Rwanda: Umwicanyi Paul Kagame arigamba ko yatoraguye abaturage b'akarere ka Nyamasheke akabatsemba!

Publié le par veritas

Nimuhorane Imana! Abakomoka muri Nyamasheke ngo "nimushyire urutoki hejuru", mbega iterabwoba! Ni uko habuze n'umwe, umwicanyi Kagame ubwe ati "Bamporiki!" Bivuga ko uyu nyagucwa Bamporiki n'abandi batavuzwe ari "ingwate (otage)" za Kagame zikaba zigomba gutunga agatoki zitanga ab'iwabo badahumeka ivanjili yandikishijwe inkota ya Kagame. Mbega ubucakara !

Ahubwo Bwana Bamporiki ube udukorera urutonde rw'abishwe bose muri Nyamasheke nk'uko shobuja abyigamba, uzabyerekane mu Nteko ngari y'abanyarwanda izacira urubanza shobuja! Dore umwicanyi Kagame arivugiye ati  "twarabatoratoye booose, nta n'uwo kubara inkuru usigaye". Kagame wavuze ko nta mwanzi wakwinjirana, abo watoratoye se ukabatsemba ni ba nde? Bakundarwanda, mu gihe cya Nyabimata ya mbere, Nyabimata ya kabili n'itahwa ry'ubusitani, Kagame ntiyaciraga ntiyamiraga, nibwo ibihugu bikomeye byavugiye rimwe ko abenegihugu babyo birinda kujya mu Rwanda.

None kuko Abakinzi ba rubanda bamaze iminsi baramuhaye agahenge arigamba ko yatsembye icyitwa hungu cyose muli Nyamasheke ! Kuva we ubwe yivugiye ngo "abaturage ni imfura banze gufasha abaduteye" kandi nta murwanyi n'umwe wafashwe matekwa i Nyamasheke ngo yerekanwe, byumvikane neza ko ari inzirakarengane z'abaturage Kagame yatsembye.

Dr Biruka, 16/09/2019

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
G
Mayibobo waneye isoni ati Afika yo hepfo igomba kuva muri AU... ngo kubera ibyabaye aho abirabura baturuka mubindi bihugu bya Afrika bishwe n'abagizi ba nabi.

Mbega ibintu biteye agahinda kwumva ari Kagame ubivuga. Kagame witoresha ku ngufu, wishe Miliyoni zirenga 6 z'abakongomani, akanashura umutungo wabo. Kagame wateje JENOSIDE y'abatutsi, ubu akaba ari gutegura iy' abahima, Kagame wakoze JENOSIDE y'abahutu, na nubu akaba acyica abo yibye ubutegetsi (abatutsi, abahutu), ndetse akanabukirana mu buhungiro, niwe ushaka kwirukana Afrika yo hepfo mu muryango yayoboye umwaka umwe gusa.

Nubwo ibibera muri Afrika yo hepfo bibaje cyane, ariko ntaho bihuriye nibyo Kagame akora, kuko Perezida Ramfoza atabiri inyuma, ndetse na Police yafsahe ababikoze. Mugihe Mayibobo abicanyi be abongera amapeti (Gen Ibingira, Kabarebe, Kayonga, ect..) , cyangwa akabahembera ibyo bakoze.

Kagame arashaka kujijisha no gutera ubwoba Afrika yo hepfo kuko yasohoye impapuro yo guta muri yombi umwicanyi Apollo na mugenzi we batumwe na Kagame. Kubatazi akaga arimo, Kagame kubera ko bari baramubwiye ko bazasora izo mandat d'arrêt yari yarabamenyesheje ko atazaza mu nma yabaye mu minsim ishize, mbere yuko abanyafurika bicwa. Noneho bamazwe kwicwa, muri bwa BUCUCU bwe bw' INYENZI yibwira ko ari UBWENGE ati nzizajyayo kubera abantu bicwa

Narekere aho rwose kuko ntacyo bizatanga, ahubwo biracyaza kuko nyuma ya Kayihura, hazaza Munyuza, Kabarebe n'abandi bakozi ba Shitani bamukikije
Répondre
M
Ntabwo nshaka guterena amagambo ahubwo ndashaka kubaza uwitwa Ntwari. Kagamé yavuze ko abantu bamuteye yamaze kubatoragura, ko yabamaze abica. Waba warabonye cyangwa warumvise aho umuyobozi w'igihugu afata abaturage be akabica, akababwira ko azabarasa ku manwa y'ihangu? Niba koko yarabatoraguye kuki nta numwe werekanwe uretse SANKARA kuko nawe yerekanwe ari uko abantu bavugije induru? Niba koko yaratoraguye abo bari bamuteye, akabica kandi barwanaga, icyo cyaha cyo kubica azakibazwa igihe ni kigera kuko n'icyaha cyo mu ntambara kidasaza. ibi mbikubwire bitinde bitebuke azabibazwa mu gihe Imana yaba imutije ubugingo nubwo ahari atayemera.

