Rwanda: ni iki buri ruhande rwumvikanyeho n'urundi mu masezerano Kagame na Museveni bashyizeho umukono muri Angola?
"Isazi yimije urutare, maze iriyamirira cyane igira iti : Bizafata aha Mana!" Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 21/08/2019, Paul Kagame na Yoweli Kaguta Museveni banyarukiye muri Angola maze biyemeza gushyira umukono ku masezerano yo guhosha amakimbirane ari hagati y'abo bombi. Nyuma yo gushyira umukono kuri ayo masezerano ,imvugo ya Paul Kagame n'ibisobanuro Olivier Nduhungirehe yahaye umunyamakuru wa radiyo mpuzamahanga y'abongereza BBC Gahuzamirango kuri ayo masezerano, ubona harimo gushidikanya mu ishyirwa mu bikorwa ryayo! Ese ayo masezerano azajya mu bikorwa? Ni aha Mana nka yasazi yimije urutare!
Imbere ya perezida wa Angola Joao Lourenço, Félix Tshisekedi Kilombo wa RD. Congo na Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazza; Paul Kagame na Yoweli Kaguta Museveni bahagurutse bombi bashyira umukono ku masezerano bari bamaze kumvikanaho bahujwe na bariya ba perezida uko ari 3, baze gushyira umukono kuri ayo masezerano, bahise bahana umukono barasuhuzanya bombi! Ibihugu bya Uganda n'u Rwanda bifitanye amakimbirane aturuka ku birego buri wese ashinja undi: Uganda ishinja u Rwanda kuba rwohereza intasi muri Uganda muri gahunda yo guhungabanya umutekano w'icyo gihugu; Uganda kandi ikaba ishinja u Rwanda kuba rwarafunze umupaka uhuza ibihugu byombi; rukabuza ibicuruzwa bya Uganda kujya mu Rwanda ndetse rukanabuza abaturage barwo kujya muri Uganda! Naho u Rwanda rwo rukaba rushinja Uganda gufunga abanyarwanda bajyayo, gufasha imitwe irwanya u Rwanda no gufatira amabuye y'agaciro u Rwanda runyuza muri icyo gihugu rugiye kuyagurisha mu mahanga!
Mu itangazo risoza inama yahuje bariya bakuru b'ibihugu uko ari 5, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y'ubwumvikane hagati ya Kagame na Museveni, ikinyamakuru "independent" cyandikirwa mu Bwongereza cyashyize ahagaragara itangazo rikubiyemo ingingo z'amasezerano Museveni na Kagame bumvikanyeho, arizo izi zikurikira:
1.Abakuru b'ibihugu byombi, bumvikanye ko bagomba kubaha ubusugire bwa buri gihugu ndetse bakubaha n'ubusugire bw'ibihugu bihana imbibi n'ibihugu byabo.
2.Kwirinda gushyigikira ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano wa kimwe mu bihugu byabo ndetse n'iby'abaturanyi. Kuri iyi ngingo, ibihugu byombi bigomba kwirindi gutera inkunga cyangwa se guha ubufasha ubwo aribwo bwose imitwe irwanya ubutegetsi bwa kimwe muri ibyo bihugu no kwirinda ibikorwa byo gucengeza intasi mu kindi gihugu.
3.Kurengera no guha uburenganzira busesuye bwo kwishyira ukizana abaturage ba buri gihugu batembera mu kindi cyangwa banyura muri ibyo bihugu mu gihe bubahirije amategeko y'igihugu barimo.
4.Gufungura imipaka ihuza ibihugu byombi mu gihe cya vuba kandi ibikorwa n'imirimo y'ubuhahirane n'ubucuruzi yari isanzwe ikorerwa kuri iyo mipaka n'abaturage b'ibihugu byombi igakomeza gukorwa nk'uko yakorwaga mbere y'uko ubwumvikane bucye buvuka hagati y'ibihugu byombi. Abaturage b'ibihugu byombi kimwe n'ibintu byabo bakagira uburenganzira bwo kwambuka imipaka y'ibihugu byombi nta nkomyi!
5.Guteza imbere umuco w'ubwumvikane n'ubworoherane usanzwe uranga abanyafurika n'akarere kose mu guteza imbere muri rusange ubufatanye mu byerekeranye n'umutekano, politiki, ubucuruzi , ubufatanye mu muco no guterana inkunga mu iterambe ry'ibihugu.
