Rwanda – Uganda: Bumvikanye kureka "gusebanya" mu itangazamakuru na social media

Publié le par veritas

Inama y'intumwa z'ubutegetsi bw'u Rwanda na Uganda yari iteraniye i Kigali mu ngingo zirindwi yemeranyijweho harimo ko impande zombi zihagarika "propaganda mbi" mu itangazamakuru n'imbuga nkoranyambaga.

Intumwa za Uganda zari ziyobowe na minisitiri Sam Kutesa zemeye ko Uganda izagenzura urutonde rw'abantu bagera kuri 200 bahawe n'u Rwanda bafungiye muri UgandaUruhande rwa Uganda ruvuga ko ruzagenzura iby'abo bantu, abafunze nta bimenyetso by'ibyaha bakarekurwa, abafite ibyo bashinjwa bakagezwa imbere y'ubutabera.

Ingingo ya gatanu(5) y'ibyo izi ntumwa zumvikanyeho ni "uguhagarika propaganda isesereza urundi ruhande mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga"Muri iki gihe ibi bihugu bishyamiranye, ibitangazamakuru bibogamiye kuri Leta hamwe n'imbuga nkoranyambaga byarifashishijwe mu gusebya no kuvuga nabi ubutegetsi cyangwa abategetsi b'urundi.

Ku ngingo yo gusubukura urujya n'uruza rw'ibintu n'abantu itegerejwe cyane n'abaturage b'ibihugu byombi, iyi nama yanzuye ko iyi ngingo izarebwaho nanone mu yindi nama nk'iyiAmb. Olivier Nduhungirehe wari uhagarariye intumwa z'u Rwanda yavuze ko nyuma y'iminsi 30 bazongera bagahura bakareba uko buri ruhande ruri gushyira mu ngiro ibyumvikanyweho.

Iyo ngingo ikaba nayo izongera gusuzumirwa mu nama ya kabiri izabera i Kampala mu minsi 30. Usibye ba minisitiri b'ubutegetsi bw'igihugu b'impande zombi, iyi nama yanitabiriwe n'intumwa za Angola na DR Congo ibihugu biri guhuza impande zombiYitabiriwe kandi na Ambasaderi Joseph Okwet umuyobozi w'urwego rw'iperereza hanze ya Uganda na Maj. Gen. Joseph Nzabamwita umunyamabanga mukuru w'urwego rushinzwe iperereza mu Rwanda.

Source: BBC Gahuzamiryango

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N
Nta gihugu cy'Inkomamashyi kibaho.Iyo iba ali CLUB necessairement y'abagizi kuko buli igihe bafata abo batali kumwe muli CLUB yabo nk'abanzi bagomba guhoza ku nkeke.Nta mvugo nziza ibava mukanwa ku buryo iyo ubagereranije n'abandi usanga bibera mw'isi ya Shitani.

1)Baratuka abo bagomba kubaha,bakabatoteza,bakabica rubozo cyangwa bakabafungira ubusa babaziza ko batahisemo kuba inkomamashyi ahubwo biyemeje kuba ilindi JISHO rya RUBANDA lifasha n'abali ku butegetsi kumenya neza aho igihugu bashinzwe gestion kigana.Iyo babonye kigana heza nta mpamvu babona yo kugaya abayobozi.Iyo bigaragaye ko abayobozi batagishoboye,abaturage batora,bahindura ikipe y'abakinnyi.Ubutegetsi bugahererekanywa mu mahoro.bityo igihugu kigakomeza gutera imbere.Iyi nzira ya demukrasi yagaragaye ko aliyo nzira ibungabunga ibyagezweho.Kumva rero FPR Kagame bavuga ko ubutegetsi butakili mu maboko yabo ibintu byacika birerekana ko u Rwanda ruyobowe n'INYESHYAMBA zikili ku rugamba zitakamba ngo nibazifatire abazirwanya amaboko bazikubite zitazahindura imilishyo nko muli za 90 ubwo izo NYANGABIRAMA zasenyaga ibyagezweho zikoresheje IBITWARO BYA KILIMBUZI zahawe na MUSEVENI bityo zikajugunya u Rwanda muli gihenomu, zimena amaraso y'abanyarwanda,zizana Nzaramba n'imiborogo y'ubwoko bwose.

