Rwanda : Urubanza rwa Major Callixte Sankara ni ikizamini kuri leta y’inkotanyi !

Publié le par veritas

Kuri iki cyumweru taliki ya 5 Gicurasi 2019, komite Nyobozi y’impuzamashyaka ya MRCD yashyize ahagaragara itangazo rigira Capitaine Herman Nsengimana umuvugizi w'ingabo za FLN, iryo tangazo rikaba ribeshyuza iryashyizwe ahagaragara ku italiki ya 4/05/2019 ryavugaga ko Bwana Nahimana Straton ariwe muvugizi wa FLN. Capitaine Herman Nsengimana ni umuvandimwe wa Niyomugabo Gerard wari umwanditsi w'ibitabo akaba yarishwe na FPR muri Mata 2014. Herman Nsengimana akaba ari inshuti magara ya Major Callixte Sankara washimuswe na Kigali. Kubyerekeranye n’ishimutwa rya Sankara, Dr Biruka asanga urubanza rwe ruzaba rumeze nk’ikizamini kuri let aya Paul Kagame, dore uko Dr Biruka Innocent abivuga :

Nimuhorane Imana ! Urubanza rwa Sankara ni ikizamini kuli Leta y'Inkotanyi, dore ko ari yo ubwayo yatangarije Abanyarwanda n'isi yose ko yamufashe ikamugeza i Kigali ari mutaraga. Ifite rero inshingano yo kumurinda ikamwerekana ari Sankara wuzuye, kandi ikamuha urubuga akiregura nk'uko biteganywa n'amategeko.

Bavandimwe banyarwanda rero muhagaze muli iyi dosiye, mwaba ba maneko, mwaba abagenzacyaha, mwaba abashinjacyaha, mwaba abacamanza mu nzego z'ubutabera uko zikulikirana, mwaba abanyamakuru muzageza kuli rubanda imigendekere y'uru rubanza, iyi dosiye izatanga igipimo muhagazeho mu bunyamwuga, mu gukunda igihugu no guharanira ukuli, amahoro na demokarasi. Muramenye, muramenye, umunyarwanda yarakangutse, hari bimwe bitagishobotse mu gihe tugezemo no muli iyi serwakira y'impinduramatwara. Simbabujije gukandagira Sankara niba bibanezeza, aliko muzirinde kumuhonyora kuko rubanda irarora : ibyo kugaraguza agati umuntu mwarangiza ngo yemeye ibyaha, gucura ibicumuro no kurema abatangabuhamya, kuzimiza umuntu mugatangaza ko yabacitse n'ibindi n'ibindi, ibyo rwose mushatse mubizibukire, mwabikoze imyaka aliko ubu nta n'umwe ukibyemeye.

Iyi dosiye ya Sankara ni ikizamini ku bacikacumu ba jenoside dore ko Sankara ari imfubyi n'umucikacumu w'umututsi wanze akarengane n'ihonyoramuntu agafata umuheto, kandi akerekana ko urugamba rw'impinduramatwara rutagira ubwoko. Bavandimwe bacikacumu ba jenoside rero, urubanza rwa Sankara ni urwanyu ubwanyu n'ubwo mwaba mukamiwe n'iyi ngoma. Buri wese muli mwe niyishyire mu mwanya wa Sankara : kwicirwa abawe bose n'interahamwe bazira ko ari abatutsi, ejo bwacya ukicirwa umuryango w'abahutu wakurokoye ngo kuko umuhutu wese yavukanye icyaha! Muramenye ntimutererane Sankara, nimuhaguruke mumusure kandi mumushyire urukundo. Nimutinyuke mumuherekeze kwa Pilato kandi mumutangire ubuhamya.