Nawe rero Ntwari, ujye uvuga uzigama kuko nawe igihe ni kigera ushobora gukurikiranwa nk'umufatanya cyaha kuko mbona ushyigikiye cyane ibikorwa bya Kagamé. Naho kwita Dr Biruka ngo arasebya titre ya doctorat ni ibyawe kuko uwize koko yumva neza ibyo avuga n'ukuri kwabyo.

Erega aho ibintu bigeze, abantu bagombye kwitonda kandi bagashishoza. Iyi ngoma ya Kagamé iri mu marembera.Ingero ni nyinshi kandi nawe NTWARI urazibona usibye ahari ko wishakira amaramuko.

Ese uribuka aho Kagamé yavuze ngo nka bariya yafunguye, nshatse kuvuga Victoire na Diane, ngo birirwa basakuza ngo ariko ntacyo azabatwara ngo batamugwaho? Kuki yavuze ayo magambo? Kuki atabafunga kandi hari igihe yavuze ngo nibakomeza ibyo barimo ashobora kubasubiza muri prison, kuki ahinduye imvugo? umuntu wese yisubize icyo kibazo.Impamvu atabafunga ni uko atariwe wabafunguye ahubwo bafunguwe n'igitutu kagame yashyirwagaho n'abamushyizeho. Umpakanya ampe indi mpamvu ifatika.

Nigeze kuvuga harugur nti ingoma ya Kagamé iri mu marembera mvuga ko ingereo zibyerekana ari nyinshi.Ariko natanga ebyiri. Bizagenda bite bariya bantu bakekwa kuba barishe Karegeya U Rwanda rutabatanze ? Ni ukuvuga ko bazaba biyemeje icyaha. Bizagenda bite mu gihe bariya bagabo bombi bafashwe bakavuga ko batumwe na Leta ya Kigali? Icyo gihe amahanga azafata Kagamé n'ubutegetsi bye nk'ibyihebe(terroristes). Hazakurikiraho iki rero? Buri muntu yisubize nawe Ntwari wisubize.

Mbaye nshimiye Ntwari kuko niba uri Ntwari koko nawe uvugishe ukuri kuko nihahandi ukuri guca mu ziko ntigushye.
Répondre
K
chawama??! gace agasundi ka nyoko wa kigoryi we nyagasega . urinda kumpiga se, nakubwiye kuba kera kumpa address cg se akamodoka kaboze plaque zako usaba mo lift urasuna none ngo uri intare ?
Répondre
M
APARTHEID IRI MU RWANDA SI ABAHUTU BONYINE BAYIBONA N,ABATUTSI BOHASI BARAYIBONA BAKAYITERAHO URWENYA RUVANZE N, UBUGOME UMVA URWONUMVISE TWARI MU MODOKA TURI 3 NDIKUMWE N,UMUSHOFERI W,UMUTUTSI HARIMO N,UMUTUTSI UKORA MU MURENGE BARAGANIRA ABWIRA SHOFERI MISIYO Z,AKAZI AGIYEMO BAGEZE KURI POLITIKI SHOFERI YABAJIJE UWO MUGABO UKORA MU MURENGE ATI :ARIKO BAVUGAKO KUNGOMA YA HABYARIMANA BARISHAGA IKANYA (BIVUZE NGO HARI IMYANYA YAHABWAGA ABATUTSI ) NGO ARIKO MWE (FPR) MURISHA IKIYIKO MUGATEGAHO N,IKIGANZA MUNSI ? (NTAMWANYA MUTUMA UFATWA N,UMUHUTU ? ) ARAMUSUBIZA ATI NI UKO MUCYAMA (FPR) DUKORA !
Répondre
R
Ko Dr Biruka ni Dr wabyigiye si kimwe na za PH zo murugano za ba Karemera Joseph, Dr zirya nyenzi zindi nka Sezibera batigeze barangiza kwiga cg Businjye utaligeze arangiza kwiga Ubucamanza.
Harya wowe uli Dr Ntwali wize he?
Harya usibye Dr paul Kagame ntawundi uzi ubwenge mu Rwanda?
Répondre
G
Ntwari wasdanga ari Tom Ndahiro uri gukora ubushakashatsi hano kuri veritas. Ejo uzumva yahawe Doctorat ngo kuko yavumbuye INGENGA BITEKEREZO kuri Veritas. INYENZI mujye muzireka zarasaze. Zikora ITEKINIKA zibeshya zarangiza zikivuga IBIGWI ngo uRwanda rwateye imbere muri TECHNIQUE, zikiyita Sengapour yateye imbere muri Technique itajya ikora ITEKINIKA.

