Abakozi b'ambasade y'u Rwanda muri Uganda barashinjwa gukorana n'umutwe w'ibyihebe by'ADF-Nalu!
Kuwa kabiri w'iki cyumweru taliki ya 23/07/2019 umutwe w'ingabo za Uganda ushinzwe ubutasi (CMI) ufatanyije na polisi y'icyo gihugu, baguye gitumo kandi bagota itsinda ry'abanyarwanda bacyekwaho kuba intasi z'u Rwanda bagera kuri 40 zibata muri yombi. Izo ntasi z'inkotanyi zikaba zari zikoraniye mu mujyi wa Kampala mu gace kitwa "Kibuye", izo ntasi zikaba ziyita abayoboke b'idini ry'ADEPR!
Amakuru atangwa n'abantu bazi neza impamvu z'itabwa muri yombi ry'izo ntasi za Kagame, babwiye ikinyamakuru "softPower" cyo muri Uganda ko abo banyarwanda 40 batawe muri yombi ari intasi za leta y'u Rwanda bakorera ishami rya gisilikare mu Rwanda rishinzwe ubutasi ryitwa NISS. Izo ntasi zikaba zarahawe ubutumwa bwo kuneka igihugu cya Uganda no gutegura ibikorwa bihungabanya umutekano w'icyo gihugu, ibyo byose zikabikora ziyita abayoboke b'idini ry'ADEPR (Association Des Eglises de Pentecôte au Rwanda)!
Inzego zishinzwe umutekano muri Uganda zikaba zemeza ko izo ntasi z'u Rwanda zoherejwe muri Uganda zatangiye guhura n'ibibazo kuva umwaka ushize, aho hatangiriye ibikorwa byo kuzihagarika. Zimwe muri izo ntasi zabonye ibintu bikomeye ziriyoberanya zishinga itsinda ryo kujijisha zihindura abayoboke b'idini ry'ADEPR kugirango zishobore gukomeza ikikorwa byazo by'ubutasi. Izo ntasi zikaba ziyobowe n'uwitwa CHARLES (nta rindi zina rye ryavuzwe). Uwo Charles akaba yaroherejwe na DMI y'u Rwanda, imuha ubutumwa bwo kuba umuyobozi wa ADEPR muri Uganda kugirango abone uko ayobora neza ibikorwa byo gutata icyo gihugu!
Amakuru atangwa n'inzego z'umutekano za Uganda, yemeza ko Uwo Charles yayoborwaga na MUCYO, umunyamabanga wa mbere w'ambasade y'u Rwanda i Kampala, afatanyije na Colonel James BURABYO. Iryo tsinda ry'abicanyi b'intasi z'abanyarwanda rikaba ryarayoborwaga mu bikorwa bibi byaryo na CP Ismaël BAGUMA ushinzwe ibikorwa bya polisi muri ambasade y'u Rwanda i Kampala. Uwo mupolisi BAGUMA akaba ariwe wari ushinzwe ibikorwa byo guhuza intasi z'u Rwanda ziri muri Uganda n'umutwe w'iby'ibihebe bya ADF-Nalu birwanya leta ya Uganda, ibyo byihebe bikaba bikorera ku butaka bwa Congo muri Kivu y'amajyaruguru!
Si ubwa mbere leta ya Uganda itunze agatoki leta ya Kagame iyishinja gukorana n'ibyihebe bya ADF Nalu mu guhungabanya umutekano wa Uganda. Ku italiki ya 02/04/2019; abantu batazwi bashimuse mukerarugendo w'umugore ufite ubwenegihugu bw'Amerika ari kumwe n'umushoferi we ubwo barimo basura pariki y'iherereye mu burengerazuba bwa Uganda hafite y'umupaka w'icyo gihugu na Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo. Mu gihe inzego zishinzwe umutekano wa Uganda zarimo zishakisha abo bantu bashimuswe, zafatiye muri iyo pariki itsinda ry'abanyarwanda bari bayirimo kuburyo budasobanutse, birumvikana ko abo banyarwanda batanze amakuru menshi ku nzego z'umutekano za Uganda.
Nyuma leta ya Uganda yatanze ibihumbi 500 by'amadolari y'Amerika kuri abo bantu bashimuse uwo mukerarugendo n'umushoferi maze bemera kubarekura; none dore intasi z'u Rwanda zirimo gushinjwa gufatanya n'ADF nazo zifatiwe i Kampala; ubwo se hari undi mugabo ukenewe wo guhamya ko Kagame akorana n'iby'ibihebe bya kisilamu?
Iri fatwa ry'intasi za Kagame muri Uganda zikorana n'ibyihebe by'ADF Nalu, rije rikurikira ifatwa ry'abanyaribani 2 i Kampala aribo: Ali Yassine na Hussein Yassine" bashinjwa gutegura ibikorwa by'iterabwoba ku butaka bwa Uganda byo kwibasira ibikorwa bya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika (USA) biri muri icyo gihugu. Ifatwa ry'aba bagabo bombi rikaba ryaragizwemo uruhare rukomeye n'Amerika ndetse na Israël byafashije inzego zishinzwe umutekano za Uganda kubata muri yombi. Kuva cyera Kagame akaba yaragambiriye gukora ibikorwa bihungabanya umutekano wa Uganda kugirango ahindanye isura ya Uganda n'ubutegetsi bwa Uganda mu buryo bushoboka bwose!
Itabwa muri yombi ry'izi ntasi 40 za Kagame ryashyizwe mu bikorwa bitegetswe na Perezida Yoweli Kaguta Museveni ubwe; ese kugirango perezida agere ubwo yifatira iki cyemezo, aho ntiyaba yarahawe amakuru n'abanyamerika n'abayisilayeli ku bikorwa by'izi ntasi za Kagame nk'uko byagenze kuri bariya ba nyalibani 2? Igisubizo cy'iki kibazo kizwi na Museveni ubwe. Twabibutsa ko mu ibaruwa Museveni yandikiye Kagame ubushize, yamubwiye ko ajya yumva amakuru y'uko hari intasi z'abanyarwanda zoherejwe muri Uganda guhungabanya umutekano w'icyo gihugu, bityo akaba ari kubikurikiranira hafi kandi ko niyibonera ibimenyetso simusiga bibihamya, azafata ibyemezo bikwiye! Perezida wa RDC Kisekedi n'uwa Angola Lorenço, biyemeje kuzunga Kagame na Museveni; none se ko Museveni amaze kubona ko Kagame akorana n'ibyihebe bimurwanya ubwo bwiyunge buzashoboka?
Dutegereje kumva icyo Kagame na Kabarebe bazavuga kuri izi ntasi z'intore zikomeje kujya guhunahuna muri Uganda, kandi Kagame yarafunze umupaka uhuza u Rwanda na Uganda, akaba yarabujije n'abanyarwanda kujyayo; azavuga se ko izi ntasi ze zageze i Kampala gute? Ese ko mu mwaka w'2013 "Kikwete" yirukanye impunzi z'abanyarwanda zirenga ibihumbi 11, ni iyihe mpamvu Kagame atafunze umupaka n'icyo gihugu n'u rwanda? Ese koko inkotanyi zishobora kureka kujya guhunahuna muri Uganda? Ntabwo bishoboka!
Nimusobanukirwe impamvu inkotanyi zidashobora gucika muri Uganda mu kiganiro cya Radiyo ubumwe kiri hasi y'iyi nyandiko.
veritasinfo