Icyemezo Félix Tshisekedi yafashe cyo kwemerera ingabo za Kagame kujya kwica impunzi muri Congo gitangiye kugaragaza ingaruka mbi!
Mu karere ka Masisi muri Kivu y'amajyaruguru hari imirenge igera kuri 4 itakirangwamo umuturage n'umwe bitewe no guhunga intambara iri kubera muri ako karere. Radiyo "Okapi" iri muri Congo dukesha aya makuru, iremeza ko ku cyumweru taliki ya 2 Kamena 2019, abaturage b'imirenge 4 ariyo : Loashi,Showa, Osso na Bashali bavuye mubyabo bahunga utwo turere kubera imirwano ikomeye cyane imaze iminsi 3 ibera muri ako karere.
Amakuru ya Okapi yemeza ko iyo mirwano yari hagati y'ingabo za Congo FARDC n'abarwanyi b'impunzi z'abanyarwanda bo muri CNRD, ariko amakuru atangwa n'impunzi ziri muri ako gace ka Masisi yemeza ko imirwano yari hagati y'ingabo za Kagame RPF zambaye imyenga y'ingabo za Congo FARDC n'abarwanyi b'impunzi z'abanyarwanda bo muri CNRD!
Umunyamakuru w'umukongomani uba mu gihugu cya Canada witwa Patrick Mbeko yashyize ahagaragara amakuru yemeza ko igihe Kagame yajyaga i Kinshasa mu muhango wo gusezera kuri Nyakwigendera Etienne Tshisekedi kuwa gatanu taliki ya 31 Gicurasi 2019, yahise yohereza abasilikare 1000 bo mu mutwe udasanzwe w'inkotanyi (forces spéciales) muri Congo mu ntara ya Kivu y'amajyaruguru kujya kurwanya Ingabo z'impunzi zibumbiye mu mitwe inyuranye ya FDLR, CNRD na P5!
Izo ngabo z'inkotanyi zongeye gusubira muri Congo nyuma y'amasezerano Paul Kagame yagiranye na Félix Tshisekedi yo kohereza abasilikare b'inkotanyi muri Congo bagafatanya n'ingabo za Congo FARDC mu kurwanya imitwe y'impunzi z'abanyarwanda iri muri Congo Kagame avuga ko iyo mitwe ifashwa na Uganda ndetse n'Uburundi mu kurwanya leta ye. Kagame kandi arashaka inzira yoroshye yo kumuhuza n'umutwe w'ibyihebe bya ADF- Nalu birwanya leta ya Uganda kugirango abigezeho ubufasha bwo gukura Museveni ku butegetsi, niyo mpamvu igihugu cya Uganda kiri gukurikiranira hafi ibikorwa by'inkotanyi muri Congo.
Radiyo "Okapi" ivuga ko ingabo za Congo FARDC zagerageje kubuza abarwanyi ba CNRD kwinjira muri pariki y'ibirunga ariko FARDC irabinanirwa, abo barwanyi bakaba barinjiye muri pariki y'ibirunga banyuze mu karere ka Osso gaherereye mu ntara ya Bashali ingabo za Congo ntizarabukwa! Okapi ivuga ko abo barwanyi ba CNRD bari bitwaje intwaro zikomeye kandi bambaye imyenda y'ingabo za Congo FARDC. Ubuyobozi bw'intara ya Masisi bwemeza ko ingabo za Congo FARDC zashoboye gufata abarwanyi 10 ba CNRD ariko bakavuga ko nta mu rwanyi numwe wakomerekejwe cyangwa ngo yicwe.
Amakuru atangwa n'abakongomani batuye mu turere imirwano yabereyemo bemeza ko imirwano yabaye hagati y'ingabo za RDF Inkotanyi zari zambaye imyambaro y'ingabo za Congo FARDC n'abarwanyi ba CNRD. Amakuru atangwa n'itangazamakuru ryo mu karere ka Masisi yemeza ko abarwanyi ba CNRD bateze igico inkotanyi maze bica ingabo za Kagame zirenga 60. Abarwanyi ba CNRD bakaba barambuye intwaro abo basilikare bari bamaze kwica b'inkotanyi maze bakomeza urugendo bagana inzira ya pariki y'ibirunga.
Umunyamakuru Patrick Mbeko asanga Félix Tshisekedi yarakoze ikosa rikomeye ryo kwemerera ingabo za Kagame gusubira muri Congo, akaba asanga abakongomani benshi bagiye kongera kwicwa baguye mu mirwano ishobora guhanganisha ingabo za Kagame ni iz'igihugu cya Uganda ikabera ku butaka bwa Congo! Patrick Mbeko asanga impunzi n'abaturage bazicirwa muri iyo mirwano bose bazajya ku gatwe ka Tshisekedi! Paul Kagame yohereje kandi abasilikare muri Kivu y'amajyepfo kujya kurwanya abanyamulenge kuko abashinja gushyigikira abarwanyi ba P5 bayobowe na Kayumba Nyamwasa nk'uko bivugwa na Kigali!
Ibihugu by'amahanga biratinya ko iyi ntambara Kagame ashoje muri Congo ishobora gukurura ibihugu byinshi byo mu karere k'ibiyaga bigari, maze intambara ikaba yasatira ibihugu byose byo mu karere k'ibiyaga bigari.
veritasinfo