Rwanda: Kubera kugira ubwoba bw'ijambo ry'Imana, leta ya Paul Kagame yabujije abanyeshuri ba kaminuza gusenga!

Publié le par veritas

Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga i Kigali

Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga i Kigali

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu cyahoze ari KIST, bavuga ko bababajwe no kuba bamaze igihe kirenga ukwezi barabujijwe gusenga kuburyo umutekano wakajijwe cyane, abashinzwe umutekano muri iyi Kaminuza bakaba bacunga buri wese ugiye gusenga bakamubuza kuburyo no kuganira mu matsinda ibijyanye n’ijambo ry’Imana bitemewe.

Abanyeshuri bo muri iyi Kaminuza baganiriye n’Ikinyamakuru Ukwezi, bashimangiye ko babangamiwe no kubona babuzwa uburenganzira bwo gusenga kandi ibishingirwaho bikaba ntaho bihuriye n’ukuri. Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko bibabaje kubona utubari twiyongera umunsi ku wundi muri iyi Kaminuza ariko abishyira hamwe basenga bo bakabibuzwa.

Umwe mu baduhamirije aya makuru yagize ati: "Ubu nta tsinda na rimwe ryemerewe gusenga bose barahagaritswe. Ahubwo bakomeje kongera utubari muri Campus hari n’agaherutse gufungurwa vuba. Abibumbiye muri CEP, EPR, RASA, GBU n’andi matsinda amenyerewe mu bikorwa by’amasengesho muri Kaminuza bose ntawemerewe gusenga. Bababwira ko gusengera mu nyubako za Leta bitemewe"

Jean Damascene Niyonkuru, ni Perezida wa Kominote y’Abanyeshuri b’Abapantekote (CEP). Yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko bababajwe cyane no kubuzwa gusenga nyamara hagashingirwa ku mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe areba abakozi atabuza abanyeshuri gusengera mu bigo bigamo.

Avuga ko abashinzwe umutekano mu kigo bagenzura cyane abantu bishyira hamwe bagamije gusenga bakababuza, akumva ibikorwa by’abanyeshuri byose bikorerwa muri Kaminuza igiteye ikibazo cyangwa kibangamye ari ugusenga cyane ko ngo ntawe babangamira.

Dr Ignace Gatare uyobora iri shami rya Kaminuza y’u Rwanda yabereye ibamba umunyamakuru

Dr Ignace Gatare uyobora iri shami rya Kaminuza y’u Rwanda yabereye ibamba umunyamakuru

Aba banyeshuri bavuga ko babujijwe gusenga hakurikijwe amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yo muri 2017 abuza abakozi ba Leta gukora ibikorwa by’amasengesho mu kazi, bakumva ntaho bihuriye kuko bo atari abakozi kandi nta mabwiriza rusange abuza abanyeshuri gusengera mu bigo bigamo.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko byagaragaye ko hari abakozi ba leta bakoresha ibyumba bimwe by’ibiro nk’aho gukorera amasengesho cyane cyane mu gihe cy’ikiruhuko, bigatuma hari hamwe abantu bagera saa munani na nyuma yaho bagisenga ku buryo bishobora kudindiza akazi. Ntaho ayo mabwiriza agaragaza ko bibangamye ku banyeshuri gusengera mu nyubako za Leta cyane ko n’ibindi bikorwa birimo imyidagaduro, imikino n’ibindi bikorerwa muri Kaminuza nta nkomyi.

Ikinyamakuru Ukwezi cyagerageje kuvugana ku murongo wa telefone n’Umuyobozi w’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Nyarugenge, Dr Ignace Gatare, ariko abwira umunyamakuru ko atamuzi bityo ntacyo yamutangariza. Nyuma yamusabye ko yakohereza ikibazo afite kuri email cyangwa akazajya kumushaka mu biro bye.

Ikinyamakuru Ukwezi cyanavuganye na Mike Karangwa ushinzwe itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, we avuga ko byashingiwe no ku ibaruwa ubuyobozi bwa Kaminuza bwandikiwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ihagarika ibikorwa byose by’amasengesho mu nyubako za Leta, ndetse ngo Kaminuza yakoranye inama n’abanyeshuri tariki 17 Ukuboza 2018, abanyeshuri bagaragaza ko babangamiwe kandi byarebaga abakozi atari abanyeshuri, ubuyobozi icyo gihe bwo bwabemereye kuganira na Minisiteri y’Abakozi ba Leta bakazabaha igisubizo.

