Tuniziya: "Zine el Abidine Ben Ali" wayoboye icyo gihugu yitabye Imana

"Twabonye gihamya y'uko yitabye Imana". Ayo ni amagambo ministre w'ububanyi n'abamahanga wa Tuniziya yabwiye itangazamakuru mpuzamahanga yemeza urupfu rwa Ben Ali wayoboye icyo gihugu. Nyuma y'ayo magambo yemeza urupfu rwe, nta kindi ministre yongereyeho.
Bwana "Ben Ali" yabaye umukuru w'igihugu cya Tniziya kuva mu mwaka w'1987 kugeza avuye kuri uwo mwanya akuweho n'imyigaragambyo ya rubanda mu mwaka w'2011. Ben Ali akaba yarayoboye Tuniziya mu gitugu gikaze kugeza ubwo byabyaye imvuru zamukuyeho agahungira mu gihugu cy'Arabiya Sawudite ari naho aguye.
Kuri uyu wa kane taliki ya 19/2019 nibwo Zine Ben Ali yitabye Imana, abaturage ba Tuniziya bakaba bamwibukira ku butegetsi bwe bwamaze imyaka 23 abahindisha umushyitsi ariko bagashobora kumukura kuri ubwo butegetsi mu gihe cy'ukwezi kumwe gusa! Zine Ben Ali akaba yarahunganye amafaranga menshi cyane, akaba abarirwa mu bantu bari bakize ku isi, uwo mutungo wose arawusize, akaba asize n'umuryango we mu buhungiro.
"Zine Ben Ali " yashimwaga cyane n'ibihugu bikomeye kuri iyi si cyane cyane biri ku mugabane w'uburayi kuburyo mu gihe abaturage bamwivumburagaho, igihugu cy'Ubufaransa cyafashe icyemezo cyo kumwoherereza ingabo zo kumurwanaho ariko mu gitondo zagombaga kugendaho bucya Ben Ali yahunze! Igitangaje ni uko muri icyo gihe yahungaga yasabye ubuhungiro mu gihugu cy'Ubufaransa ariko abategetsi babwo banga ku mwakira! Ni uko ubutegetsi bw'abanyagitugu burangira!
Imana imuhe iruhuko ridashira.
Veritasinfo