Amerika (USA) na Paul Kagame bafite ihurizo rikomeye ryo gushoza indi ntambara muri KIVU (RD Congo)!
Kuwa gatanu taliki ya 13/09/2019, umutwe w'ingabo z'igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika witwa AFRICOM, ufite icyicaro mu gihugu cy'Ubudage, wakoresheje inama yabaye mu muhezo mu mujyi wa Goma. Ingabo z'uwo mutwe w'abanyamerika zikaba zaratumiye muri iyo nama abakuru b'ingabo z'ibihugu bya: Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda, Uburundi, Uganda ndetse n'abayobozi b'umutwe w'ingabo za Loni uri muri Congo "MONUSCO". Iyo nama ikaba yari ifite gahunda yo gutegurira hamwe ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nubwo itangazamakuru mpuzamahanga rivuga ko iyo nama yatumijwe kandi ikayoborwa n'umuyobozi mukuru bw'ingabo za Congo FARDC Gén Gabriel Amisi, bamwe mu basilikare bakuru b'igihugu cya Uganda n'Uburundi bari muri iyo nama, bemeza ko iyo nama yateguwe kandi ikayoborwa n'umutwe w'ingabo z'abanyamerika AFRICOM. Nyuma y'inama, Umuvugizi w'ingabo za Congo FARDC Gén. Léon Richard KASONGA yabwiye itangazamakuru icyo iyo nama yari igamije, ibyo yabivuze muri aya magambo, yagize ati:
"Twateraniye hamwe muri iyi nama kugirango turebe uburyo twafatanya mukubungabunga umutekano w'aka karere no gushaka ibisubizo ku bibazo bihungabanya umutekano wako. Imirimo y'inama yagenze neza kandi turateganya no kuzakomeza imirimo yayo mu minsi iri imbere. Nkaba mboneyeho gutanga ubutumwa ku mitwe yose yitwaje intwaro: Iyo mitwe nishyire mu gaciro ishyire intwaro hasi, maze yishyire mu maboko y'ingabo za Congo FARDC, kuko nitabikora hakiri kare, bizaba ngombwa ko ibikora hakoreshejwe imbaraga."
Ese ko ikibazo kiri muri Congo, ingabo z'Amerika zivanze muri iki kibazo kubera iyihe mpamvu? Abanyamerika bakomeje kwivanga mu kibazo cy'umutekano mu karere k'ibiyaga bigari bitewe n'uko bafite impungenge z'uko ibintu bishobora guhinduka mukarere maze Kagame agatakaza ububasha bwo gukomeza gusahura amabuye y'agaciro ari mu gace k'uburasirazuba bwa Congo dore ko ayo mabuye ayohereza muri Amerika. Impungenge z'abanyamerika zikaba zararushijeho kwiyongera kuva aho bigaragriye ko Kagame nta gihugu bahana imbibi na kimwe bumvikana nacyo!
Bitewe n'uko abanyamerika bamaze kubona ko Kagame ashinjwa guhungabanya umutekano w'ibihugu byose bihana imbibi n'u Rwanda, bifuje guhamagara ibihugu bitumvikana na we kugirango bafatanyirize hamwe kugarura umutekano mu burasirazuba bwa Congo, bityo ikibazo cy'umutekano mucye ugaragara muri ako gace ntigikomeze kujya ku gatwe ka Kagame wenyine (ubwicanyi bw'abaturage) ahubwo ibihugu byose bisangire icyo cyasha cyo kwica impunzi n'abaturage ba Congo!
Inama rero yarangiye ntacyo igezeho bitewe n'uko imitwe iri mu burasirazuba bwa Congo yashinzwe na Kagame, kurwanya iyo mitwe akaba ari ukurwanya Kagame ubwe! Ihurizo abanyamerika bahuye naryo muri iyo nama akaba ari ukumenya imitwe bagomba guheraho barwanya: Kagame ashinja Uganda n'Uburundi gushyigikira imitwe imurwanya iri muri Congo : FLN, FDLR ndetse na RNC (nubwo nta basirikare bazwi ifite muri ako gace)! Uburundi nabwo bugashinja Kagame gushyigikira imitwe irwanya leta yabwo iri ku butaka bwa Congo nka RED Tabara (irwanya abanyamulenge),FOREBU na FPB. Uganda nayo igashinja Kagame gushyigikira umutwe wa ADF NALU urwanya leta yabwo nawo uherereye muri Congo!
Mu nama y'i Goma, byaragoranye kumenya umutwe ugomba guherwaho kurwanywa kimwe n'ingabo zigomba kuwurwanya, akaba ariyo mpamvu inama kuri icyo kibazo izakomeza! Ese aho ibi bihugu ntibishobora kuzarasanira muri Congo byitwaje kurwanya imitwe irwanya ubutegetsi bwabyo ndetse bikarwanya n'abayishyigikiye? Iri hurizo ry'itatu rikaba ryarakomeje kubera inshoberamahanga Kagame n'abanyamerika bamushyigikiye! Ni ukubitega amaso!
Veritasinfo.