Inkuru y'urubuga "ukwezi.rw"

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Grand spécialiste des rituels efficace de retour de l’être aimé / Tel/whatsapp : +229 97 45 85 00

Marabout de père en fils, Je dispose de véritables pouvoir ésotérique très puissants pour vous aider à en finir de tous vos problèmes et à vous libérer définitivement de toutes vos difficultés.
Mon don exceptionnel de voyance, me permet de vous guider et de vous orienter vers un futur certain.
Mes connaissances en médecine traditionnelle, me permet de vous trouver les meilleures recettes à tous vos problèmes de santé et de vous guérir .
Grand maitre de la pratique du vaudou, je vous délivre de toutes les malédictions telles qu’elles soient et je vous protèges contre les mauvais sorts et les ennemis
visibles et invisibles. Grand spécialiste du retour de l’être aimé, je dispose de puissants pouvoirs hors du commun me permettant de vous faire aimer par la personne désirée.
Je pratique aussi les travaux occultes selon les rites et les coutumes africaines me permettant de trouver des solutions pour les examens et concours, du travail, de
la chance, de la cohésion entre les membres d’une même famille.
voici mes domaines d'interventions :
- amour
-Retour de l'être aimé
- chance
-guérison de maladie
-faiblesse sexuelle
-problèmes de cœur
-hyper et hypo tension artérielle
-diabète
-cancer
-Grigri pour avoir plus de chance dans les affaires, pour être un peu moins poissard dans la vie.
- travail : Incantations magiques pour trouver un travail, ne pas se faire virer, rituels pour avoir la promotion au travail, rituels pour réussir les entretiens d'embauche
- business et affaires

Contact Maître SANTOS :
Tél Bénin: +229 97 45 85 00 (Joignable aussi sur Whatsapp)
Adresse E-Mail: Contact@marabout-vaudou-occulte.com

SiteWeb: https://retouraffectifvaudou.wixsite.com/retour-affectif
SiteWeb: https://retouraffectifvaudou.wixsite.com/mage-retour-affectif
SiteWeb: https://retouraffectifvaudou.wixsite.com/devenir-riche
SiteWeb: https://maraboutvaudou.wixsite.com/marabout
SiteWeb: https://sorcier-vaudou.onlc.be
SiteWeb: https://retour-affectif-ex.wixsite.com/marabout-vaudou
SiteWeb: https://richesse-rapide.wixsite.com/devenir-riche
Blog: http://marabout-vaudou-sorcier-retour-affectif-rapide.over-blog.com
Blog: http://magieretouraffectif.unblog.fr
Page: https://web.facebook.com/specialistedesrituelsderetouraffectifrapide
Répondre
M
ABANYARWANDA NTIDUPFA UBWOKO,DUPFA UBUTEGETSI :UGEZE KUBUTEGETSI WESE,ATONESHA BENEWABO GUSA,IGIHE TUZAGIRA UBUTEGETSI BUSARAGANYIJWE NATWESE (ABAHUTU,ABATUTSI N,ABATWA) BWUBAHIRIZA DEMOKARASI,TUZATURANA MUMAHORO
Répondre
N
Mbona abanyarwanda turwaye cyane. Tuvuga iby'amoko cyane tukanabipfa. Harya mu Rwanda niho hatuwe n'abantu badahuje ubwoko, imico, ururimi kuri iyi si gusa? Uwaturoze abanyarwanda ntiyakarabye
Répondre

Ndamutse mbasobanuriye ibyo abazungu bise shitani, nkabasobanurira ibyo bise icyaha k'inkomoko, nkongera nkabasobanurira urubanza rw'imperuka mwahita munkunda cyane kuko naba mbaganyirije umuzigo ubaremereye mwahekeshejwe n'amabandi y'abazungu b'inkoramaraso.

Ni mutangire gukanguka, aho kwemera mutabonye, mukoreshe imitwe yanyu mutekereze neza, mwibaze aho muva, aho mugeze n'aho mujya.

Ni mwibaze igituma muhora musenga ariko ibibazo bikanga bikabibasira naho abazungu badasenga bakarushaho gukira no kunezerwa kandi ntabwenge n'ingufu barusha umwirabura.
Icyo umuzungu arusha umwirabura ni uburyarya, uburiganya n'ubugome.

