Rwanda: Igitero gikomeye cyagabwe mu Ruhengeri n'abantu bataramenyekana!
[Ndlr: Mu gihe ubutegetsi bw'abicanyi bagashize bw'i Kigali buri gusembera mu gihugu cy'Ubudage mucyo bise "Rwanda day", inkuru y'incamugongo y'igitero gikomeye cyagabwe ku ngabo z'abicanyi ba FPR mu Ruhengeri yakwiriye hose. Muri aka kanya tubagezaho amakuru ya BBC kuri icyo gitero, imirwano irakomeje, abaturage bakwiriye imishwaro kubera ubwoba, indege 4 z'ingabo za Kagame ziri kuzenguruka akarere ka Musanze n'ibirunga; inkotanyi ziri kongera ku bwinshi umubare w'abasilikare n'intwaro zikomeye kuko abagabye icyo gitero bakomeje kugumana uduce bafashe muri iri joro. Ese Kagame aratinyuka kubwira intore ziri mu Budage ko yatewe?]
Abantu bitwaje intwaro bateye mu Rwanda mu mirenge ya Musanze na Kinigi mu majyaruguru y'u Rwanda bica abantu barenga 10 nk'uko bamwe mu bahatuye bababwiye BBC. Ubu bwicanyi bwabaye mu masaha y'ijoro ryakeye ahagana saa yine mu karere ka Musanze mu tugari twa Kabazungu mu murenge wa Musanze n'akagari ka Kaguhu mu murenge wa Kinigi. Abaturage bavuga ko bakeka ko ari inyeshyamba za FDLR zaturutse mu birunga.
Polisi y'u Rwanda yasohoye itangazo imenyesha ko abateye ari "abagizi ba nabi bishe abantu umunani(8), batandatu muri bo bicishijwe intwaro gakondo naho babiri(2) babarashe" Umutwe wa FDLR ntacyo uratangaza kugeza ubu ku bivugwa. Abatrage bavuga ko habaye imirwano n'abasirikare b'u Rwanda aba bateye bagahungira mu mashyamba y'ibirunga. Aloys Niyibizi uyobora umurenge wa Musanze hamwe mu habereye ubu bwicanyi yabwiye BBC ko abateye ari abantu bashakaga ibyo kurya. Agira ati: Aho bagiye gushaka ibiryo mu ngo z'abaturage hari abo bishe ntabwo turamenya ngo ni bangahe.
"Ingabo kuko arizo zibirimo natwe turi kugendana nazo dutegereje ko batubwira uko bihagaze tugatanga amakuru yuzuye". Polisi y'u Rwanda ivuga ko abakoze ibi bakomeje gushakishwa. Mu mwaka ushize muri aka gace k'ibirunga hagiye habera imirwano hagati y'ingabo z'u Rwanda n'inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bw'u Rwanda.
Inkuru ya BBC gahuzamiryango.