Iyo dosiye kandi, ni ikizamini ku banyarwanda mwese mudacana uwaka na Kagame. Sankara azize imihigo muhuriyeho mwese, azize kandi ko mu gihe bamwe muri mwe bitanga igice bakaruma bahuha, we yitanze wese none asize ibitenga bituzuye. Nimuve mu macakubiri, ugusuzugurana n'ubukebakebane muhuze ingufu, bityo mubashe kwizihira u Rwanda n'Abakurambere. Rubyiruko rw'u Rwanda kandi rungano rwa Sankara, mwaba abamwibonamo kuko namwe mujahajwe n'akarengane cyangwa abamuvuma kuko mukamiwe n'ingoma akaba yari ahagurukijwe no kubavana amata mu kanwa, nimwitegereze uru Rwanda murebe n'ihame ry'ukwishyira ukizana, ubudahangarwa bwa muntu n'uburinganire mu bantu, murasanga urugamba rwa Sankara ari urwanyu mwese, maze namwe mumutere ingabo mu bitugu.

Innocent Biruka, 04/05/2019

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
muraho ndi kicukiro. mbona namwe muri ibihararumbo cg ibigwari nka fln ko mutamutabariza amahanga se. mwasakuje naho ubundi zino nkotanyi ko zizamurigisa nkuko kagame yabyifuje. muve mu magambo fln murwane mukore ibitero na cyane munihimure kuri fpr namwe mufate bugwate abantu bayo kandi fln mwababona mukarwanira sankara callixte ari mu menyo y abasetsi naho ibyurubanza ni amayeri ya fpr urugero. fpr hari uwo yise umunyabya rimwe yaramufashe ntiyamwerekana kuko yarayihangayikishije bamujyana ikami. iwabo w abicanyi ba fpr na sankara ubu yagezeyo ubu. naho ariya ni amayeri ya kagame n agatsiko ke ngo azaburanishwa byonyine ukuntu yafashwe n ibyujuje amategeko mpuzamahanga bashimuse sankara ubu rero nkuko kagame yabyifusaga ubu rwose amaraso arabaha rwose sankara bamajije kumwivugana dore ko ibyabo ari ahatabona mu gihome ahubwo mutangire fln urugamba vuba sankara yabaye igitambo. dmi yaramwishe kuko yari kuba yarerekanwe rwose none hashije iminsi 16 nyuma yo gushimutwa.
Répondre
B
Imirwano ikomeye hagati yi ingabo zu urwanda na FLN ku kibuye
Répondre
C
Ku Kibuye ahagana he ko ari ho ndi? Amakuru nkayo ahahamura abaturage ntakenewe. Yego abenshi barambiwe ubuyobozi bwa FPR, ariko na none wibuke ko niba ababurwanya bagamije kugira icyo bahindura kumibereho y'abaturage, uretse ko ntacyo, mwagakwiye kwirinda ibihuha.
P
KABAREBE INZOZI ZE NUKUMARAHO P5 na MRCD baramutse bishyize hamwe.

Ikibazi ni iki: YABA ARIYO MPAMVU BATINYA KEUSHYIRAHAMWE?

KABAREBE azi neza MWUSHYIZE HAMWE ARIRWO RUPFU RWE maze ati NKABAKANGA.

WAKE UP P5 & MRCD TURANGIZE IKIVI.

http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/baba-baduhaye-umwanya-wo-kubarangiza-gen-kabarebe-yavuze-ku-kwishyira-hamwe-kwa