Gusa igishimishije nuko ukuri kurimo kugenda kwiganza kuzageza ikinyoma gisezerewe.
Répondre

Hariho abantu bafite indwara yo mumutwe yitwa amoko.
Amoko n'indwara kuko amoko aba mubitekerezo byanyu honyine.
Nkamwe murimo kuvuga ngo miss tutsi cg ngo miss hutu, murarwaye si gusa
Répondre
G
Naho abavuga Genocide Tutsi kandi bahakana ko amoko atabaho bo ni iki ? Umurwayi ahuibwo ni uhora yivuguruza aho iyo afite inyungu yemera ko amoko abaho, yabona na nyungu agahakana ko amoko abaho.

Uburwayi bw' INYENZI nuko zibwira ko abatari inyenzi ari ibicucu, bakwibira ko kubeshya ari UBWNGE kubere uburere bubi cyane. Amoko mu Rwanda uretse kubaho afitanye ni ibibazo byinshi. Ni ikimenyimenyi nuko, usomye ibyandikwa hano uhita umenye ubwoko by' uwabyanditse.

Tugaruke kuri Nyaminga. Miss Josiane ni umuhutukazi, kandi abahutu mu Rwanda bamwibonamo Nyaminga wabo. Mugihe abatutsi atariko babibona nkuko muri Amerika abairabura batibonagamo Miss Amerika akaba aricyo gituma Mohamed Ali yakoraga Miss ALI akaba iteka ari umwiraburakazi

Kazitunga ibyo wanditse nibyo ikibazo ni uko abandi banyarwanda bagisinziriye bakanga kwemera ukuri nya kuri.

Nanjye ndamutse mbabwiye icyo Imana aricyo mwasanga bari barababeshye.
Mbasobanuriye icyo neheli no kubatizwa bishatse kuvuga mwahita mutangara cyane?

Mbasobanuriye icyo urusengero cg kiriziya bisobanura mwahita mugwa mukantu.

Mbabwire ibyerekeranye n'ingoro y'imana mwahita mukanguka mukamenya ko umuzungu yari yarabifatiye akoresheje ibinyoma n'amayeri.

mbabwiye definition ya Jambo w'Imana nabwo byabatera kwibaza igituma mutabimenye kera.

Turahamagarira abirabura mwese kwanga ayo madini mugahagarika gusenga ibigirwamana byazamye n'abakoloni.

ishengero nimuzisezerere kugirango mubashe kubohoka naho ubundi ni mutabikora mazaba murimo kwihima kuko Imana mwibwirako musenga ntabwo ibumva nagato.
Iyo iza kuba ibumva nti.muba mukomeje guhura n'amazazane.

Ikindi dusaba ni ukwirukana ibikorwa by'abazungu kuko barabyitwaza hari ibindi bibagenza.
Répondre
G
@MUkasine

Ahubwo ubutaha bazakore Miss Tutsi na Miss Hutu. Kuko abahutu n'abatutsi nubwo basangiye igihugu bafite byinshi badahurizaho.

Ubwiza?
iyo ufite amasoso nkaya Kagame abatutsi babyita ubwiza. Wagira igisunzu nkicya Kianani abahutu bakabyita ubwiza: iyo ufite umubira woroshye nkuwa Ange Kagame hamwe n' ijosi rirerire nka Giraffe abatutsi bati niwe mwiza. Wagira ipfundiko na maboko atoroshye nk' amabyi, nkuko biboneka kwa Miss Josiane abahutu bati uyu niwe mwari mwiza.

Iki kibazo kiroroshye gukemura: turashaka ko haba Miss Tutsi na Miss Hutu, bityo buri mu nyarawanda akabona Miss yibonamo! Nta nubwom ari Miss gusa.

