Rwanda: Padiri Pierre HABARUREMA, nk’umututsi wahigwaga, yakoraga iki kuri «Barrière» yiciweho Abatutsi, taliki ya 13/4/1994 ?
UBUHAMYA BWA PADIRI Pierre HABARUREMA : IGICE CYA 3
Padiri Pierre HABARUREMA, nk’umututsi wahigwaga, yakoraga iki kuri « Barrière » yiciweho Abatutsi, taliki ya 13/4/1994 ?
Muri iki cyumweru numvise ubuhamya budasanzwe bwa Padiri Pierre Habarurema, buntera kwibaza byinshi. Nasomye inkuru ebyiri zasohotse ku rubuga www.leprophete.fr zigaruka kuri ubwo buhamya ndetse zigakomeza kwibaza ngo Padiri Pierre Habarurema ni muntu ki ? Ese yitwaye ate muri biriya bihe bikomeye by’intambara , Jenoside ndetse na nyuma yaho ? Izi nkuru nasomye zarantinyuye numva nanjye natanga ubuhamya bw’ahantu nasanze Padiri Pierre Habarurema, ngataha nibaza icyo yahakoraga !
Italiki ndayibuka neza, hari le 13/4/1994. Ibintu byari bimeze nabi cyane muri Komini ya Gafunzo yose. Twibuke ko igitero kiyobowe n’umwicanyi kabuhariwe witwa PIMA cyari cyagabwe taliki ya 9/4/1994 kuri Paruwasi ya MUYANGE Padiri Pierre Habarurema yakoragamo ubutumwa, hakicwa Abatutsi barenga 100. Hari n’abandi Batutsi batari bake biciwe mu ngo zabo muri ako Karere.
Kuri iyo taliki rero ya 13/4/1994 natakambiye incuti yanjye, S/Lieutenant Gendarme Augustin NDAMUZEYE, wari Komanda (Commandant) wa Kompanyi yacu musaba ko yampa uruhushya rwo kujya gutabara famille yo kwa Databukwe yari yugarijwe n’igitero cy’abicanyi aho bari batuye i MUKOMA. S/Lieutenant NDAMUZEYE ntabwo yampaye uruhushya gusa rwo gutabara ahubwo yafashe n’icyemezo cyo kumperekeza. Twageze i Mukoma ahagana saa yine za mu gitondo, dusanga abo twari dutabaye bose baraye bishwe. Twararize turihanagura, dufata inzira turataha.
Dutaha,twongeye kunyura kuri Barrière yari munsi ya Paruwasi SHANGI ahagana saa saba z’amanywa(13h). Twari mu modoka Toyota-Stout, twari kumwe n’aba Basilikari bakurikira : S/Lieutenant Augustin NDAMUZEYE, Kaporali Nsabimana, Kapolari Bugingo na Kaporali Habakurama.
Tugeze kuri iyo Bariyeri twasanze ibintu byahindutse, haje abandi bantu bafite ubukana budasanzwe, tutari twahabonye mu ma saa tatu n’igice. Baraduhagaritse, batumerera nabi cyane, batubaza impamvu ngo twataye urugamba tukaba turi kuzerera mu giturage. S/Lieutenant Ndamuzeye yagerageje gusobanura ko twari muri Patrouille ariko biba iby’ubusa. Twari tuhaguye ni impamo y’Imana ! Twakijijwe n’uko Padiri Pierre Habarurema yabwiye izo Nterahamwe bari kumwe ngo nibagenzure ibyangombwa byacu nibasanga tutari abo muri ako karere batwice, ariko nibasanga ariho dukomoka cyangwa dukora batureke twigendere !
Twavuye aho twerekeza ku Bitaro bya Bushenge gusura abasilikari babiri ba Kompanyi yacu bari baharwariye . Ibitaro bya BUSHENGE nibyo abasilikari bivurizagamo. Diregiteri w’ibitaro yaboneyeho adusaba serivise yo kumujyanira abakozi batatu b’ibitaro b’abatutsi (abadamu 2 n’umugabo 1) bagombaga guhungishwa bakajyanwa kuri Stade Kamarampaka. Twarabatwaye kandi twabagejeje kuri Stade.
ICYO TWAKOMEJE KWIBAZA
Padiri Pierre HABARUREMA ni umututsi wagombye kuba yarahigwaga. Nyamara aho kuri Bariyeri twamusanze yari kumwe n’Interahamwe zariye karungu, ukabona nta kibazo abifitemo, bisa n’aho bumvikana, ndetse twabonye ko yari abafiteho ijambo kuko yababujije kutugirira nabi, kandi bakamwumvira. Mu bari kumwe na we ndibuka umugabo wahoze akora ku makamyoneti y’umucuruzi witwa RURANGWA, uwo mugabo nahoraga mubonana n’Umushoferi wa Rurangwa witwa Martin.
Sinasoza ntavuze ko ku munsi ukurikira kubona Pierre kuri iyo Barrière, ni ukuvuga taliki ya 14/4/1994, aribwo izo Nterahamwe zagabye igitero kuri Paruwasi ya SHANGI, zirimbura Abatutsi batabarika. Aho Padiri Pierre Habarurema ntiyaba afite amakuru arambuye kuri icyo gitero, abagiteguye, n’abakigabye ? Turasaba ikinyamakuru UMUHANUZI ko cyazamuha ijambo akatubwira icyo yakoranaga n’Interahamwe kuri bariyeri yicirwagaho Abatutsi munsi ya Paruwasi ya SHANGI yari iraye iri buterwe. Murakoze.
Gashabizi Jonathan
BIRACYAZA…..
Inkuru ya leprophete