Umuheza nguni Ndahiro yirirwa atuka ABAHUTU, abaziza ko barwanya akarengane kababeraho, yarangiza akiyita INARARIBONYE y' umushakashatsi. Aha rwose anyibutsa Umuhezanguni Hitler wiyitaga umuhanzi (Peintre), n'umwanditsi (yanditse igitabo kirimo ukuryana gusa). Numvise Ndahiro ngo mu bushakashatsi bwe yakoze icyo abandi bashakshatsi bita publication: asohora AMAFOTO ya Diane atekinitse aho amwambika ubusa, arangije yumva yavumbuye maze ngo akora umunsi mukuru
M
@ Karamira. Wa nyabucugane we Ngo Ni Karamira, Hari igihe nzagira amahirwe ngufate maze ubugambo wirirwa ubwejagura hano mbukurutse. Nibwo uzamenya MUGABO uwo ndiwe ureke ibyo wirirwa wikinisha kuri internet Ngo nihagira ukuntanga Ngirango wabonye ibyo benewanyu bo muri FLN baboneye muri Nyungwe jyewe ningufata nzabigukubira inshuro
ebyiri. Niba na bariya barabashutse Ngo bajye muri Nyungwe kurwana na RDF, nahageze RDF irabashwanyaguza, wowe wari wihishe inyuma ya internet urimo ushyomoka. Ariko reka nkwibire ibanga ry'aho nzagufatira wowe incakarafu yiyita Karamira. Nzagufatira Chawama Kandi nzi ko uhazi ujya unajyayo.
Chawama ni Quartier ya Lusaka ya ndagaswi kubera ko nawe uri ndagaswi niho wibera. Jye rero uzambona umbonye nakubwiye ko ndi kirenge cya rutare kidatoborwa n'amahwa. Wowe numbona uzahita umera nk'ihene ihuye n'intare ibyo mbigusubiriremo bwa gatatu.
Répondre
P
Iki ni ikindi kimenyetso kitwereka ko Leta y'Agatsiko ifite ubwoba. Uku kwigamba bifite BUT yo gutera ubwoba.

Agatsiko doit se défendre par la terreur, mais jusque quand? ça c'est la question.
Comme en Chimie, Agatsiko a atteint le point de non retour.

Agatsiko gafite ubwoba, nicyo ibyo byose bisobanuye.

Tubitege amaso.

