Rwanda : Ibisigazwa by’imibiri leta ya Kigali iri gukura mu byobo rusange muri iki gihe, ni abahutu bishwe na FPR!
Mu makuru ya BBC Gahuzamiryango yo kuri uyu wa gatanu taliki ya 3 Gicurasi 2019, havuzwemo amakuru y’uko nyuma y’imyaka 25, mu Rwanda hari gutabururwa indi mibiri y'abatutsi bishwe muri jenoside yo muri Mata 1994. Ariko Jamus Munyandinda wari umwe mubashinzwe kurinda Paul Kagame, aremeza ko ayo magufwa ari ay'abahutu bishwe na FPR muri icyo gihe cya jenoside! Munyandinda avuga ko mu gihe cy'intambara y'inkotanyi na jenoside yo muri 94, ari we wari ushinzwe gutanga amabwiriza no kugenzura ngo amenye umubare w'abahutu bishwe na FPR n'abatutsi bishwe n'abatekinisiye b'inkotanyi bari baracengeye mu nterahamwe!
Ni mwiyumvire uko Munyandinda yabisobanuriye umunyamakuru wa BBC gahuzamiryango.