Bwana Alain Juppé arahamagarira Bernard Kouchner kuvuga ukuri kuri jenoside yo mu Rwanda
Alain Juppé na Bernard Kouchner ntabwo babona jenoside yo mu Rwanda kimwe n'ubwo bombi babaye ba ministre b'ububanyi n'amahanga b'igihugu cy'Ubufaransa.
Uwahoze ari ministre w'ububanyi n'amahanga w'Ubufaransa muri leta ya Nicolas Sarkozy, Bwana Bernard Kouchner, yagaragaje akababaro yatewe n'uko Perezida w'Ubufaransa muri iki gihe Bwana Emmanuel Macron azahagararirwa n'umudepite w'umufaransa ufite inkomoko mu Rwanda Bwana Hervé Berville; mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside y'abatutsi taliki ya 7 mata 2019. Bwana Kouchner yavuze ko kuba Macron atazitabira imihango yo kwibuka i Kigali, bizatuma abafaransa batamenya ukuri ku ruhare rw'igihugu cy'Ubufaransa cyagize muri jenoside y'abatutsi mu Rwanda! Kubera ayo magambo ya Kouchner , Bwana Alain Juppé wari ministre w'ububanyi n'amahanga w'Ubufaransa mu gihe jenoside yabaga mu Rwanda, yahamagariye Bernard Kouchner kuvugisha ukuri kuri jenoside yabaye mu Rwanda.
Umunyamakuru yabajije Bwana Alain Juppé impamvu yatumye yamagana ku buryo bukomeye amagambo yavuzwe na Bernard Kouchner wemeza ko leta y'Ubufaransa yakoze amakosa ya politiki mu Rwanda mu gihe jenoside yabaga muri icyo gihugu mu mwaka w'1994 ndetse na mbere yaho. Umunyamakuru ati " ese wabitewe n'uko wumvise ko ari wowe Kouchner yatungaga agatoki, kuko ari wowe wari ministre w'ububanyi n'amahanga w'Ubufaransa muri icyo gihe?
Mu gusubiza Juppé yagize ati: " ntabwo mbona ko Kouchner yantunze agatoki ku giti cyanjye, ahubwo nagize icyo mvuga ku magambo yatangaje bitewe n'uko nanjye nshaka gutanga umusanzu wanjye mugushyira ahagaragara ukuri. Kuba igihugu gishaka kugirana umubano mwiza na leta y'u Rwanda ibyo ni ibintu bisanzwe kandi bya ngombwa kubera inyungu z'igihugu cyacu ariko ibyo ntibigomba gukorwa hirengagijwe amateka y'ibyabaye". Umunyamakuru yabajije Alain Juppé icyo agaya Kouchner mu byo yatangaje, mukumusubiza , Alain Juppé yagize ati:

"Aravuga (kouchner) ko hakozwe ikosa rya politiki, ndashaka kumenya iryo kosa ryakozwe iryo ariryo? Ni nde wakoze iryo kosa? Yarikoze ryari? Ese twashyigikiye uruhande rumwe rw'abahutu mu kurwanya abatutsi? Ntabwo ibyo ari ukuri. Muri icyo gihe ndi mu buyobozi, twahamagariye impande zari zihanganye kwiyunga kandi twari tumaze kubigeraho binyuze mu masezerano y'Arusha yashyizweho umukono mu mwaka w'1993; ayo masezerano yateganyaga gushyiraho leta y'ubumwe bw'igihugu ihuriwemo n'abahutu n'abatutsi. Ndibuka ko muri icyo gihe Bwana Paul Kagame wayoboraga inyeshyamba za FPR ko yashimiye Ubufaransa kubera uruhare rwagize muri ayo masezerano; gusa birababaje ko ayo masezerano yagiye nka nyomberi nyuma y'iyicwa rya perezida Habyarimana Juvénal na perezida w'Uburundi muri Mata 1994."
Umunyamakuru yibukije Alain Juppé ko mbere ya jenoside, leta y'Ubufaransa yafashije kuburyo bukomeye ingabo z'u Rwanda mu gihe Habyarimana yayoboraga. Ibyo ntabwo mugamba kubihakana? Mu gusubiza iki kibazo Alain Juppé yagize ati:
"Mu gihe nari muri leta yari iyobowe na Edouard Balladur ntabwo Ubufaransa bwari bufite ingabo mu Rwanda kuko zari zarakuweyo mbere". Umunyamakuru ati: ariko mwakomeje guha izo ngabo ibikoresho? Mu gusubiza iki kibazo Juppé, yagize ati: " ndibuka ko muri icyo gihe habaye amatora mu Rwanda, Perezida Habyarimana akaya yari perezida wemewe kandi watowe n'igice kinini cy'abanyarwanda. Icyo Ubufaransa bwakoze ni uko bwafashije guhuza impande zari zihanganye kugirango zumvikane . Hari ibintu ngenda numva hirya no hino bavuga ko ikosa Ubufaransa bwakoze ari uko butigeze buvuga ko hari kuba jenoside. Nakubwira ko nyuma y'ukwezi kumwe gusa ubwicanyi butangiye, mu kwezi kwa gatanu turi mu nama y'abaministre arinjye wa mbere wavuze ko hari kuba jenoside mu Rwanda..."
Alain Juppé avuga ko ingabo z'Ubufaransa zoherejwe muri "Opération Turquoise" byemejwe na ONU, kukibazo cy'uko izo ngabo zitafashe interahamwe zakoraga jenoside, Alain Juppé yasubije ko Umuryango w'abibumbye ONU utari wahaye inshingano ingabo zari muri Turquoise zo gufata abicanyi.
Kanda aha wumve iki kiganiro cy'Alain Juppé mu rurimi rw'igifaransa.
Veritasinfo