NB: Iyo utanze conseil nk'izi, Agatsiko kakwita umwanzi. Nyamara Sibyo.
Répondre
N
Harya umuntu nkuyunguyu wiyita Dr Biruka Ngo nawe abarwa mu batavuga rumwe na Leta y'u Rwanda? Niba opposition y'u Rwanda ifite abantu nka 2 batekereza nka Biruka ntaho izapfa igeze!! Uti kuki? Kubera ko ibitekerezo bye bimeze nk'iby'
abatekamutwe. Reka mbahe urugero Nyakubahwa President w'u Rwanda Paul KAGAME yavugiye mu nama ya FPR ko inyeshyamba ziherutse gutera mu karere ka Nyamasheke zose zatoratowe ntihasigara n'imwe Kandi Koko Niko byagenze ariko Uyu mutekamutwe Biruka ahise ahimba ibinyoma Ngo President w'u Rwanda yavuze ko yishe Abaturage ba Nyamasheke!! Yabivuze ryari Koko? Ariko Uyu Biruka aba azi ko abeshya abana b'imyaka itatu? Ngaho Dogiteri Biruka natubwire inyungu President w'abanyarwanda yaba Afite mu kwica abaturage b'i Nyamasheke? Ngaho namwe nimwumve iyi audio iri hejuru aha, Nyakubahwa KAGAME aravuga ko Abaturage ba Nyamasheke Ari imfura ndetse ko azanabasura. Ibi ndacyeka ko yabivuze kubera ko Abaturage ba Nyamasheke bafatanije n'Ingabo z'u Rwanda RDF maze bagatsinda inyeshyamba za Sankara mu gihe gito cyane, zari zaje kubahungabaniriza umutekano zivuye I Burundi no muri Congo. Dr Biruka rero ibi avuga arabiterwa n'ipfunwe ry'amagambo yahuraguye hano kuri veritasinfo Ngo inyeshyamba za FLN Sankara zigiye gufata u Rwanda, nyuma y'igihe kitarenze amezi 2 zigahita zikubitwa zikazima burundu. Abo uvuga Ngo ntibaberekanye mu itangazamakuru ndamwibutsa ko umuyobozi w'izo nyeshyamba Sankara yerekanwe mu itangazamakuru amaze gufatwa mpiri cyereka niba Biruka yari yagiye gushaka ibinyoma yandika hano maze ntabibone. Hari akabazo k'amatsiko nshaka kubaza Biruka n'abambari be, buriya Koko uriya musivile Sankara mwumvaga yarwanya RDF Ingabo z'u Rwanda akazitsinda? Uretse na bariya baturage bari bayobowe na SANKARA biyitaga FLN, uzabaze Ingabo za ZIMBABWE ubaze Ingabo za ANGOLA ubaze Ingabo za UGANDA izo zose zagerageje kurwanya Ingabo z'u Rwanda RDF ariko zahaboneye uruvagusenya ku buryo nubu iyo zumvise RDF zirahunga. Iyo bitaba ibyo MUSEVENI aba yarohereje Ingabo ze gutera u Rwanda ariko zaramwangiye Kuko zizi ukuntu zakubitiwe I Kisangani ubwo zari zihaye gusahura Congo Ingabo z'u Rwanda zikababuza zikabibutsa ko bataje muri Congo gusahura, maze abagande bagashaka kurwanya Ingabo z'u Rwanda Noneho RDF ikabakubita by'intangarugero none nanubu baracyabirota. Nkaswe umusivile SANKARA umara guhaga ati ngiye kurasa Ingabo z'u Rwanda. Na FDLR Ingabo za HABYALIMANA zarageregeje byaranze Kandi nibura zo zigeze Kuba muri Leta zihabwa imyitozo ya gisirikare none ngo SANKARA woshywa n'umutekamutwe BIRUKA afatanije n'umuboyi witwa RUSESABAGINA, ngo niwe mwari mwizeye ko azafata u Rwanda?. Ibyo Ni nko kwizera ko urukwavu rwakwica Intare. Reka nsonze nibutsa Uyu mutekamutwe BIRUKA ko icyaha cyo gutuka umukuru w'igihugu ukamwita umwicanyi Kandi atariwe Ari icyaha gihanwa n'amategeko, umunsi uzafatwa ugashyikirizwa ubutabera ntuzaburane urwa ndanze ngo urimo urazira ibitekerezo byawe. Kuko gutukana si ibitekerezo abanyarwanda bacyeneye. Iyaba nibura watangaga ibitekerezo byatuma u Rwanda rurushaho gutera imbere Naho kuza kwiyesura hano utukana warangiza ukiyita Dogiteri uba urimo usebya title ya Doctor. Ndangije nsaba abasomyi ba veritasinfo bafite mu mutwe hazima ko uzabona Uyu mugizi wa nabi wiyita Dogiteri Biruka ko yabimenyesha abashinzwe umutekano bamuri hafi bakamuta muri yombi kubera ibyaha akomeje kwinjandikamo byo kwihisha inyuma ya internet agasebya umukuru w'igihugu cy'u Rwanda. Abasoma iyi comment bafite mu mutwe hazima musigarane Amahoro Naho abari bugerageze kurwanya ukuri mvuze nababwira ko ukuri guca mu ziko ntigushye. Naho abafaransa bakavuga ngo Les Chiens aboient mais la caravane passe.
Répondre
K
ka vimpire akicanyi ngo karabatoraguye ? kazi kwitera amajeki no kwiyongoza cyane . ahubwo se ko katigeze kemera ko katewe , ko kavugaga ko kazi kurwana kazarwanira inyuma y'imipaka , bakinjiranye gute ? ngo barinjije ariko nta numwe wasohotse narabatoratoye !!!kkkkkkkk kkkkkk. imbwa mujeri irasetsa . yabatoratoreye he se ? bangahe ? ryari? akanyenzi nako karake karemeza ibyo umutware wa bene rupfu avuga shebuja nta nisoni gafite . Fln nubu iracyabahondahonda bucece . twahisemo gukora bucece ibikorwa bikivugira . gahunda ihari tugiye guhera ku bari mu buyobozi bwose bw'inyenzi tubakubite icyuhagiro bajyanywe mu ngando hanyuma tubashyire kuri radios babwire abaturage kwitandukanya na serupfu ngo amaraso ye atazabatarukira tumujanjaguye
Répondre
K
Ntampamvu yamatekwa ubwacikiye iburundi nibwo bwarokotse butagera no kuri 20 ubundi babuhambyemo
Répondre
K
Ahahahhahaha yego yeeeeee muzabikorera kuri internet ariko ntaharundi rugamba mwashobora usibye urwirugambo rwo kuri internet
K
Imana yonyine niyo igomba gukiza abanyarwanda uyu mwicanyi ruharwa Kagame! Njye mbona abamwita Perezida nabo bafite ikibazo mu mutwe!None se mwigeze mwumva perezida wigamba ko yishe abaturage be? Iyo bimeze gutyo ntabwo aba akiri perezida ahubwo aba ari umwicanyi ruharwa!