2)Urugero ni ukuba buli gihe iyo Kagame arenzwe n'ibibazo bya politiki yihutira gukoresha inama y'inkomashyi kugirango ayobye amarali,abeshye abaturarwanda ko u Rwanda ali paradiso ibangamiwe n'abo yita UTUNTU.Muli iyi minsi yagombaga kumwara kubera umubano mubi hagati y'akadomo ke n'igihugu akesha uwo aiwe ubungubu.Iyo URUTUGU rwasumbye IJOSI,babyita UBUMUGA kandi iyo USETSE ababya ya So,ntuba uzi ikiguhatse,ubwo uranyagwa.Yagombaga kumwara kuba ataragiye guherekeza bwa nyuma Umuyobozi mugenzi we,Robert Mugabe ,n'ukuntu azwi nk'ukunda kwibonekeza.Yihamije ibyaha byinshi bilimo ababi akorera muli ibyo bihugu,gusuzugura no gutuka bagenzi nka ba KIKWETE,..etc.Yagombaga no kugira icyo avuga ku bitero yahishiliye ku buryo n'ubu ntawuzi uko umutekano mu gihugu uteye. Ibyo byose abirenzaho uruho rw'amazi yibasira,yandagaza INGABIRE na DIANE.

Harahagazwe.
Répondre
M
IBINYOMA BY,INYENZI BIRIKWIGARAGAZA ZARI ZIMAZE IMINSI ZITUBWIRA KO NTA NTAMBARA IRI MU RWANDA (ZAFASHE ABADIPOROMATE ZIBATAMBAGIZA NYUNGWE) NONE NGOZATORAGUYE ABAZITEYE KANDI BYO NTIBISHOBOKA MUBYAGISIRIKARI UTEWE ABA ARIWE UFITE INTEGENKE (MU NTAMBARA Y,INKOTANYI IYO ZAGABAGA IBITERO ZAGERAGA AHOZAGAMIJE ,ZAFASHE RUHENGERI 2 ARIKO ZAMARAGA KUHAFATA BAZITERA BAKAZIHONDAGURA ) UBWO RERO IYO ZITEWE NIZO ZIBA ZIFITE INTEGE NKEYA ZIRAKUBITWA NTIZISHOBORA GUHINDURA AMAHAME Y,INTAMBARA KUKO SIZO ZAYASHIZEHO AZAHORA GUTYO .
Répondre
K
nibyo kabisa ! ubundi ziriya nyenzi n'ibigoryi ...mugitondo zivuga ibintu, kumanywa zikavugibindi, k'umugoroba zikivuguruza...njyewe sinjya nzitaho umwanya !

nkiyo ubuna akantu kangana n'umubu gatuka abandi ngo n'ubuntu ntibuzangweho ...uhita ko ubona ko niveau y'ubwenge bwako iri hasi cyane ingana n'iyingurube.
S
Burya BUDOME nikuriya areshya? Ayiii niko n imitekerereze ye ireshya. Nabe yishimira MUBUROZI bwa SHEBUJA SEZIBERA. Akanyenga kigihe gito.
Répondre
A
Ya mayere 1000 y' Inyenzi ageze aharyoshye. Ejo ziraje zivuza ayabahanda ngo zashwanye kandi ari ukugirango zibagize akaduruvayo zihora ziteza mu karerare. Basoma mbike bajya inyuam ya Stani n' umwana wayo ngo barunga barantangaza . Ese wajya guhagaragra hagati ya Satani na Apoluwoni?
Répondre
N
Biteye AGAHINDA kuyiborwa NI IBYIHEBE. Mbwira ukuntu GASANA RURAYI aha ABATURAGE BA HUYE(I BUTARE) iminsi 45 ngo babe BUBATSE IBIBANZA BYABO CG BABITWARE!!

EVODE WE NZAKUGAYA KIMWE ARIKO KUBITA AMABANDI BYOOOO NAKUYE INGOFERO.

http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abafite-ibibanza-mu-mujyi-wa-huye-bahawe-nyirantarengwa-mbere-yo-gufatirwa
Répondre
M
Igihe ni iki. Tuve mumagambo Mwene RUTAGAMBWA amaze abanyarwanda.

Ariko ararushya iminsi.

https://youtu.be/26kIFqJyiz8

Mukande mwumve
Répondre
M
Igihe ni iki. Tuve mumagambo Mwene RUTAGAMBWA amaze abanyarwanda.

Ariko ararushya iminsi.

https://youtu.be/26kIFqJyiz8

Mukande mwumve
Répondre