France: Iterabwoba rya FPR-Kagame ryageze no kuri "Hervé Cheuzeville" kubera igitabo yanditse kuri jenoside yo mu Rwanda!
Kuvuga ko hari umubare mu nini w'abahutu bishwe muri jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka w'1994, byitwa gupfobya "jenoside y'abatutsi". Icyo cyaha kikaba gihanishwa igifungo cy'imyaka myinshi! Kubera iryo terabwoba, "kwibuka" mu Rwanda byihariwe n'agatsiko gato k'abatutsi bashyigikiye Paul Kagame; naho abahutu n'abatutsi batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kagame, bakaba barashyizwe ku ruhande (ibipinga). Abagizi ba nabi bari bagiye gushimutira mu gihugu cy'Ububiligi umwana wa "Madame Judi Rever" kubera ko mu gitabo yanditse kuri jenoside yo mu Rwanda, yavuze ko hari umubare munini w'abahutu bishwe. Umufaransa "Hervé Cheuzeville" nawe ari gushyirwaho iterabwoba kubera igitabo yanditse kuri jenoside yo mu Rwanda, akemeza ko abahutu benshi bayiguyemo! Niba "abacitse ku icumu aribo bari gushyira iterabwoba ku bantu bavugisha ukuri, ese aho "jenoside ibitirirwa ntizahinduka jenoside y'ikinyoma? Ku rukuta rwe rwa facebook, Bwana Hervé Cheuzeville arasobanura iterabwoba ari gushyirwaho , dore uko abivuga:
Muri iki gitondo nazindukiye ku biro bya polisi biri i Bastia ngiye gurega umuntu uhora antoteza kuva muri Kamena 2018. Kuva icyo gihe, uwo muntu ntiyahwemye kumbuza amahwemo no kunshyiraho iterabwoba ngo bitewe n'igitabo nanditse kitwa: " Rwanda, vingt-cinq années de mensonges" (u Rwanda, imyaka 25 y'ikinyoma) cyasohotse mu kweze kwa werurwe 2018. Icyo gitabo kikimara gusohoka, uwo muntu utarashatse kwigaragaza uwo ariwe, yasohoye inyandiko iri ku mapaji 8 ayinyanyagiza : mu masomero yose, mu binyamakuru, mu mazu ndangamuco, no mu mazu y'ibitabo yose ari muri Corse no mu Bufaransa bwose.
Muri rusange, muri iyo ndandiko y'uwo muntu, anshinja icyaha cyo "gupfobya" jenoside yakozwe muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994, iyo jenoside ikaba yarakorewe abatutsi bo mu Rwanda. Nta narimwe nigeze mpakana iyo jenoside, ndetse ndi umwe mubagize uruhare rwo kuyamagana kuva nakandagiza ikirenge cyanjye mu Rwanda mu mwaka w'1996, ndetse nkaba naramaganye iyo jenoside mu gitabo cyanjye cyambere nanditse kitwa "Kadogo" kivuga abana bashowe mu ntambara zo muri Afurika yo hagati (Kadogo, enfants des guerres d'Afrique centrale- L'harmattan, 2003).
Ibyo aribyo byose, mu nyandiko zanjye, cyane cyane izasohotse mu gitabo cyanjye mu mwaka w'2018, nemeza ko n'ubwo ibihumbi byinshi by'abatutsi byishwe ku mabwiriza yatanzwe n'abategetsi ba leta y'agateganyo yari iriho mu Rwanda kimwe n'imitwe y'insoresore z'abahutu, hagati y'ukwe kwa Kane kugeza mu kwezi kwa karindwi 1994, ko hari n'ibindi bihumbi byinshi by'abahutu bishwe mbere, muri icyo gihe na nyuma y'icyo gihe abatutsi bicwaga, ndetse ubwo bwicanyi bw'abahutu bukaba bwarakomereje ku bahutu bahungiye muri Zaïre ariyo Congo muri iki gihe, ndetse n'abaturage b'abakongomani bacicwa (kuva mu mwaka w'1996).
Ku italiki ya 10 z'ukwezi gushize i Calvi, nafatanyije n'abandi dutegura ikiganiro-mpaka cyavugaga kuri Corse. Icyo kiganiro ntaho cyari gihuhuriye n'u Rwanda. Nyuma y'iminsi micye tumaze gukora icyo kiganiro, umuyobozi w'ikigo twakoreyemo icyo kiganiro, nawe yagejejejweho n'umuntu utazwi, ya nyandiko y'amapaji 8 twavuze haruguru yanyanyagijwe ahantu hose. Icyo gikorwa cyo guha uwo muyobozi iyo nyandiko, nicyo cyankanguye, mbona ko ngomba kugira icyo nkora, maze niyemeza gutanga ikirego muri polisi nyuma y'umwaka wose namaze nicecekeye mu gihe iyo nyandiko yanyanyagizwaga ahantu hose. Muri iki gihe, niyemeje kwitabaza ubutabera bidasubirwaho. Uwo muntu abimenye, cyane ko ashobora kuba asoma ibyo nanditse kuri uru rubuga rwanjye buri munsi.
Uwo muntu, ni amenye ko niyemeje kugeza kubankurikira bose kuri uru rubuga, ko ngiye kubagezaho ukuri kose kwahishwe ku mahano yabaye mu Rwanda. Namenyesha uwo muntu wiyoberanya, ko imyitwarire ye kuri njye yanteye akanyabugabo.
Hervé Cheuzeville (facebook)
Byashyizwe mu kinyarwanda na "veritasinfo"