Rwanda : Nyuma yo kwegura taliki ya 28 Kanama 1995, Inkotanyi zafungiye Faustin Twagiramungu mu nzu igihe gito!
[Ndlr: Amakuru y'impamo ava mu nkotanyi yemeza ko "Jenerali James Kabarebe" bita "Sumbiligi" afungishijwe ijisho mu rugo iwe ndetse n'umwana we akaba yarambuwe urupapuro rw'inzira rwo kujya mu mahanga! "Brig. Gén.Dr Emmanuel Ndahiro" wari umuganga wihariye wa Kagame, akaba yarabaye umukuru w'urwego rw'iperereza ryo hanze y'igihugu (NSS), akaba yarishoye mu bikorwa byo kwica Kayumba Nyamwasa no guhiga abanyarwanda bahungiye mu Bwongereza, nawe ubu amaze ukwezi kurenga afungiye i Kanombe, kandi umuryango we wabujijwe ku musura! Iyo nyiturano ya Kagame ikaba yarageze no kuri Rukokoma mu mwaka w'1995 nk'uko tubibwirwa na BBC -Gahuzamiryango:]
Tariki nk’iyi (28) y’ukwezi nk’uku kwa munani mu 1995, hari ku wa mbere, Faustin Twagiramungu yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’intebe mu Rwanda amaze umwaka umwe muri uyu murimo.
Yahawe uyu mwanya nk’uko byateganywaga n’amasezerano y’amahoro ya Arusha yo mu 1993 hagati ya FPR-Inkotanyi n’ubutegetsi bwariho mu Rwanda, (iyo leta) yagiyeho bumaze kuvanwaho. Bwana Twagiramungu yagiye atangaza ko hari ibyo atumvikanagaho n’ubutegetsi bwa FPR mu gihe yamaze ari Minisitiri w’intebe. Yavuze ko mubyo batumvikanagaho harimo ubwicanyi bwakorewe Abahutu, cyane cyane ubwicanyi bwakozwe tariki 22/04/1995 ku mpunzi zari i Kibeho, ubwicanyi bushinjwa abari ingabo za APR.
Mu gihe hari umwuka mubi muri guverinoma y’ubumwe icyo gihe, Bwana Twagiramungu yatumije inama y’abaminisitiri tariki 23/08/1995, inama bivugwa ko yamaze iminsi ibiri. Nyuma y’iminsi itatu iyo nama irangiye, Bwana Twagiramungu yareguye bucyeye n’abandi baminisitiri bane (bivugwa ko bari inshuti ze) barirukanwa, we yarafashwe afungirwa mu nzu, ariko nyuma y’igihe gito ararekurwa ndetse arahunga.
Bwana Twagiramungu, ubu w’imyaka 74, ni umuyobozi w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza (ritemewe mu Rwanda) ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda. Afatwa nk’umunyapolitiki waranzwe no kuba mu ruhande rubona ibintu ugutandukanye n’ubutegetsi bunyuranye bwasimburanye n’uburiho ubu mu Rwanda. Anenga ubutegetsi uko bwagiye busimburana mu Rwanda, kutorohera no guhohotera ababona ibintu ugutandukanye nabwo cyangwa abatavuga rumwe nabwo.
Source :BBC Gahuza