Igihangano cyerekana ikimenyetso cy’itegurwa rya jenoside yakorewe abatutsi cyabonetse kwa Perezida Habyarimana Juvénal!
Icyo ni igihangano Masozera afashe mu ntoki yakuye kwa Habyarimana cyifashishijwe mugukora jenoside y'abatutsi!
Igihangano cyerekana agasuzuguro kahozeho mu Rwanda ngo cyabonetse kwa Habyarimana. Ese koko icyo cyaba ikimenyetso cy’itegurwa rya jenoside yakorewe abatutsi ?
Ikinyamakuru Igihe.com cyo ku wa 15 mata 2019 cyatangaje ikimenyetso gishyashya ngo cyerekana ko Nyakwigendera Yuvenali Habyarimana wari perezida w’u Rwanda kuva tariki ya 5 nyakanga 1973 kugeza ku ya 6 mata 1994 ariwe ndetse ngo n’umugore we bateguye umugambi wo kurimbura abatutsi. Icyo kimenyetso ni igihangano kibaje mu giti cyerekana umugabo muremure urimo kunywa inzoga ahagaze, iyo nzoga ikaba iri mu gacuma kikorewe n’umugabo umupfukamye imbere ye. Icyo gihangano ngo cyabaga mu ruganiriro rw’inzu ya Habyarimana yari i Kanombe aho ingabo za FPR zafashe muri gicurasi 1994.
Bwana Robert Masozera wahoze ari ambasaderi w’u Rwanda hano mu Bubiligi ubu akaba ngo ari umuyobozi w’ikigo cy’ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda niwe werekanye icyo gihangano mu rwego rwo gutangiza imurika ry’ibihangano rizamara iminsi 100 ribera aho mu nzu yahoze ari iya Perezida Habyarimana ubu ikaba yarabohojwe na leta ya FPR ikagirwa Ingoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi. Ambasaderi Masozera bamwerekanye arimo kuvuga ijambo, ukuboko kw’iburyo gufashe micro naho ukw’ibumoso gufashe icyo gihangano ngo cyakoze ishyano (cfr: ifoto ibanziriza iyi nyandiko)!
Iyo witegereje neza icyo gihangano usanga kigaragaza koko ibintu bibabaje, birimo agasuzuguro gakomeye. Uwo mugabo muremure urimo kunywa inzoga ahagaze asa n’aho ari umutware w’umututsi wo hambere naho uwikoreye agacuma karimo inzoga akaba anapfukamye akaba yaba ari nk’umuhutu. Mbese ubwo byaba byerekana uburyo abatutsi basuzuguraga abahutu. Ibyo bikaba bijyanye n’umuco wahozeho w’ubuhake. Ambasaderi Masozera yagize ati : «twabwiwe ko Habyarimana n’umugore we babwiraga abashyitsi babasuye ko abatutsi bakandamije abahutu kugeza aho babanywera inzoga ku mutwe!» Uretse ayo magambo adafite gihamya yitirirwa Habyarimana n’umugore we, Ambasaderi Masozera nta hantu na hamwe avuga ko ibintu nka biriya byerekanwa n’icyo gihangano bitigeze bibaho cyangwa bidashoboka. Aravuga gusa ko icyo gihangano kigamije kubiba amacakubiri n’inzangano mu Banyarwanda.

Ndagirango mvuge ko mu biganiro twagiye twumva birebana n’umuco wa gihake, ibintu nka biriya byashobokaga. Ndetse habaye n’ibikabije kurushaho. Nonese hari agasuzuguro karenze gufata abahetsi bane bakajyana umuntu mu misa, bakamutegereza, misa yarangira bakongera bakamuheka bakamusubiza mu rugo? Abahetsi bane ku mutware n’abandi bahetsi bane ku mugore we. Urugendo rwaba ari rurerure hagateganywa abahetsi umunani ku muntu umwe. Umutware n’umugore we bagatwarwa n’abantu cumi na batandatu. Abo bantu bakabikora nta gihembo bategereje. Igihembo ari inka bagabiwe bakaba bashobora no kuyinyagwa. Ibi ni ibintu byabaye mu mateka yacu. Ntabwo ari ishyano kuko n’ahandi byagiye biba ariko kubyamagana no gukora ku buryo bitazongera kugaruka ni ngombwa.
