Rwanda: Mwarimu wa kaminuza Aimable Karasira yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru, avuga iki ku makuru avuga ko yashimuswe?
Hari hashize iminsi 5 abakunzi b'umwarimu wa kaminuza akaba n'umuhanzi Bwana Aimable Karasira bafite impungenge z'uko ataboneka kuri telefoni ye igendanwa kimwe no ku mbuga ze nkoranyambaga! Uko kutaboneka kwe kukaba kwaratumye amakuru menshi yanyuze ku mbuga nkoranyambaga abanyarwanda benshi bahuriraho yemeza ko yanyerejwe.
Uyu munsi taliki ya 20/08/2019, Aimable Karasira yanyujije ubutumwa kurubuga rwe rwa facebook avuga ko atanyerejwe, ko ahubwo ari mu mahugurwa; ubwo butumwa ntabwo bwemeje abantu bamukurikira ko ari ukuri kuko n'ubusanzwe leta ya FPR inyereza abantu, nyuma abicanyi bayo bagakomeza gukoresha teletefone n'imbuga zabo bantu banyerejwe mu mwanya wa bo! Nyuma yaho Aimable Karasira yagiranye ikiganiro n'umunyamakuru w'"Ukwezi TV", agira icyo avuga ku makuru avugwa ku inyerezwa rye!
Aimable Karasira avuga ko abakwiza inkuru z'uko yanyerejwe bashobora kuba bari ahantu habiri:
(1) Aimable Karasira avuga ko abantu bakwiza inkuru z'uko yanyerejwe bashobora kuba ari abantu batavuga rumwe na leta y'u Rwanda, bagerageza kwitwaza ibitekerezo bye kugirango basebye leta mu miryango irengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu.
(2)Aimable Karasira kandi avuga ko inkuru y'inyerezwa rye ishobora guhimbwa n'abantu bashobora ku munyereza. Kuri iyi ngingo yatanze urugero rw'umwana n'ikirura! Uwo mwana yahoraga ataka ngo ikirura kiramuriye abantu bagahurura bagasanga ntakibaye, nyuma ikirura cyaje kumurya wa mwana aratabaza noneho abura umuntu umutabara kuko bavugaga ko ari ibisanzwe.
Aimable Karasira yasobanuye ku buryo burambuye ko ntaho ahuriye n'abantu bari hanze y'igihugu barwanya leta bashaka kwitwaza ibitekerezo bye, kuri icyo kibazo ni mwumve ku buryo burambuye ibisobanuro Aimable Karasira yahaye umunyamakuru.