Rwanda: Kagame yasobanuye amanyanga yakoze yo kwica "itegeko nshinga" akarisimbuza ibyifuzo bye n'ibya FPR!
Ingingo y'101 y'itegeko nshinga ryo mu mwaka w'2003 iteye itya: "Perezida wa Repubulika atorerwa manda y'imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta narimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa perezida wa Repubulika". Iri tegeko nshinga rishyirwaho, abanyarwanda bose ndetse n'abanyamahanga bahise babona ko ari ikinyoma kuko babonaga ko Kagame atazaryubahiriza. Ahantu hose Kagame yazereraga ku isi, abanyamakuru bamubazaga nimba mu mwaka w'2017 azemera kuva ku butegetsi, maze nawe agakubita ikinyoma cyambaye ubusa kuri abo banyamakuru, akarahira akarengwa avuga ko azubahiriza itegeko nshinga! Nyuma y'umwaka w'2017 uko byagenze ibara umupfu, ku isi yose bahise babona ko Paul Kagame ari Semuhanuka kuko yakoresheje amanyanga izuba riza maze akomeza kwigundiriza ku butegetsi yirengagije itegeko nshinga!
Mbere yo kwizihiza isabukuru y'imyaka 25, taliki ya 4 Nyakanga 2019 Kagame amaze ku butegetsi aboha abanyarwanda; Kagame yongeye kurimanganya no kubeshya abanyarwanda n'abanyamahanga ubwo yaganiraga n'abanyamakuru, akavuga ko atigeze aharanira gufata (ku ngufu) umwanya w'umukuru w'igihugu! ngo ahubwo uwo mwanya barawumwingingiye! Mu kiganiro Kagame yagiranye n'abanyamakuru, yashatse kurimanganya abazungu akoresheje ururimi rw'icyongereza, maze asobanurira abo bashebuja uburyo yakoresheje amanyanga yo kwigundiriza ku butegetsi nyuma y'umwaka w'2017 yirengagije icyo itegeko nshinga ry'u Rwanda rivuga! Mu mvugoye, Kagame yagaragaje ko atiteguye kuva ku butegetsi, ahubwo akaba azabugundira akabugumaho kugera igihe azaviramo umwuka! Muri icyo kiganiro, umunyamakuru yabajije Kagame" niba atabona ko igihe gikwiriye ngo abe yatanga ibiro by'umukuru w'igihugu kugirango asimburwe n'undi"! Mukumusubiza, Kagame yagize ati:
"Hari ibintu nka bibiri: hari amahitamo yanjye cyangwa icyemezo ngomba kwifatira, ariko ntabwo aricyo cyonyine abantu bakwiye guha agaciro cyangwa se ngo abe aricyo ngumana mu bitekerezo. Ku rundi ruhande, hari gahunda y'umutwe wa politiki nturukamo, yewe n'abaturage bagomba kubifataho icyemezo; ushobora kuba wari hano cyangwa se warakurikiranye ibyabaye ubushize: Igitekerezo cyanjye, kwari ukudakomeza kuyobora, yewe n'abo mu ishyaka ryanjye twaganiriye nababwiye igitekerezo cyanjye kubigomba kuba ariko igitekerezo cyabo cyari ku ruhande rumwe, mu gihe icyanjye nacyo cyari kurundi! Twabishyize hamwe, hanyuma birangira niyemeje kumvira igitekerezo cyabo, ariko ndanababwira nti mukomeze gutekereza ibi bintu mu buryo butandukanye; kuburyo ubutaha mutazagarukana igitekerezo nk'icyubu. Rero niba ushaka kuba perezida itegure ubutaha, ariko ugomba kubiharanira!"
Iki gisubizo cya Kagame cyuzuyemo ibinyoma birenze ibya Semuhanuka kandi kikaba kigaragaza ko ariwe ubwe wakoresheje amanyanga cyangwa ikinamico twagiye tubona ry'abantu bikoreye uduseke ngo bari ku musaba kuguma ku butegetsi; dore ibinyoma bikubiye muri iki gisubizo cya Kagame:
1)Ingingo y'101 y'itegeko nshinga, nta hantu na hamwe ivuga ko perezida uri ku butegetsi ariwe ugomba kwifatira icyemezo cyo kubuvaho cyangwa ku bugumaho mu gihe arangije manda ye. Kagame avuga ko hari amahitamo ye yari afite, ayo mahitamo yayakuye he kandi "itegeko nshinga" rimusabako agomba guhita ava ku butegetsi?
