Rwanda: Ubuhamya bukomeye bwa Faustin Twagiramungu ku bwicanyi bwa FPR-Inkotanyi kuva mu 1994!
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 19/07/2019 imyaka 25 iruzuye hashinzwe guverinema y'ubumwe bw'abanyarwanda yashinzwe ku italiki ya 19/07/1994 nyuma y'aho abarwanyi ba FPR-Inkotanyi bayobowe na Paul Kagame babohoreje umujyi wa Kigali. Bwana Faustin Twagiramungu wabaye ministre w'intebe wa mbere w'iyo leta y'ubumwe bw'abanyarwanda yagiranye ikiganiro n'"Ikondera Libre", maze asobanura ku buryo burambuye impamvu yatumye yegura muri iyo leta nyuma y'amezi 13 gusa!
Twagiramungu asobanura ko impamvu zikomeye zatumye yegura rugikubita muri Guverinema y'ubumwe yarimo na FPR ari "ubwicanyi bukomeye inkotanyi zakomeje gukora mu gihugu", ubwo bwicanyi bukaba na nubu bugikorwa mu gihugu. Twagiramungu yasobanuye ko abaturage bazaga buri munsi kujugunya mu rugo rwe impapuro ziriho urutonde rw'abantu bicwaga n'inkotanyi buri munsi.
Twagiramungu kandi yakusanyije amaraporo yakozwe na ministre w'ubutegetsi bw'igihugu muri icyo gihe Bwana Seth Sendashonga yerekanaga umwirondoro w'abantu bicwaga mu gihugu, kuburyo izo raporo Twagiramungu azifite zimwe akaba yarazishyikirije imiryango irengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu ndetse n'umunyamakuru "Jidi Rever"!
Indi mpamvu yatumye Twagiramungu asezera muri leta yarimo FPR-Inkotanyi ni "agasuzuguro k'inkotanyi"; Twagiramungu yabonaga nta jambo afite muri iyo guverinema kubera ibinyoma, ubusahuzi n'iterabwoba by'inkotanyi byose bigasozwa n'agasuzuguro gateye ishozi!
Twagiramungu kandi yavuze ku buryo burambuye ibindi bibazo bikomeye birimo akagambane no guhakirizwa byarangaga abaministre bari bagize iyo guverinema. Twagiramungu avugako inkotanyi zakoze ubwicanyi kandi zikaba zibukomeje kuburyo abanyarwanda barize amarira kugeza ubwo yuma ubu bakaba barumiwe!
Hasi aha "veritasinfo" tubagejejeho ikiganiro kirambuye Twagiramungu yagiranye n'"Ikondera Libre" avuga akari imurori Inkotanyi!