Gabon: Abasilikare bashatse guhirika ubutegetsi bw'Ali Bongo batawe muri yombi!
Umuvugizi wa leta ya Gabon aremeza ko agaco k'abasilikari kashatse guhirika ubutegetsi,ako gaco kakigarurira radiyo y'igihugu ndetse kagatambutsa itangazo rihamagarira abaturage kwivumbagatanya bagakuraho ubutegetsi buriho, katawe muri yombi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 7/01/2019 ku isaha ya saa kumi n'ebyiri za mu gitondo ku isaha yo muri Gabon, itsinda rivuga ko ari iry'abasilikare barinda umukuru w'igihugu cya Gabon ryigaruririye radiyo y'igihugu. Abo basilikare bamaze gufata radiyo batambukije itangazo rivuga ko mu mujyi wa "Libreville" hashyizweho "Inama nkuru y'igihugu yo kugarura ibintu mu buryo". Iyo nama ikaba yarashyizweho bitewe n'uko umukuru w'igihugu cya Gabon yamaze kugaragaza intege nke zo kuyobora igihugu kuko amaze igihe kinini arwariye mu gihugu cya Maroc.
Umusilikare witwa "Kelly Ondo Obiang" uvuga ko ari umuyobozi wungirije w'ingabo zirinda umukuru w'igihugu niwe wavuze ko ariwe Muyobozi w' "Inama y'urubyiruko rukunda igihugu rwiteguye kurengera ubusugire bwa Gabon". Mu itangazo Ondo Obiang yanyujije kuri radiyo ya Gabon yagize ati :
"Nimuhaguruke nk'umuntu umwe mujye mu muhanda maze turengere ubusugire bw'igihugu cyacu. Inzego z'ubutegetsi buyoboye Gabon muri iki gihe zinyuranye n'itegeko nshinga rigenga igihugu. Igihe kirageze ko ingabo z'igihugu zifatanya n'abaturage kugirango zikure igihugu cya Gabon mu kajagari kacyugarije".
Ku italiki ya 31/12/2018, Perezida Ali Bongo yagejeje ijambo ryifuriza umwaka mushya w'2019 ku baturage ba Gabon, iryo jambo akaba yararivugiye mu gihugu cya Maroc arwariyemo. Kuva yafatwa n'uburwayi bw'"impanuka y'ubwonko" yagiriye mu gihugu cy'"Arabiya Sawudite" mu kwezi kwa Cumi 2018, nibwo bwa mbere Ali Bongo yari agejeje ijambo ku baturage b'igihugu cye. Mu itangazo rihamagarira abaturage kujya mu muhanda ryatanzwe n'abo basilikare, rigaragaza ko ijambo risoza umwaka ryavuzwe na Ali Bongo riteye isoni, rikaba rigaragaza ko nta bushobozi agifite bwo kuyobora igihugu cya Gabon.
Niba abo basilikare bashatse guhirika ubutegetsi batawe muri yombi nk'uko byemezwa n'umuvugizi wa leta ya Gabon, ntibivuga ko ikibazo cy'imiyoborere n'uburwayi bwa Ali Bongo gikemutse, ahubwo imyitwarire y'abo basilikare igaragaje ko igihugu cya Gabon gishobora kugwa mu mvururu zikomeye zishingiye kuri politiki n'ubwo muri icyo gihugu hari ingabo z'igihugu cy'Ubufaransa ndetse n'iz'abanyamerika!
Ni ukubikurikiranira hafi.
veritasinfo