2)Nta ngingo n'imwe yo mu itegeko nshinga ryo mu mwaka w'2003 ivuga ko ishyaka rya FPR rigomba gufata ibyemezo byo kugumishaho umukuru w'igihugu urangije manda ebyiri z'imyaka 7 ku butegetsi. Ko kagame ari umukuru w'igihugu kandi ugomba kubahiriza itegeko nshinga rigenga igihugu, byagenze gute kugira ngo yemere kujya mu nama za FPR zo kwica itegeko nshinga? Ese Kagame yemera ko yishe itegeko nshinga, ubu Kagame akaba ari umukuru w'igihugu utemewe n'itegeko nshinga?
3)Abantu bose bazi ko FPR itakibaho, ahubwo ko habaho Kagame gusa, akaba ariwe wasimbuye igihugu na FPR, abanyamuryango ba FPR Kagame avuga ko yapfukamye imbere, maze akumvira igitekerezo cyabo cyo kwica itegeko nshinga ry'igihugu, akemera kwigundiriza ku butegetsi kugeza apfuye, ni bande? Ese ibyifuzo bya FPR-Kagame biri hejuru y'itegeko nshinga n'amatora?
4)Nyuma yo kwemera kwica itegeko nshinga, akemera kuzagwa ku butegetsi, ni bande Kagame yatumye ngo bajye gukina ikinamico ryo kwikorera uduseke bavuga ko bamushaka? Ese aho iryo kinamico si Kagame waryiyoboreye ubwe?
5)Kagame avuga ko ngo azarekura ubutegetsi ngo mu gihe hazaba habonetse umutu wateguwe ugomba kumusimbura kandi ngo akagaragaza ko uwo mwanya yawuharaniye! Kagame yasobanurira abanyarwanda ingingo nibura imwe y'itegeko nshinga ivuga ko umukuru w'igihugu uri ku butegetsi ariwe wemeza ko uzamusimbura yiteguye neza kandi akaba yarabiharaniye? Niba ari uko bimeze, ni kuki Kagame yirirwa abyinisha muzunga abaturage ababeshya ko bagiye gutora kandi yaramaze kwifatira icyemezo cyo kutazavaho kuko atarabona uzamusimbura?
Kagame yabeshye ko atigeze aharanira kujya ku mwanya w'umukuru w'igihugu, mu gihe bizwi n'abantu bose ko abanyepolitiki biyemeje guharanira umwanya w'umukuru w'igihugu yagiye abafungu abandi akabirukana mu gihugu! Ibikorwa bya Kagame byo kwigundiriza ku butegetsi birivugira, dore uko yagenje abagerageje guharanira umwanya w'umukuru w'igihugu mu Rwanda:
1.Pasteur BIZIMUNGU, yamukuye ku mwanya w'umukuru w'igihugu, aranamufunga.
2.Dr NIYITEGEKA Théoneste, yaramufunze
3.TWAGIRAMUNGU Faustin, yahunze igihugu.
4.Bernard NTAGANDA, yaramufunze,
5.Madame Victoire INGABIRE, yaramufunze,
6.Madame Diane RWIGARA, yaramufunze,
7.Girbert MWENEDATA, yahunze igihugu,
8.Padiri Thomas NAHIMANA, yamubujije gukandagiza ikirenge mu Rwanda!
"Rwabuzisoni - Semuhanuka- Paul Kagame" arenga kuri aya manyanga yose, agakomeza kubeshya ko ngo atigeze aharanira gufata umwanya w'umukuru w'igihugu! Azabeshye abahinde! Madame Judi rever yagaragaje mu gitabo cye ko Kagame ari umwicanyi ruharwa, akaba yariyegereje abandi bicanyi bo muri FPR, hagati yabo bakaba barigabanyije imyanya ikomoeye y'ubuyobozi bw'igihugu kandi bakazayigumaho kuzageza bapfuye! Abantu bibeshya ko Kagame ashobora kuva ku butegetsi mu mahoro bakureyo amaso kandi nta nubwo ashobora guha ubwo buyobozi undi mwicanyi wo mu gatsiko ke kuko azi neza ko avuye ku butegetsi yahita atabwa muri yombi!
Imbaraga z'abaturage zonyine nizo zizakura Kagame ku butegetsi
veritasinfo