Rwanda: Mu kwikoma Faustin Twagiramungu, Tom Ndahiro umujyanama wa Paul Kagame atekereza nk'inkoko!
![](https://img.over-blog-kiwi.com/1/04/64/14/20190921/ob_52db93_tom-ndahiro.png)
Si ubwa mbere imitekerereze n'imigirire y'abantu igereranywa n'iy'inyamaswa. Iyo umuntu afite ubucakura n'uburyarya bavuga ko afite ubwenge nk'ubwa Bakame! Tuvuze kuri Tom Ndahiro we, imitekerereze ye imeze nk'iy'inkoko! Muzitegereze igihe inkoko iri gutora ibyo kurya, muzabona inkoko itora ibyo ireba gusa biri imbere yayo, maze ibindi byinshi ikagenda ibiraha inyuma yayo (gushera) kandi ntisubire inyuma ngo ibitore! Iyo irangije kubiraha inyuma yikomereza urugendo ikajya gutora ibindi ireba imbere yayo ibyo yasize inyuma ikabyibagirwa! Iyi migirire n'imitekerereze y'inkoko bihuye n'uko Tom Ndahiro atekereza! Ubibona ukundi azabitubwire!
Muri icyi cyumweru, inkotanyi ziri mu mutwe wa FARDC ( Forces Armées Rwandaises Dans le Congo) zitwikiriye ijoro zambaye umwenda w'ingabo za Congo, maze zigaba igitero-shuma mu birindiro bya FDLR zihitana umukuru wayo Gén. Sylvestre Mudacumura. Mukwishimira urwo rupfu rw'umuyobozi wa FDLR, umujyanama wa Paul Kagame mubyerekeranye n'itangazamakuru ndetse akaba yarigize n'umushakashatsi mugukora jenoside Tom Ndahiro, yerekanye imitekerereze iciriritse cyane iri ku rwego rwo hasi twagereranya n'imitekerereze y'inkoko! Iyo mitekerereze ya Ndahiro yagaragaye mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa twitter, ndihiro yagize ati:
"Bwana FTwagiramungu, hashize imyaka itanu uvuze ko FDLR niraswa utazaba indorerezi ahubwo uzatabara, waba ugeze he ngo udasanga byacitse kwa Mudacumura usigaranye ikiyiko gusa nka TheSpoonCommander. Uce no ku bandi nka VictoireUmuhoza cyangwa abayoboke be! Bon chance!"
Iyi mitekerereze ya Tom Ndahiro iteye kwibaza! Niba atekereza nk'inkoko bigeze aha, ubwo uwamugize umujyanama we atekereza ate? Ese amuha izihe nama? Nk'uko inkoko ireba ibiri imbere yayo gusa ntisubize amaso inyuma ngo irebe ibyo yajugunye inyuma ninako na Tom Ndahiro areba Gen. Mudacumura gusa ntashobore kubona abantu benshi cyane ba muri inyuma! Nyuma yo kwica Mudacurura, Tom Ndahiro arangamiye Twagiramungu na Ingabire bari imbere ye kuko nabo ashaka kubakuramo umwuka; nyamara ntabwo abona abanyarwanda benshi cyane ari kujugunya inyuma ye bari kurugamba rumwe na Mudacumura ndetse n'abo banyepolitiki agambiriye kwica!
Dore ibimenyetso byerekana ko ubwenge bwa Tom Ndahiro ari bucye cyane:
1.Tom Ndahiro iyo amenya ubwenge yari gushobora kumenya impamvu Gén.Mudacumura arwana. Mudacumura yaguye ku rugamba rw'umuheto aho arwanya akarengane kari mu Rwanda kazanywe n'ubutegetsi bubi bwa Paul Kagame. Abanyarwanda benshi bashyizwe mu kaga na FPR, amarira ni menshi kugeza ubwo urubyiruko rusigaye rufata icyemezo cyo kwiyahura kubera akarengane n'imiyoborere mibi y'ubutegetsi bwa Kagame! Abo banyarwanda bose niba Mudacumura bari ku rugamba bahanganye nubwo butegetsi bubi!
2.Iyo Tom Ndahiro agira ubwenge bwisumbuyeho yashoboraga kumenya gutandukanya Gén. Mudacumura n'urugaga rwa FDLR. Twagiramungu yavuze ko azatabara FDLR igihe izaba yatewe, ntabwo yavuze ko azatabara Mudacumura igihe azaba yatewe. Kugaba igitero-shuma ukica Gén. Mudacumura, ntibivuga ko wishe FDLR ukayirangizaho! Urugaga FDLR ruri ku rugamba rwo kurwanya akarengane n'ubutegetsi bubi buri mu Rwanda kandi urwo rugamba na Twagiramungu aruriho bakaba barufatanyije. Tom Ndahiro yashoboraga kwishongora cyane, iyo inkotanyi zishobora gufata ibirindiro bya FDLR noneho abayigize bose bakajyanwa i Kigali. Icyo gihe nibwo yari kubaza impamvu Twagiramungu atayitabaye!
![](https://ikazeiwacu.k.i.f.unblog.fr/files/2014/05/abasoda-ba-fdlr.jpg)
3.Tom Ndahiro agomba kumenya ko Gén.Mudacumura atariwe kibazo abanyarwanda bafite, ikibazo cy'abanyarwanda ni ubutegetsi bubi bwa Kagame na FPR ye, ubutegetsi bunyereza abaturage, bukabarasa ku manywa yihangu, bukabafungira ubusa, bukabicisha inzara burandura imyaka yabo, bukabasenyera amazu bukabambura amasambu n'ibindi bibi byinshi. Urwo rugamba rurakomeje na Twagiramungu arurimo, Tom Ndahiro azagaye Twagiramungu gutinda ntazamugaye guhera! Ntabwo kwica abantu aribyo bishobora kuzakemura ibibazo by'uruhurirane abanyarwanda bashyizwemo n'ubutegetsi bubi bwa Kagame kuko bibaye aribyo nta bibazo abanyarwanda baba bafite kuko abanyarwanda bamaze kwicwa barenga za miliyoni!
Tom Ndahiro rero nacyenyere akomeze ahangane n'abazima n'abapfuye kuko urupfu rwa Gén. Mudacumura rudashobora kugamburuza abanyarwanda biyemeje kurwanya ingoma ngome ya FPR-Kagame, ahubwo rugomba kubabera umusemburo wo kugira ubutwari ku rugamba.
Veritasinfo