Intwari

Mwiyumviye ukuntu Museveni yise Kayibanda reactionniare kandi Kayibanda ari INTWARI kubahutu mu gihe kuri Batutsi ari igicibwa. Kuri Museveni Intwari ni Kagame na Buyoya kuko bishe abaperezida b'abahutu batatu (Ntaryamira, Habyarimana, Ndadaye). Inyenzi Museveni ntishobora kwumva ko Umuhutu cyangwa Umuhiru ashobora kuba Intwari

Aha naho byerekana ko abatutsi bashobora n'abahutu bashobora gusangira byinshi ariko nibazageraho bagira INTWARI bahuriraho. Utabibona nuko ari UMURWAYI ufunga amaso imbere y' ukuri
Répondre
K
Uburenganzira bwo gusenga bwanditse muri Droits de l'homme no muri Constitution y'u Rwanda. No muri gereza ubwo burenganzira burahari.Sinumva ukuntu babuza abanyeshuri ba Université gusenga.Ikibi ni ko babikorera mu mashuri, bagombye kubikorera ahabigenewe muri salle polyvalente.
Répondre
M
MURWANDA Y,APARTHEID YA PFR IKOMEJE KWIGARAGAZA : UMUKOBWA WAJE MURI MISS RWANDA W,UMUHUTUKAZI (JOSIANE) YAHURUJE ABANTU N,ITANGAZAMAKURU KUBERA KO BAMENYEREYE KO HAZAMO ABATUTSIKAZI GUSA !
Répondre
M
KUBUZA ABANTU GUSENGA NI UKWICA RIMWE MUMAHAME YINGENZI YUBURENGANZIRA BWIKIREWA MUNTU,RYEMERERA BURIBANTU BOSE UBURENGANZIRA BWO KWISHIRA HAMWE,NTIMUKAJE MWIHA GUKOMANTA IBYO MUDASOBANUKIWEHO
Répondre
D
Abakobwa b'abahutukazi ni beza cyane, bafite uburanga budasanzwe.

Kanjogera asa nabi cyane bitewe nuko atagize amahirwe yo kuba umuhutukazi.
Répondre
I
Wowe wabyanditse nzi kuli europe, usenga kangahe
Mujye mureka amatiku, KIST nigiki se, niba ali byo bafite impamvu, aliko kuki mutavuga izo ngegera zikubita police mubufaransa kandi zishinzwe kubarinda. Babanje bagakubita Makoro byibuze
Répondre
B
http://www.therwandan.com/ki/bombori-bombori-rukokoma-ati-nugira-imbaraga-uzandase-mu-kanwa-kagame-ati-ndakurasa-mbere/
Répondre
K
Amadini nta kamaro afite. Amadini ni imishinga abantu bikoreye yo kwishakira abayoboke n'amafaranga. Iyaba amadini yari afite akamaro Afrika iba yarabaye Paradizo kuko usanga abanyafrika aribo bitabira amadini cyane ku isi. Naho gusenga ntabwo ari ukwirirwa uhagaze mu nsengero nk'indyarya ngo bose bakurebe kuko ubwo igihembo cyawe uba wakibonye. Ahubwo gusenga ni ukujya mu cyumba cy'inzu yawe ukiherera ukabwira Imana yawe maze so ureba iby'iherereye azakumva. Ibi mvuga byanditse muri izo bibiliya mwirirwa mugendana. Naho amadini nta mumaro kuva yagera mu Rwanda nta mahoro u Rwanda rwigeze rugira. Ese kuki usanga abanyafrika twirirwa twiyesura turirimba Yesu w'umunya Israeli kandi wajya muri Israel iwabo wa Yesu ugasanga ntibamwemera ahubwo bemera Musa cyangwa Mose? Tubarusha kumumenya se? Ubu se ibi si ukurindagira mubyo mutazi imvo n"imvano? Afrika warakubititse koko!!. Mu Buyapani abanyeshuli ba Kaminuza batakaza umwanya munini biga uburyo bwo gukoresha ubwenge Imana yabahaye mu kuzamura inyubako zigezweho, mu kubaka inganda mu guteza imbere ubuvuzi mu kuvumbura udushya tw'ikoranabuhanga...none ngo mu Rwanda abanyeshuli ba Kaminuza bo babajwe n'uko bababujije guta umwanya baririmba Yesu batanazi neza ibye aho byaturutse uretse kumva bavuga ngo ni uw'' i Nazareti muri Israel. Yesu nyakuri si uwo amadini yirirwa abeshya abantu ngo nibamusenge kuko nawe yivugiye ko Hazaza benshi bamwiyitirira . Ntawe nciriye urubanza ahubwo uvuze ko nyirurugo yapfuye siwe uba yamwishe
Répondre