Afurika y'epfo yagize amakenga ku mpamvu zatumye Camir Nkurunziza yicwa!
Nyuma y'iminsi 6 umunyarwanda Camir Nkurunziza yiciwe muri Afurika y'epfo, abayobozi b'icyo gihugu barasanga urupfu rwe ruteye amakenga. Nyakwigendera Camir Nkurunziza yabaye umusilikare wa FPR-Inkotanyi ndetse akaba yari mu mutwe w'ingabo zarindaga Paul Kagame. Kuwa kane taliki ya 30 Gicurasi 2019 Nkurunziza yiciwe mu mujyi wa "Cap" wo muri Afurika y'epfo arasiwe mu modoka. Impamvu n'uburyo yarashwemo biracyarimo urujijo. Imodoka ye yarasiwemo yari itwawe n'abandi bantu bikekwako bari bamushimuse, we bakaba baramwicaje ku ntebe y'inyuma, igipolisi cyo muri Afurika y'epfo cyagombye kurasa iyo modoka kugirango gishobore kuyihagarika, bituma Camir Nkurunziza yicwa.
Kuwa mbere taliki ya 3 Kamena 2019, abantu 2 bafatiwe muri iyo modoka na polisi bakekwaho kuba aribo bashimuse Camir Nkurunziza bagombaga kugezwa imbere y'ubutabera ariko ibyo ntibabaye. Amakuru atangwa n'abantu bizewe bakora mu gipolisi cy'Afurika y'epfo babwiye "radiyo mpuzamahanga y'abafaransa RFI" dukesha iyi nkuru, avuga ko iperereza rimaze gukorwa ku ishimutwa rya Nkurunziza rimaze kwerekana ibimenyetso by'uko icyo kibazo "gikomeye" kikaba kigomba kwitonderwa; ubutabera bw'Afurika y'epfo bukaba bwarasanze ari byiza kwiha igihe gihagije cyo gusuzuma neza iyo dosiye!
Ubwenegihugu bw'abagabo 2 bashinjwa gushimuta Nkurunziza ntabwo burashyirwa ahagaragara; polisi yo mu mujyi wa "Cap" ikaba ikomeje kugira ibanga ku bwenegihugu bw'abo bagabo; polisi ikaba ivuga ko iyo dosiye yashyikirijwe urwego rw'abahanga bigenga rukorana n'Ubuyobozi pwa polisi ishinzwe gukora amaperereza yigenga.
Hagati aho, abayobozi b'Afurika y'epfo bakaba bakomeje guceceka kuri iki kibazo cy'urupfu rwa Camir Nkurunziza. Nubwo bimeze gutyo ariko, urupfu rwa Nkurunziza rwatumye abayobozi b'i Kigali bagaragaza ibyishimo biteye amakenga, ibyo bikaba bigaragazwa n'ubutumwa bw'umunyamabanga wa leta muri ministeri y'ububanyi n'amahanga Olivier Nduhungirehe yatambukije ku rubuga rwa "twitter", aho yagaragaje ko Nkurunziza ari icyihebe, Nduhungirehe yagize ati : "ntabwo umuntu aba umugome umunsi umwe, ahubwo ahora ari umugome igihe cyose"!
Urupfu rwa Nkurunziza utaravugaga rumwe n'ubutegetsi bwa Kagame, rugiye kuba ikigeragezo kuri ministre mushya w'ububanyi n'amahanga w'Afurika y'epfo "Naledi Pandor" cyane ko umubano w'Afurika y'epfo n'u Rwanda wari usanzwe utifashe neza!
Twabibutsa ko mu minsi micye iri imbere, ubucamanza bw'afurika y'epfo buzagaragaza icyemezo bwafashe kuri dosiye ya Patrick Karegeya nawe wiciwe muri icyo gihugu. Ubutabera bw'Afurika y'epfo buzagaragaza niba dosiye ya Karegeya izashyikirizwa urukiko kugirango iburanishwe ukuri ku rupfu rwe kujye ahagaragara cyangwa se niba iyo dosiye izakomeza gushyira mu kabati ntiburanishwe. Patrick Karegeya yiciwe muri hoteli yo mu mujyi wa "Johannesburg" muri Afurika y'epfo mu mwaka w'2013.
Amakuru atangwa na polisi yo muri Afurika y'epfo yemeza ko abashimuse Nkurunziza babasanganye imbunda imwe bari bafite muri iyo modoka, ku mbuga nkoranya mbaga abantu benshi bemeza ko abo bashimusi ari abanyamahanga (igihugu cyabo ntikivugwa) kandi ngo bakaba barafatanywe n'imiti yo gusinziriza abantu. Baca umugani mu kinyarwanda ugira uti :" Ntawe uyoberwa umwibye, ahubwo ayoberwa aho amuhishe"; no muri uru rupfu rwa Camir Nkurunziza ntawe uyobewe umuntu wamwishe kuko uwica impunzi z'abanyarwanda arazwi, ikibazo ni ukumukozaho imitwe y'intoki!
Twihanganishije umuryango wa Nyakwigendera Camir Nkurunziza.
veritasinfo