Ingabo z'u Rwanda APR zambutse umupaka zica abantu 2 muri Uganda!
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 25 Gicurasi 2019 Paul Kagame yagaragaye yicaranye na perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda muri stade yaberagamo ibirori byo kurahira kwa Perezida Cyril Ramaphosa w'Afurika y'epfo nyuma yo gutorerwa kuba umukuru w'icyo gihugu. Nubwo Kagame na Museveni bari bicaye hamwe ntabwo barebanaga mu maso; birashoboka ko abateganyije kubicaza hamwe bashakaga ko abo bakuru b'ibihugu byombi bashyamiranye muri iyi minsi bashobora kuganira ku makimbirane bafitanye kugirango bayashakire umuti.
Nubwo abantu bamwe batekereza ko Museveni na Kagame bashobora kumvikana kubera amateka n'amabanga y'ubutegetsi bwabo basangiye, umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati y'ibihugu byombi kuburyo bishobora kubyara intambara isesuye hagati y'ingabo z'ibihugu byombi! Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 25 Gicurasi 2019, itangazamakuru rinyuranye ryo mu gihugu cya Uganda riremeza ko ku mugoroba wo kuwa gatanu taliki ya 24 Gicurasi 2019 ku isaha ya saa mbiri z'umugoroba ku isaha y'i kigali, ingabo z'u Rwanda APR zambutse umupaka uhuza ibihugu byombi zikinjira ku butaka bwa Uganda zikica abantu 2. Muri uyu mwanya twandika iyi nkuru, urwego rukuru rushinzwe umutekano rw'igihugu cya Uganda rukaba ruteraniye mu nama igomba gusuzumirwamo icyo kibazo cyo kuvongera ubusugire bw'igihugu cya Uganda byakozwe n'ingabo z'u Rwanda APR.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandutu, igipolisi cya Uganda cyemeje ko abantu babiri biciwe ku butaka bwa Uganda bikozwe n'ingabo z'u Rwanda. Abo bantu bapfuye umwe ni umunyarwanda, undi akaba umugande. Impamvu y'urupfu rw'abo bantu yatewe n'uko hari umunyarwanda w'umucurizi wagiye kugura ibiribwa muri Uganda maze abitwara kuri moto, mu gihe yari agiye kwambuka umupaka asubira mu Rwanda abona ko abasilikare b'u Rwanda bacunga umupaka bamubonye, maze uwo mucuruzi ahita ahindukiza moto ye asubira muri uganda. Abasilikare b'u Rwanda babiri bahise bakurikirana uwo mucuruzi muri Uganda bamufatira mu gace gakorerwamo ubucuruzi (centre commercial) kitwa Hamisavu, gaherereye mu karere ka Kamwezi muri District ya Rukiga.
Umuvugizi wa polisi ya Uganda witwa Fred Enanga yavuze ko uwo mucuruzi w'umunyarwanda akimara gufatwa n'abo basilikare b'u Rwanda yashatse kwirwanaho ngo abacike bahita bamurasa isasu mu mutwe, ibyo bikaba byabereye mu gace gakorerwamo ubucuruzi kitwa Hamisavu gaherereye kuri metero 80 uvuye ku mupaka wa Uganda n'u Rwanda. Polisi ya Uganda ivuga ko uwo mucuruzi w'umunyarwanda wishwe azwi ku mazina ya Peter Nyengye. Abo basilikare b'u Rwanda bahise barasa umuturage wa Uganda witwa Alex Nyesiga wari utabaye uwo mucuruzi w'umunyarwanda nawe ahita apfa ako kanya. Bakimara kwica abo basivili bombi, abo basilikare b'u Rwanda bagerageje gushaka kwiba iyo mirambo yombi ngo bayijyane mu Rwanda birabananira bahita basubira mu birindiro byabo biri ku mupaka uhuza ibihugu byombi.
Polisi ya Uganda yahise ijyana iyomirambo mu ivuriro ryo muri ako karere kugirango isuzumwe. Polisi ya Uganda ikaba yamaganye igikorwa k'ingabo z'u Rwanda zavogereye ubusugire bw'igihugu cya Uganda bakajya kwica abaturage nta mpamvu. Polisi ya Uganda isanga ingabo z'u Rwanda zari zikwiye kwiyambaza inzego z'umutekano za Uganda mu kibazo baba bafite aho kurenga umupaka bakajya kwica abaturage b'inzirakarengane. Polisi ya Uganda yemeza ko ijya ifata abanyarwanda benshi binjiye muri icyo gihugu ku buryo budakurikije amategeko ariko muri abo bose bafatwa nta numwe yigeze ikomeretsa. Polisi y'igihugu cya Uganda yemeza ko iki kibazo cy'ingabo z'u Rwanda zambutse umupaka yagishyikirije akanama k'igihugu gashinzwe umutekano muri ministeri y'ububanyi n'amahanga kugirango kazafate ibyemezo bikwiye.
Polisi ya Uganda irasaba abategetsi b'u Rwanda kubahiriza uburenganzira bw'abaturage baturiye umupaka w'ibihugu byombi bwo guhahirana no kugenderana kuko ubu bwicanyi bukorwa n'ingabo z'u Rwanda bumaze kuba incuro ebyiri mu kwezi kumwe gusa; igikorwa nk'icyo giheruka akaba ari umunyarwanda uheruka kurasirwa ku butaka bwa Uganda bikozwe n'ingabo z'u Rwanda witwa Innocent Ndahimana warashwe ukuboko akaba ari kuvurirwa mu bitaro bya Kabale muri Uganda.
Inkuru ya chimpreport