Rwanda: Ese abagereranya Paul Kagame na Shitani bafite ukuri?
Twibukiranye ko "SHITANI" ariyo bakunze kwita "Rusofero" yari umumarayika mu kuru mu ijuru, ariko kubera icyaha gikomeye cyo kwikuza no gushaka kungana n'Imana isumbabyose, byatumye Imana yirukana "Rusofero" mu ijuru, imujugunya mu isi aho akomeje kongera imibabaro mu biremwa by'Imana biyituye! Umuntu ukora ibyaha birenze urugero bavuga ko ari uwa "Shitani".
Mu mwaka w'2017 ubwo Kagame yarimo abeshya isi yose ko abanyarwanda bari kumusaba kuguma ku butegetsi kugeza apfuye, kubera ibikorwa by'indashyikirwa yagezeho ariko ibyo bikorwa bikaba bitavugwa, intore za FPR zamugereranyije n'Imana rurema! Ngo Kagame ni "impanga ya Yezu"! Abagereranyaga Kagame na Yezu icyo gihe, nta bikorwa berekanye Kagame yakoze bijya gusa n'ibyo Yezu yakoze! Umwe mubagize umutwe w'"ABARYANKUNGA" nawe yakoze isesengura ryimbitse, agaragaza neza ibimenyetso byerekana ko Paul Kagame afite ibintu byinshi ahuriyeho na SATANI, bombi bakaba batandukaniye ku kintu kimwe gusa!
Umusesenguzi w'umuryankuna, avugako Paul Kagame na Satani bahuje ibintu byinshi ariko cyane cyane akaba yasesenguye ibi bikurikira:
1.Bombi bahawe amazina agaragaza ko ari abagome.
2.Kagame na Satani bombi ni abarimbuzi.
3.Kagame na Satani bombi ni abanyabinyoma.
4.Kagame kimwe na Satani bombi ni inzererezi.
5.Kagame kimwe na Satani bombi biyemeje kugomera Imana.
6.Kagame na Satani bombi bazi kwigira Malayika w'umucyo.
Umusesenguzi w'iyo nyandiko yagaragaje icyo Kagame na Satani batandukaniyeho, yagize ati :" Uramutse urebye ibyo Kagame na Satani batandukaniyeho, wasanga Satani ariyo nziza kurusha Kagame!"
Ni mukande kuri iyi nteruro musobanukirwe neza n'ubusesenguzi bw'inyandiko y'uryankuna!:
IGERERANYA HAGATI YA KAGAME NA SATANI: BAHURIYE KUKI?BATANIYE KUKI ?