Nyakubahwa Ambasaderi Masozera azafate umwanya abaze neza mu bakuru uko ubuhake bwari buteye azasanga kiriya gihangano abitse mu ngoro y’umurage ari imfashanyigisho nziza abanyarwanda bazajya bareberaho amarorerwa y’ubuhake bwabaye mu Rwanda. Biriya ni amateka ntabwo ari ikimenyetso cyo gutegura jenoside. Iriya jenoside yakorewe abatutsi ni igikorwa kibabaje cyane ariko gifitanye isano ya hafi n’intambara yashojwe na FPR tariki ya 1 ukwakira 1990. Mbere y’iyo ntambara hari ibibazo ariko nta kimenyetso na kimwe cyerekanaga ko abanyarwanda bashobora kwishora mu mahano nk’ariya kugeza n’aho bagerageza kurimbura ubwoko bw’abatutsi. Nyamara nta gihe ibiganiro ku buhake bitabayeho. Ndetse n’ibihangano byerekana ubwo buhake byabagaho uretse ko abaturage benshi batabyitaho. Ibihangano nka biriya bigurwa n’abifite babishyira mu mazu meza baba bafite. Akenshi bitangwaho amafranga menshi rubanda rusanzwe ruba rudafite.
Tugarutse kuri Habyarimana, nagirango nibutse ko jenoside yakorewe abatutsi nyuma y’uko yicwa na FPR. Yishwe nyuma y’amezi 9 ashyize umukono ku masezerano ya Arusha ariko ntabwo ari ibyo gusa. Yari yaremeye ko ingabo za FPR zicumbika mu nzu y’umutamenwa yari ingoro y’Inama y’Igihugu Iharanira Amajyambere. Icyo ni ikimenyetso gikomeye cyerekana ko yari yarateye intambwe ihambaye mu kwemera ko amasezerano ya Arusha ashyirwa mu bikorwa. Uwafashe icyemezo cyo kumwica muri cya gihe twarimo, yashyize igihugu mu kaga gakomeye. Kumugerekaho amahano yabaye yarapfuye ni ukuyobya uburari. Muri iriya nyandiko twavuze yasohotse mu kinyamakuru Igihe.com banongeraho ko hagati muri jenoside ingurube za Habyarimana zabuze icyo zirya zikagaburirwa intumbi z’abatutsi, ngo byatangajwe n’abakozi bahakoraga. Aha hari ikibazo gikomeye cyo kumenya niba ibi nabyo Habyarimana yabibazwa. Ese umuryango we (umugore n’abana) iyo udahunga mu maguru mashya (tariki ya 9/04/1994) ubu haba havugwa ibingana iki ?
Mbere yo gusoza nagirango mvuge ko kiriya gihangano iyo Habyarimana aba yaragikoresheje agamije guhembera inzangano hagati y’amoko no gutegura jenoside, ahantu haboneye yajyaga kugishyira atari muri salon y’iwe kuko abahageraga ntabwo ari benshi. Hariya ntabwo ari muri ya Rond-Point nkuru ya Kigali, haruguru ya Sainte-Famille. Aho niho abantu bose bagiye mu mujyi wa Kigali binjiriraga. Ntan’ubwo ari mu masangano y’indi mihanda ikomeye abantu benshi banyuragamo cyangwa se nibura kuri stade Amahoro kuko naho hajyaga abantu benshi. Ahubwo ubu nibwo icyo gihangano kigiye kumenyekana kuko cyageze mu Ngoro y’Umurage ndetse twaranakibonye kuri You Tube. Ndizera ko abazagisura bazashishoza neza aho kugendera kuri biriya bisobanuro bigamije kwerekana ko uwapfuye mbere ya jenoside ariwe wayiteguye.

Bruxelles, le 19/04/2019
Nkuliyingoma Jean Baptiste