Rwanda: Aimable Karasira, umwarimu wavukanye ubumuga bwo kuvugisha ukuri!
Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda witwa Aimable Karasira, abanyeshuri bahimbye "Proffessor NIGGA"; afite ibitekerezo bidasanzwe! Uyu mwarimu kandi ukora n'umwuga w'ubuhanzi wo kuririmba, avuga ukuri kw'ibitekerezo bye atakunyuze ku ruhande kuburyo byamuteye ikibazo cyo kutagira inshuti kuko abantu bose bamuhunga kubera ibitekerezo bye!
Ibihangano bye ntabwo binyura kuri radiyo zo mu Rwanda! Kubera iki? Karasira araduha ibisobanuro birambuye. Mwarimu Karasira yigisha ikoranabuhanga muri kaminuza. Bwana Karasira avuga ko atajya abona ibitotsi kubera gutekereza cyane. Yahimbye indirimbo nyinshi harimo iyitwa : " Umunsi wo kubeshya". Muri iyo ndirimbo, Karasira akaba asanga uwo munsi wo kubeshya utaba ku italiki ya 1 Mata gusa ya buri mwaka, ahubwo ko uwo munsi wo kubeshya uba buri gihe kuko yasanze abantu babeshya buri munsi!
Aimable Karasira, yahimbiye kandi indirimbo abashomeri imeze nk'isengesho ariko icyo gihangano nacyo ntabyo cyemererwa kunyura kuri radiyo zo mu Rwanda. Mwarimu Aimable asobanura impamvu adashaka umugore, akaba afite impungenge z'uko umwana yabyara yazabaho mu buzima bukomeye kuko kubyarira umwana mu gihugu nk'u Rwanda gifite umwanya wa nyuma ku isi mu bihugu bifite abaturage batishimye ari akaga gakomeye!
Aimable abona azarangiriza ubuzima bwe mu Rwanda uko byagenda kose kuko mu myaka afite adashora kujya gukora akazi ko kwikorera ibikarito mu bihugu by'iburayi!
Ni mwiyumvire uko Karasira asubiza ibibazo mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru w' "ukwezi".