Rwanda : « Ibuka na CNLG » ni abafatanyacyaha ba Kagame ku bwicanyi buri gukorwa mu gihugu !
Nyuma y’iminsi ibiri gusa umunyepolitiki Diane Rwigara ashyize ahagaragara ibaruwa yandikiye Paul Kagame imusaba gukoresha ububasha afite agahagarika ubwicanyi inzego zishinzwe umutekano ziri gukorera abacitse ku icumu ; umuryango «Ibuka» ushinzwe inyungu z’abacitse ku icumu wahise wamagana ibikubiye muri iyo baruwa, uwo muryango uvugako ntamucikacumu mu Rwanda wicwa ! Nyamara kuri iyo baruwa, Diane Rwigara yagaragaje umugereka uriho urutonde rw’abacikacumu bagera kuri 40 bamaze kwicwa no kuburirwa irengero; «Ibuka na CNLG» bikaba bigaragaza ko ubufasha buhabwa abacikacumu bwiyongereye, ariko iyo miryango yombi ntiyigeze ivuga ko abacikacumu bishwe kimwe n’abakomeje kwicwa no kunyerezwa nabo bazazurwa!
Mu gihe izo mpaka zigikomeza, FPR yanze kurara itamennye amaraso, nyuma y’iminsi 2 Eugène Ndereyimana uyobora ishyaka rya FDU-Inkingi mu burasirazuba anyerejwe, Inkotanyi zongeye kunyereza n’umunyamakuru Constantin Tuyishimire ! Kubaka ibikorwa remezo ariko ukamena amaraso y’inzirakarengane nta shema na rito bitanga, harya buriya uwakwica Paul Kagame hanyuma umuryango we akawugurira izindi ndege 2, ubwo wakwishima? Ikibabaje kandi giteye agahinda ni uko abanyarwanda bakomeje guceceka imbere y’ubu bwicanyi bizeye ko bashobora gukiza ubuzima bwabo kandi abo bari kwicwa nta cyaha bakoze gituma bambwurwa ubuzima bwabo! Abanyarwanda bari kwicwa urabona ahanini ari urubyiruko ruri munsi y’imyaka 40 kuburyo ntaho bahuriye n’ubwicanyi bwa jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka w'1994!
Amakuru «veritasinf » ikesha ikinyamakuru «Umuseke» yemeza ko Constantin Tuyishimire waburiwe irengero yari umunyamakuru wa «TV na Radio 1». Umuryango we n’umwe mu bakozi babanaga ku kazi mu karere ka Gicumbi babwiye itangazamakuru ko bamaze iminsi baramubuze. Umukoresha we nawe yemeza ko aheruka kumubona ku kazi kuwa kabiri w’iki cyumweru. Mu rwego rwo kujijisha, RIB (ishami ry’ubugenzacyaha) ivuga ko yamenyeshejwe inyerezwa ry’uwo munyamakuru, ikaba yatangiye ibikorwa byo kumushakisha. Nk’uko Diane Rwigara yabivuze mu ibaruwa ye no mu kiganiro yakoranye n’abanyamakuru, kuva FPR yafata ubutegetsi mu Rwanda nta perereza na rimwe ryigeze rikorwa ku bantu bishwe ngo ryerekane ababishe maze ngo bagezwe imbere y’ubutabera !
Ubwo yasuraga abaturage b’akarere ka « Nyabihu » kuwa kane taliki ya 5 Kamena 2014, Paul Kagame yabwiye abaturage bo muri ako karere ko kunyereza abaturage bidahagije ahubwo agiye kujya abarasa ku manywa yihangu ; Kagame yabivuze muri aya magambo, yagize ati «Ahubwo turaza kongeraho, kubafata gusa? Usibye kubafata, turaza kujya tubarasa kumanywa y’ihangu rwose. Niba bashaka kumenya ukuntu dufata uburemere bw’umutekano w’Abanyarwanda turaza kubibereka ku manywa y’ihangu.» Kuva icyo gihe ibikorwa byo kunyereza no kurasa abaturage ku manywa yihangu byariyongereye, «Ibuka na CNLG» ntacyo bigeze bavuga kuri iyi mvugo ya Kagame kandi bitwa ko aribo bavugira abacikacumu, none batangiye no kumukingira ikibaba bavuga ko ntamucikacumu wishwe !
Nta gushidikanya ko «Ibuka na CNLG» ari abafatanyacyaha ba Kagame kuburyo ubwicanyi bwose buri gukorwa mu gihugu bugomba kubajya ku gatwe kabo kandi amaherezo bakazabubazwa !
« veritasinfo »