MUSOHORE ITANGAZO KO MURIKUMWE UREBE NGO KIGALI IRATITIRA.
Répondre
S
Inyenzi ziza hano zikurikire kkno kiganiro byibuze cyatuma zishyira mugaciro zigahindura imyumvire .https://youtu.be/OvZkL8-XgL0
Répondre
K
Kuvuga ko urwanya igihugu n'intwaro bivuga iki?
Bivuga ko:
1. Ufite inzego z'urugaga/ishyaka byawe bikomeye ali zo: amakunekera, itanganzamakuru ry'urugaha cg ishyaka bikomeye
2. Igihugu cyangwa ibihugu bigushyigikiye
3. Abadilikare bazi umwuga wabo mu ngabo zawe barawigiye
4. Abacancuro bibaye ngombwa(udafite abasilikare bawe b'umwuga)
5. Abaturage benshi bacengewe mo n'amatwara y'urugaga rwawe bakayahumeka bakaba bazi icyo ubazaniye gishya
6. Abashinzwe kurinda abayobozi b'inyeshyamba
7. Abavlcengezamatwara mu bihugu byose mu mijyi yose y'isi
Ibi byose nta numwe ubyujuje mu bavuga ko barwanya Leta. Niyo mpamvu bafatwa kenshi.
Répondre
S
Mbese ngo nimakuru ki muri Benni kubatavuga rumwe na Kigali? Ababa bazi amakuru batubwira.
Répondre
M
Ubu bigiye kugaragara niba koko "ABATUTSI BASANGIRA AMARASO BADASANGIRA UMUGISHASHA".Sankara ni "umucikacumu" wagombye kuba aramya FPR yo yivuga ibigwi ko yahagalitse " genocide " bityo ikaba yarokoye abatutsi babaga mu Rwanda halimo Sankara.Niba abatutsi baba bagifite akagrama k'impuhwe n'ubushishozi bagombye kuba baramaze kubona impamvu Sankara yageze igihe abona nta kuntu byagenda uretse gufata umuheto ngo arwanye uwamurokoye.Iyi ni ingingo ikomeye cyane.Buli munyarwanda afite uko abibona aliko icyo bahuliyeho nta gushidikanya n'uko umuheto aliwo wonyine FPR yumva cyangwa izumva.Nibwo buryo bwonyine buzatuma FPR yemera kwicarana n'abatemera imiyoborere ya Kagame n'agatsiko ke.Ingufu Ubutegetsi bwa Kagame bushyira mu gucecekesha ababunenga,bubashimuta,bubica rubozo,bubafunga,bubakenesha,bubaligisa kandi ababuzize bakaba bamaze kuba benshi cyane,nta kindi gisigaye uretse kubuhagurukana,bakabubilindura,bagashyiraho ubutegetsi butengamaza abanyarwanda bose nta kubavangura hakulikijwe amoko(hutu,tutsi,twa),kwica no kwicwa ali byo bitanga inyito y'abagenocidaires(abahutu) n'iy'abavictime ba genocide(abatutsi),aho impunzi z'abatutsi zatahutse ziva(Zaire,Uganda,Burundi,..) n'imitungo(abaherwe,....,abahanya).guhambwa no kwibukwa.Ni byinshi bibabaje abanyarwanda bose kandi ku buryo Kagame atagomba kwibweshya ngo hali abamushyigikiye.Mu kinyarwa bati " Wikwicisha urume umwana uzaheka".Iki ni igihe cy'ibiganiro ba Sankara benshi bakabwira Ubutegetsi akabali ku mutima kandi bagasubizwa.Nta kimwaro kiba iyo ubutegetsi bwicaranye n'abaturage kugirango bacoce ibibazo.Mu Bufransa barangije bene ibyo biganiro badakoresheje imbunda kandi ntimuzibarusha.Ibyo bihugu bibaha impunzi kubera ko mubahaye ruswa,abaturage babyo bali mu mudendezo.Aho muhibaze!!!Abatutsi rero navuze ngitangira mubifitemo uruhare.Kugeza ubu biragaragara ko ali mwe murushije abandi kubangamira impinduka kandi mumaze kubona ko uwo mushyigikiye atabarebera izuba.Mwibuke abacuruzi bakomeye n'abapolitisiye amaze kubavutsa muzi akamaro bagize kugirango musubirane ubutegetsi.Uranga gushyigikira Sankara n'abandi benshi nkawe kandi muzi ko yavugiye hejuru,ibyo mwatekerezaga bucece,ejo ni wowe uzavuza induru ukimwa amatwi.Sankara yagombye kuba urufunguzo rwo gukemura ibibazo abanyarwanda bafite we utaregwa icyaha cy'inkomoko.
Répondre
S
Zambia ikunze guhohotera abanyarwanda cyane. 1/ Clement Kayishema niho yafatiwe ajyanwa Arusha

