Sankara ni umwami w'isezerano rishya ry'u Rwanda.
Abakurambere bacu bagize bati "inshuti uyibona mubyago" kandi "umugabo mbwa aseka imbohe". Kuba abatubanjirije baravuze ibi nuko bari bazi neza ko mubyago benshi mushuti nakwita ko ari izo ku'izina zikuvaho zikagutererana ndetse yewe zigatera ingabo mubitugu abanzi bawe, mbonye bikwiye ko ibi mbyibutsa abanyarwanda mubihe nkibi umuvandimwe wacu Nsabimana Callixte Sankara ari mukangaratete, ari mu maboko y'abagome bakaba n'abicanyi babigize umwuga.
Akakanya ndibanda kurubyiruko bagenzi banjye abakuze namwe wenda mwumvireho nubwo benshi mwabaye akahebwe wenda kubera amateka mabi mwabayemo cyangwa bamwe ibyo bakoze bahora iteka bashaka gupfukirana ukozeho nkuko Sankara yabigenje mukihutira kwica, kugambana no kujomba ibikwasi, aha ndabwira FPR wamuryango wabicanyi ndetse nabandi batekereza nkayo.
Rubyiruko, Sankara yaduhaye byose kugera kubuzima bwe. Yadukandagije kubutaka bw'isezerano.yigomwe iraha rya gisore kandi yari kuribona arenga amateka ashaririye yanyuzemo yiyemeza guharanira ko ejo cya ngwa ejobundi twaba mugihugu cyacu tureshya.
Nibyo koko Sankara yarakubiswe yarababajwe bikomeye kumubiri no kumutima benshi bavugako umwicanyi ruharwa nawe yashyizeho ake; nonese tubure nogushima Imana ko agihumeka byibuze? wenda bamwe ntimubizi ariko uru Rwanda mubona inzirakarengane zipfa burimunsi njye ubabwira napfushije inshuti, urungano rutabarika bose ntawazize malaria cyangwa ubundi burwayi cyangwa impanuka ahubwo bazize cya cyorezo cyateye i Rwanda 01 Ukwakira 1990 kikaba cyaratuzonze kuva dukambakamba, tugakurira mugahinda nanubu rugeretse, bazize urya utagirira impuhwe abamukamiye, udatinya kwica abamuvuye, utubaha abamukuye kucyavu ubu akaba ari kuri yameza yicyubahiro akunda cyane, akaba asigaye ari umuherwe kuruta abami nibikomangoma, akaba yarimitse ubwami bwurupfu i Rwanda, akaba yica agakiza uwo ashatse, urwo rungano rwange nabandi benshi ibyabo bizwi ningona zo muri Nyabarongo, amafi yo muri Rweru yarariye arijuta ibi byose Sankara arabizi kandi nawe inshuti ze abavandimwe be banyujijwe inzira nkiyi.
Sankara yibutse ibibyose bifatanya ningoyi areba ko iwabo hazimye aremera avuga ibyo umubisha ashaka, ariko se rungano mbabaze: Ninde murimwe utaziko iminsi ikona ingwe? Ninde murimwe utazi uko umubiri ubabaza?
*Sankara ntacyo yavuze cg azavuga kirenzeko yadutoje kurenga ingirwamoko uryamwanda utugejeje ahangaha akatubwirako umwanzi ari umwe wawundi ushaka kungukira mumatiku ya Hutu, Tutsi agakama, twe dutemana.ntimubizi se aho ageze acuruza imibiri yabacu?
*Sankara ntacyo yavuze cyangwa azavuga kirenzeko yatubwiyeko abicanyi batagira ubwoko ari abicanyi nyine, kandi bose bagomba guhanwa.
*Sankara ntacyo yakoze cyangwa azakora kirenze kuba yarakoze ibishoboka byose uyumunsi abasore n' inkumi bagizwe imfubyi n'interahamwe bakaba baryamanye mw'ishyamba nabagizwe imfubyi n'inkotanyi bose bafite ikerekezo kimwe "Urwanda rwiza rwatwese "
Sankara ni umwami w'isezerano rishya ry'urwanda umusingi yarawuduhaye ahasigaye ni ahacu ngo twiyubakire igihugu, bizatugora ibitambo bizaba byinshi nanjye ubabwira wenda ndimo ariko abazasigara bazishimira kuba twarigomwe ibyari kutunezeze nkabasore n'inkumi tukarwanira umunezero w'urwanda rwejo hazaza no mumyaka myinshi irimbere.
Sankara abamujomba ibikwasi nibabandi badashaka ko ukuri kwazatsinda i Rwanda, nibabandi bashaka gufata igihugu cyacu iteka nkumunyago, nibabandi badashaka kubazwa amaraso yinzirakarengane bakarabye, nibabandi dukwiye kurwanya twivuye inyuma tukababwirango "HARABAYE NTIHAKABE "
Ibyiza bya Sankara bizahora iteka bisumba kure amagambo avugishwa n'umwanzi umufatiye inkota kugakanu.
Muragahorana Imana N'ubutwari bwo kwanga akarengane nkuko Sankara yabirwaniye kuva mubuto bwe.