Rwanda: urupfu rwa Habyarimana n'itangwa ry'abatutsi Kagame abishinjwa n'inkotanyi batabaranye!
Nimuhorane Imana ! «Nyuma y’aho abacamanza b’Abafaransa batangarije ko gushinja Inkotanyi urupfu rwa Habyarimana nta gaciro bifite dosiye ishyinguwe, nari nzi ko byarangiye. Iperereza bikoreye, ndetse rigahuza na Komisiyo Mutsinzi, ni uko uwarashe indege yari itwaye Habyarimana yari mu kigo cya gisirikare cya Kanombe, Tom Ndahiro, 30/08/2019».
Iyi «Komisiyo Mutsinzi» Tom Ndahiro avuga, yashinzwe na Kagame muri Mata 2007 ikaba yaragombaga «gukora iperereza igatanga raporo ku ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyarimana». Nibwo rero raporo ya Komisiyo Mutsinzi isohotse ku italiki ya 11/01/2010 yemeza ko ngo «uwarashe iyo ndege ari Koloneli Bagosora ». Bla bla bla ! Yemwe, iby'iyi Komisiyo Mutsinzi na raporo yayo, birasa no «gusaba amabandi yitwaje intwaro gukora iperereza na raporo ku bikorwa byayo ubwayo » !
Bakundarwanda, bavandimwe, uyu Tom Ndahiro iyo ajya kuba umuntu nyamuntu, nari kujyana nawe kuri radiyo yose ashaka tukajya impaka, wenda «tugafasha abato b'i Rwanda kumva bimwe biri mu mateka atukura y'u Rwanda». Gusa « kujya impaka na Tom Ndahiro ni ugutokora ifuku » : akina mu ikipe imwe na James Kabarebe, Dr Yohani Damaseni Bizimana, Olivier Nduhungirehe n'abo bose bahemberwa gucurika amateka y'u Rwanda bahishira uruhare rwa Paul Kagame muli apocalypse (imperuka) nyarwanda.
Navuze ko «urupfu rwa Habyarimana n'itangwa ry'abatutsi Kagame abishinjwa gusa n'inkotanyi batabaranye, Tom Ndahiro aritakuma ngo ndamutangaje »! Reka nongere mwibarize nti : «ese kuki mwishima mukavuza impanda igihe cyose hasohotse akantu kavuga ko atari mwebwe mwahanuye iyo ndege ? » Tom Ndahiro, ubeho nanjye mbeho tuzarebe iby'ejo : umucamanza ni rubanda!
Dr Biruka, 01/09/2019