2/ Ex ministre de la justice Ntamabyariro Agnes niho yashimutiwe

3/ Lionel niho yirukaniwe ageze mu RWAsaya rw’i NDAre (intare) ihita imwinovora

4/ Sankara niho afatiwe agemurirwa ingegera

Abazambia ni babi cyane.
Répondre
J
ABAZAMBIYA NI IBIGORYI BIRAHO.Nta bwoko ndabona burursha ubugoryi , inda nini, ubusambanyi, ubunebwe, nibindi bibi ushobora kuvuga nk'abazambiya.
R
UBU HARI INKURU 2 ZUSHIMUTWA

1. UWO MUMURYANGO WA RWUGARA

http://www.therwandan.com/ki/biravugwa-ko-immaculee-umugwaneza-yashimuswe/

2. UMUVUGIZI MUSHYA WA FDRL!

MUNANGE, MUKOMEZE MUSHIHANE, MURYANE, RWABUJINDIRI we KURYANA KWANYU Nta pity (ntampuhwe). Ahubwo bimuha morale.

Ingero:

P5 na MRCD mukorera nde?

UZABOHORA U RDA NTARAVUKA. Kumva KAYUMBA na RUSESABAGINA bahigwa na Kagame ariko nabo bagahigana (Guhiga) biratangaje.

REKA MBABWIRE IKINTU:

P5 + MRCD x FDLR x FLN = A POWERFUL RWANDAN COALITION. Bibayeho, KAFAME yahita yikubita isasu mumutwe.

Ikintu kirya FPR (KAGAME NAGATSIKO) Nukumva Umututsi nka KAYUMBA akorana n umuhutu NUDACUMURA cg SANKARA akoraba na CNRD.

Ibi ntibihagije. KAGAME yakagombye KUMVA abasore bose BASHYIZE HAMWE NKUKO BAHIGWA NUMUNTU UMWE (KAGAME). Bitari ibyo: Biragaragara ko HARI ABATIZA KAGAME umurindj wo kutumaraho.

Iyi operation ya COALITION niyanga MUZAKUREYO AMASO. Gusa burya ngo UKORORA ACIRA....

Buriya RNC (P5) na MRCD bari bakoze byiza. NTANUWABIGAYA. NIMUTERE INTAMBWE IMWE GUSA, Kayumba ashyire HASI KWUSHYIRA HEJURU na FDLR (ubu yo yamaze gutangwa na FILS BAZEYI) Nayo icebugufi. MAZE HABEHO IBIGANIRO HAGATI YA P5 na MRCD.

Ndabarahiye KIGALI izahita iginda umuriro.

POLITIKI ya FPR ni ugucamo ibice, ibi KAYUMBA arabizi neza. Yakagombye kudufasha guhangana nicyo kibazo. KAYUMBA na RUSESABAGINA barambike hasi ibyo bapfa BABAGARIRE IBYO BAPFANA si no, URUGENDO NI RURERURE nuragumya GUFATISHA ABANTU. Mwakabihagaritse akakanya. MUGATANGARIZA AMAHANGA KO LETA IRIHO MU RDA atakizewe. HANYUMA MUGASABA IBIGANIRO.

NONESE P5 izasaba ibiganiro naho MRCD ifate imbunda murunva atari urudubi.

ARIKO MUSHYIZE HAMWE MWABSYOBOKWA NABO MUGIHUGU KUKO BAHEZE MURUNGABANGABO.

REBA IBYO KWA MADURO (VENEZUELA) hari opposition zingahe? Yewe nuwaruyiyoboye banufunze yahariye undi batari kumwe ariko ikibazo kurigukemuka.

REBA SUDAN: OPOSITIONS ZINGAHE?

P5 + MRCD: MUTUVANE MURUJIJO.
Répondre
N
Unity = forces
B
FILM KURI HUTU GENOCIDE.

https://vimeo.com/308168418

IYO NI IMWE.

