeza ubu abicanyi be bakaba bari kwidegembya.
10.Taliki ya 2/09/2019: Jacksson NKUNZINGOMA wari uhagarariye inama y'urubyiruko mu murenge wa Rusasa mu karere ka Gakenke yishwe n'abantu batazwi, abo bicanyi be bakaba bakomeje kwidegembya!
Ni ukuvuga ko mu kwezi kumwe gusa kwa Nzeri 2019 mu Rwanda hapfuye abantu bavuzwe n'itangazamakuru barenga 12 kandi urupfu rwabo rukaba rwaragizwemo uruhare n'inzego za leta y'abicanyi b'inkotanyi cyangwa se inzego z'ishinzwe umutekano z'iyo leta ntizigire icyo zikora kugirango abo bicanyi bafatwe! Aba bantu 12 ni urugero ruto cyane rw'abantu bicwa mu gihugu cy'u Rwanda mu kwezi kumwe gusa; dufashe urwo rugero ruto twagereraya ku mwaka wose tukavuga ko ubutegetsi bw'amashitani ya FPR mu Rwanda buhitana abantu 144 mu gihe cy'umwaka baba bavuzwe n'itangazamakuru, mu gihe ku butegetsi bwa Habyarimana byari bigoye kugirango ubone abantu 5 bishwe mu gihe cy'umwaka kandi inzego z'ubutegetsi zibigizemo uruhare! Ng'urwo urugero rufatika rugaragaza ko FPR yaje kwimika urupfu mu Rwanda kandi ngo ntakaraba kuko umwicanyi mukuru Paul Kagame akomeje kuribwaribwa akaba yariyemeje kuzamanura umubare w'abaturage b'u Rwanda akawugeza kuri miliyoni 3 gusa!
Imana ngo ifasha uwifashishe, niba abanyarwanda bakomeje kurebera aya mahano bazashirira ku icumu bose!
Veritasinfo