Tuvuge ko Kagame yarwanaga n'abatumuteye nk'uko abivuga, ariko yongereyeho ko yabatoraguye! Iyo urwana n'umuntu ukamufata ari muzima (matekwa) ntabwo umwica, iyo ubikoze uba ukoze icyaha cy'intambara kandi icyo cyaha ntigisaza nacyo kimeze nka jenoside yirirwa aririmba! None ko yatoraguye abo barwanaga yabashyizehe? Ese bari bangahe? Agomba kubageza imbere y'ubutabera bagahanwa n'amategeko, nimba yarabishe ubwo Kagame yakoze icyaha cyo mu ntambara kuburyo ariwe ugomba kugezwa imbere y'amategeko akabibazwa!

Hari abantu hano bashobora kuntera amabuye ngo ni nde waburanisha Kagame! Nababwira ko na Bechir wayoboraga Soudan nawe ari uko yibwiraga kuko na ONU yashatse kumuburanisha ariko irabinanirwa, none ubu se arihe? Byamugendekeye gute? Ntacyo amatesha n'amakuru y'ibiba kuri iyi si byigisha Kagame, azumirwa!!
Répondre
M
Votre commentaire:Ntabwo ijambo ryavuzwe ntabwo ali ukwigamba gusa ahubwo halimo no gutangaza kumugaragaro ubuhangange mubutunzi no gukoresha intwaro kilimbuzi ku batera igihugu bikaba bikwiye kubera isomo n'abandi babitekereza bikabera inyigisho kubihugu bidukikije!gusa bigaragara abali bayoboye izo nsoresore nkuko bikekwa,zashukwaga nabamwe bali bahugukiwe nibya gisilikali na politiki byikigihe bagambiliye kugabanya urubyiruko badahuje imitekerereze!
Répondre
K
Kagame noneho ngo arashaka ko SA ivanywa muri AU. Ariko yibwira ko abantu batamuzi? politiki ye ya Apartheid aho nyamuke itsikamira Rubanda irazwi. Yishe ababantu benshi kugeza no muri Congo, akaduruvayo ateza mu bihugu byo mu karere karazwi, yishe nibura ba perezida (Habyarimana, Ntaryamira, Kbila na Ndadaye). Yego ibikorerwa muri SA aho abirabura bica benewabo ni agahomamunwa, navuga ko bariya birabura bo muri SA bibagirwa vuba bashobora kuba baravutse nyuma ya Apartheid ntibazi icyo abandi banyafurika babamariye. Biyibagiza ko abazungu 8% bafite 85% ya economy. Kagame wa mugani arashaka guhuhura wa mubano utari mwiza afitanye na SA. Bibaye ngombwa ko hagira igihugu kirukanwa muri UA nabanziriza ku gifite apartheid iwacyo: Rwanda.
Répondre
K
Yandilimbo ivuga ,ngo: habuze gato!!! Ubanza nayo imaze kurangira icyo yaligamije cyabonywe nabakomeje kureba mu ikirere kwifuza iyo birangiye hakorwa,iki???.
Répondre
K
Yandilimbo i
vuga ,ngo: habuze gato!!! Ubanza nayo imaze kurangira icyo yaligamije cyabonywe nabakomeje kureba mu ikirere kwifuza iyo birangiye hakorwa,iki???.
Répondre