DORE INDI YASOHOTSE

https://rugali.com/reba-filimi-igiye-gusohoka-kubwicanyi-bwa-fpr-inkotanyi/

Zose murazisanga kuri DEERWATSONFILMS

SHARE nobigukundira. Ntaho INKOTANYI ZIZIHISHA
Répondre
K
Mwimve ikiganiro cyiza kuli Radio inyenyeri gitangwa na Marara kuli Sankara. Sinali nzi ko Noble Marara ali umugabo ushishoza bigeze hariya. Namukuriye ingofero pe! Arasobanura neza icyo guhananga n'igihugu bisaba. Hali abibwira ko bikorwa n'umuntu wabirose gusa agafata imbunda imwe akajya muli Nyungwe akarasa!
No. Bisaba byinshi cyane birimo no gucengeza icyo urwanira, ukazenguruka icyaro, imijyi n'ahandi ushaka kumvikanisha amatwara yawe maze abantu bakakujya inyuma bakurikiye ibyo ushaka kubagezaho. Nta muturage numwe uzi niba fdlr cg fnl zamukiza umusoro cg Dasso, nta munzunguzayi uzi niba fnl cg fdlr zamufunguriza abe bafunze nta numwe uzi icyo abo bose barwanira bali muli opposition. Ni ukwikirigita bagaseka bikarangira babafashe bakabajyana imbere y'abacamanza iyo bagize Imana bakageza uwo munsi.
Banyarwanda mureke kuyoboka buhumyi.
MRCD igomba gukora 24/24 nkuko fpr ikora 24/7. Rusesabagina yarangije disikuru ye Sankara yageze i Kigali atazi what is going on, akilimo guhumuriza abanyanyarwanda bagowe. Kiriya kinyoma azagikizwa n'iki koko!! Ngo Sankara ali ahantu hatenganye koko?
Répondre
W
Marara uriya uzamubaze ibyo gukanika amamodoka. Yigize nyirandabizi kuri mudasobwa.

Tegereza.
S
Genda sakara wababaje beshi!!
Cyokora humura Imana izaguhorera ndabona ko utazapfa kugenda gutyo gusa ngo birangirire aho keretse niba mu basigaye bose nta bahungu barimo
Répondre
Z
Bazihangane basi bataburure umuhutu UMWE (1).
Sha, nibyo koko, uhagarariwe n'Ingwe aravoma.
Abazungu...
Répondre
R
https://rugali.com/reba-filimi-igiye-gusohoka-kubwicanyi-bwa-fpr-inkotanyi/
B
Ingabo za FLN zongeye gutera ku ibirindiro by'ingabo zu urwanda mu umurenge waRuheru, mu utugali twa Ruyenzi, Uwisebeya ( nyabimata). Ni igitero cyabaye mu icyumweru gishize maze ingabo zu urwanda zikwira imishwaro ziyabagira ingata. Hari amakuru tutaramenya neza ko afande wari ukuriye ibyo birindiro nawe yahasize ubuzima. Ingabo za FLN zigaruriye ibyo birindiro kugeza saa moya za mugitondo zasahuye imbunda nini za mitrailleuses, karachinikov nyinshi, udusanduku twa amasasu twinshi. Ikindi twamenye ni uko imodoka yatwaraga afande yatwitwe ariko ntabwo tuzi niba afande yari ayirimo!!. Ikindi ni uko abaturage bikorejwe ibyo bikoresho inyeshyamba zasahuye bagarutse amahoro mu umudugudu wabo wa Rukarakara Nyuma yaho bagejeje imizigo ya FLN mu ishyamba. Ikindi twamenye ni uko hari ubufatanye hagati ya abaturage ni inyeshyamba za FLN kuko nibo ba babwira aho ingabo zu urwanda zikabitse, Umubare wazo, Kandi abaturage ni nabo bazereka amayira. Biracyaza
Répondre
M
IYO URI KUZA UKOTSA BURIYA BUHEMA INYENZI ZIBAMO ABATURAGE BARAKUYOBOKA ,IBIKORWA BIVUGA KURUSHA AMAGAMBO .
N
Ariko se, wa mugani, amagufwa ataburuwe yose bayita aya Abatutsi. Mu Rwanda nta Muhutu wishwe?
Nyamara, icyo cya Semuhanuka, kiranyagisha.
Iyo jenoside simwe muyipfobya, ubwanyu.

