Uganda iremeza ko yafatiye ku butaka bwayo abasilikare 2 b'intasi z'u Rwanda!

Ikinyamakuru cyandikirwa muri Uganda cya"Chimpreport" kiremeza ko ku cyumweru taliki ya 26 Gicurasi 2019 inzego zishinzwe umutekano muri Uganda zataye muri yombi abasilikare 2 b'intasi z'u Rwanda. Abo basilikare akaba ari Eric Habiyaremye na Pierre Samvura. Abo basilikare bombi bafatiwe muri kiliziya gatolika ya Rwamatunguru iherereye mu karere ka Kamwezi muri District ya Rukiga muri Uganda.
Itabwa muri yombi ry'aba basilikare rije ryiyongera ku kibazo cy'abantu babiri biciwe ku butaka bwa Uganda bikozwe n'ingabo z'u Rwanda mu ijoro ryo kuwa gatanu taliki ya 24 Gicurasi 2019. Mu rwego rwo gutanga abagabo kuri ubwo bushotoranyi, leta ya Uganda yateguye umuhango ukomeye cyane wo gushyikiriza leta y'u Rwanda umurambo w'umunyarwanda witwa "Jean Baptista" ingabo z'u Rwanda ziciye muri Uganda. Umuhango wo gushyikiriza uwo murambo urabera ku mupaka wa Gatuna kuri uyu wa mbere taliki ya 27 Gicurasi 2019.
Leta ya Uganda ikaba yatumiye muri uwo muhango abahagarariye ibihugu byabo (ambassadeurs) b'ibihugu bigize umuryango w'afurika y'iburasirazuba EAC (Kenya, Tanzaniya, Uburundi, RD Congo, Sudani y'epfo n'u Rwanda); muri uwo muhango kandi Uganda yawutumiyemo abambasaderi b'ibihugu 5 bifite ikicaro gihoraho mu muryango w'abibumbye ONU aribo: Leta zunze ubumwe z'Amerika, Uburusiya, Ubufaransa, Ubushinwa n'ubwongereza.
Tugarutse ku nkuru y'abasilikare b'u Rwanda bafatiwe ku butaka bwa Uganda ku cyumweru, ikinyamakuru "Igihe" gikorera mu kwaha kwa leta y'u Rwanda cyavuze ko abo bantu 2 leta ya Uganda yita abasilikare b'u Rwanda ko ari abasivili b'abanyarwanda bakomoka mu karere ka Nyagatare bari batashye ubukwe muri Uganda. Umuvugizi w'ingabo za Uganda Brigadier Richard Karemire ntabwo yashoboye kuvugana n'itangazamakuru ngo atange ibisobanuro kuri abo banyarwanda batawe muri yombi.
Ariko abayobozi n'igipolisi cya Uganda bakaba bari guhata ibibazo abo banyarwanda batawe muri yombi kugirango basobanure uburyo bashoboye kwinjira ku butaka bwa Uganda kandi leta y'u Rwanda yarabujije abanyarwanda kujya muri Uganda bambutse umupaka! Igipolisi cy'u Rwanda nacyo ntabwo cyashoboye gutanga ibisobanuro by'ukuntu abo banyarwanda bo bemerewe kwambuka umupaka n'amaguru bakajya mu bukwe muri Uganda kandi abanyarwanda bandi babujijwe kujya muri Uganda banyuze inzira y'ubutaka cyane ko hari hamaze kuraswa umunyarwanda kubera icyaha cyo kujya muri Uganda! Iperereza Uganda imaze gukora ryemeza ko Pierre Samvura ari inkeragutabara naho Eric Habiyaremye akaba ari umusivile kandi bombi bakaba ari abavandimwe!

Mu minsi yashize , ministre w'Ububanyi n'amahanga wa Uganda "Sam Kutesa "yatangaje ko hari abashinzwe umutekano benshi b'abanyarwanda bafatiwe ku butaka bwa Uganda basubizwa mu Rwanda kuko baba barinjiye muri icyo gihugu ku buryo bunyuranye n'amategeko! Ikibazo cyo kubuza abanyarwanda kujya muri Uganda kizakomeza kugora leta ya Paul Kagame kuko abanyarwanda bashonje cyane kandi abenshi bakaba bahahira muri Uganda ibiribwa.
Amakuru "veritasinfo" ikura mu nkoramutima za FPR, yemeza ko ikibazo cyo gufunga umupaka wa Uganda cyatewe n'uko abanyarwanda bavukiye muri Uganda bakaba barazanye n'inkotanyi mu Rwanda (1994) bafite imiryango yabo muri Uganda bakaba bayisura uko bishakiye gutyo bakabona uburyo bwo kubonana n'abanyarwanda bo muri RNC nabo bavukiye muri Uganda kandi bahaba. leta ya Kagame ikaba itinya ko abo banyarwanda bajya muri Uganda bashobora guha amakuru cyangwa se bagakoreshwa n'abantu bo muri RNC mu guhirika leta ya Kagame kandi Uganda ikaba itemera ko u Rwanda rujya guhiga abo banyarwanda baba muri Uganda ngo rubice nk'uko rubikora muri Congo! Ikibazo ni ukumenya niba igihe cyose RNC izaba ikiriho, Kagame nawe azakomeza gufunga umupaka uhuza icyo gihugu na Uganda!
Veritasinfo