6.Gushyiraho komisiyo ihuriweho n'ibihugu byombi igomba gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'aya masezerano. Iyo komisiyo igomba kuyoborwa na ba ministre b'ububanyi n'amahanga b'ibihugu byombi kandi ikaba igomba kuba irimo ba ministre b'ubutegetsi bw'igihugu n'abakuru b'iperereza b'ibihugu byombi.
7.Kumenyesha buri gihe abakuru b'ibihugu b'abahuza b'iyi mishyikirano (Angola + RDC) intera izaba yagezweho mukuyashyira mu bikorwa.
Dukurikije izi ngingo zashyizweho umukono na Kagame na Museveni, biragaragara ko ingingo nyinshi zayo zihuye n'ibitekerezo cyangwa se ibisobanuro leta ya Uganda yatangaga buri gihe cy'uburyo ikibazo cy'ubwumvikane bucye Uganda ifitanye na leta ya Paul Kagame cyakemuka. Uganda yasabye kenshi ko umupaka uhuza ibihugu byombi ugomba gufungurwa, abaturage bagahahirana bisanzwe kandi abanyarwanda bari ku butaka bwa Uganda bakubaha amategeko y'icyo gihugu. Nta nkunga nimwe Uganda yigeze iha abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kagame, kuburyo bigaragara ko aya masezerano ari intsinzi kuri Museveni. Abakurikiranira hafi politiki y'i Kigali bemeza ko Paul Kagame nta mahitamo afite yo gukomeza kwi nangira mu gufunga umupaka uhuza u Rwanda na Uganda kuko inzara imereye nabi abanyarwanda benshi bahahiraga muri Uganda kandi ubukungu bw'u Rwanda bukaba bugeze aharindimuka!
Nubwo bimeze gutyo ariko, mu ijambo Kagame yavuze nyuma y'amasezerano, humvikanamo ko ubushyamirane afitanye na Museveni butarangiye! Kagame yagize ati :"Aya masezerano dushyizeho umukono ni intango igomba kudufasha gukomeza ibiganiro byo gukemura ibibazo dufitanye na Uganda"! Ibi bikaba bishaka kumvikanisha ko ikibazo cy'ubwumvikane bucye hagati ya Kagame na Museveni kitarangiye! Umunyamabanga wa leta muri ministeri y'ububanyi n'amahanga ya Kagame Olivier Nduhungirehe, yabwiye BBC ko gushyira umukono kuri ayo masezerano ari igikorwa kimwe, ko no gufungura umupaka nawo ari ikindi gikorwa, yakomeje avuga ko umupaka uhuza u Rwanda na Uganda utazafungurwa kuberako hashyizwe umukono kuri ariya masezerano ko ahubwo bazategereza ko Uganda iyashyira mu bikorwa! Ku kibazo umunyamakuru yongeye kubaza Nduhungirehe niba umupaka w'u Rwanda na Uganda uzafungurwa, Nduhungirehe yamusubije ko umupaka w'u Rwanda na Uganda utigeze ufungwa, mu kanya gato aba yibagiwe ko yavuze ko batazafungura umupaka leta ya Uganda idashyize mu bikorwa amasezerano yashyizweho umukono! Icyo gisubizo cya Nduhungirehe cyo kuvuga ko umupaka udafunze cyerekana ko amasezerano yashyiriweho umukono muri Angola hagati ya Kagame na Museveni ari ikinamico!
Abanyarwanda benshi bahurira ku mbuga nkoranyambaga bemeza ko nta masezerano namwe Kagame yigera yubaha cyane cyane bahereye ku masezerano y'amahoro yabereye Arusha mu mwaka w'1993 yahuzaga leta ya Habyarimana Juvénal n'umutwe w'inyeshyamba wa FPR-Inkotanyi wari uyobowe na Paul Kagame!
Dukurikije ibibazo by'ubukene n'inzara biri mu Rwanda, byanze bikunze Paul Kagame agomba gufungura umupaka w'u Rwanda na Uganda mu maguru mashya kandi akemerera abanyarwanda kujya guca incuro muri Uganda; naho ubundi akomeje gufunga umutwe abanyarwanda bashobora kumusanga mu Rugwiro bagasangira ibyo yabasahuye!
Veritasinfo.