Mu minsi Mike, igufwa rizaba ari imari.
Byagombye kudutera isoni.
Répondre
N
Ariko se, wa mugani, amagufwa ataburuwe yose bayita aya Abatutsi. Mu Rwanda nta Muhutu wishwe?
Nyamara, icyo cya Semuhanuka, kiranyagisha.
Iyo jenoside simwe muyipfobya, ubwanyu.

Mu minsi Mike, igufwa rizaba ari imari.
Byagombye kudutera isoni.
Répondre
N
Ariko se, wa mugani, amagufwa ataburuwe yose bayita aya Abatutsi. Mu Rwanda nta Muhutu wishwe?
Nyamara, icyo cya Semuhanuka, kiranyagisha.
Iyo jenoside simwe muyipfobya, ubwanyu.

Mu minsi Mike, igufwa rizaba ari imari.
Byagombye kudutera isoni.
Répondre
N
Ariko se, wa mugani, amagufwa ataburuwe yose bayita aya Abatutsi. Mu Rwanda nta Muhutu wishwe?
Nyamara, icyo cya Semuhanuka, kiranyagisha.
Iyo jenoside simwe muyipfobya, ubwanyu.

Mu minsi Mike, igufwa rizaba ari imari.
Byagombye kudutera isoni.
Répondre
N
Iyo INKOTANYI zivuga ko hishwe over a million wumva iki? Nugukora ibishoboka byose abatutsi nibura bakaba 2.000.000 muri 94. Icyo gihe bazavugako hishwe 1500000 zabatutsi.

GUSA MBABAZWA NABATUTSI BEMERA IKI KINYOMA kuko bidatinze bazabonako bakoze ikosa RIBI.

KAGAME abwire DRC ajye kuzana nandi magufwa
Ishtamba riruzuye
H
Maze abantu bamenyereye GACACA, bogejwe mu mu mutwe nko ku gihe cya Muvoma yacu, urumva bazaca urubanza bate.
Njya nsoma commentaires z'abahezanguni kuri ya site y'Agatsiko IGIHE.COM, nkumirwa.
Répondre
K
Sankara kwicwa no kuburanishwa ni ikizamini gikomereye inyenzi. kumwica byo bikaba ikibazo gikomeye. ziba zarabikoze zitiriwe zemera ku mugaragaro ko zimufite. mbega buriya zifite icyo zatinye. nyagusweranyina kabarebe nta kindi yari yagiriye lusaka ni ugutwara Intwari yacu. Zambia iragaswera nyina
Répondre
N
Sankara callixte ntituzamwibagirwa. Umwana w'igihugu itagendera mu ndorerwamo y'amoko. Sankara azi ubwenge kandi inyenzi zizira abanyabwenge.
Répondre
N
Sankara mukundira ko atarya iminwa!Urda rukeneye ba Sankara benci ngo rwongere rube rwiza!abasenga dusengere umwana Sankara !Kigotomezi atazamumira bunguri cg akamugaburira za ngona ze yoroye.
H
SANKARA ntabwo azigera aburana, nta butabera azabona. SANKARA azicwa mu minsi mikeya. GUSA birashoboka ko kwica SANKARA nta musaruro byatanga niba koko ABANYARWANDA biyemeje ko mu RWANDA haba IMPINDUKA!!!!!! Bashyize hamwe bose, URUGAMBA RWAKWINIKIZA mpaka bigeze i KIGALI
Répondre
N
Ndasubiza wowe wiyise utudomo..........ufite mu mutwe horoshye nkaho inkoko,uracecekesha nde!ko turambiwe unkoramaraso dukeneye uburenganzira kuri buri munyarwanda isyiiiiii weeeeee jya uceceka wowe utege agahanga bakamene ushiriremmmmoooooo

ujye uvuga make muvandimwe, kandi ntukihutire kuvuga.