Rwanda:Leta Zunze Ubumwe z’Amerika USA zirasaba ko ibirego biregwa Diane Rwigara bihagarikwa!
Niba abagore barateye imbere mu Rwanda, nibemererwe no kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu aho kujyanwa muri gereza!
Igihugu cya « leta zunze Ubumwe z’Amerika USA » cyafashe inzira yo kwinjira mu rubanza rw’umunyepoliki Diane Rwigara utavuga rumwe na leta ya Paul Kagame; Diane Rwigara ari kuburana na leta ya Paul Kagame uyoboye u Rwanda muri iki gihe ; iyo leta ikaba ishinja Diane Rwigara n’umubyeyi we Adeline Rwigara ibyaha byo gushaka kuyihirika bakoresheje uburyo bwo gusinyisha abantu bitabye Imana no gukurura amacakubiri! Bamwe mu bashingamateka bo mu rwego rwo hejuru rwa senat muri Congrès ya leta zunze ubumwe z’Amerika batangiye banenga ibirego biregwa Diane Rwigara n’Adeline Rwigara, ariko noneho abo bashingamateka bateye indi ntabwe, bakaba bandikiye ibaruwa leta ya Paul Kagame; muri iyo baruwa abo basenateri b’Amerika bakaba basaba leta ya Kagame guhagarika burundu ibirego by’ibihimbano bashinja Diane Rwigara n’umubyeyi we Adeline Rwigara. Aya makuru « veritasinfo » ikaba iyakesha urubuga rwitwa «africanews ».
Diane Rwigara yasabiwe n’ubushinjacyaha bwa Kagame igifungo cy’imyaka 22 kubera icyaha ashinjwa cyo guteza imvururu no kunyereza imisoro nk’uko bivugwa na « Africanews ». Diane Rwigara kimwe n’umubyeyi we Adeline Rwigara bakaba barafunzwe igihe kingana n’umwaka umwe, bakaba bararekuwe mu minsi yashize bamaze gutanga incungu y’amafaranga (caution) kugirango bemererwe kuburana bari hanze ya gereza. Kuva Diane Rwigara n’umubyeyi we batabwa muri yombi, abanyarwanda banyuranye ntibahwemye kuvuga ko bafungiwe impamvu za politiki kuko Paul Kagame yashatse guhana Diane Rwigara washatse guhangana nawe mu matora y’umukuru w’igihugu mu mwaka w’2017.
Diane Rwigara na bamwe mu basenateri ba congress y’Amerika bandikiye ibaruwa leta ya Paul Kagame, bahuriza ku kintu kimwe ku Rwanda cy’uko uburenganzira bw’ikiremwantu mu Rwanda bubangamiwe cyane. Abo basenateri bemerako ubukungu bwateye imbere mu Rwanda kuva mu mwaka w’1994 nyuma ya jenoside yabaye muri icyo gihugu ndetse n’abagore bakaba barashyizwe mu nzego z’ubuyobozi ku bwinshi ariko ibyo bikaba bitagomba gupfukirana uburenganzira bw’ikiremwamuntu butubahirizwa na gato mu Rwanda! Mu gihe yaganiraga na BBC, umukongresiste witwa "Suzanne Bonacmici" yagize ati :
«…Ntabwo dushobora guhumishwa amaso n’ayo majyambere avugwa i Kigali ngo twirengagize ihonyorwa ry’uburenganzira bwo gukora politiki n’ubw’imibereho isanzwe. Niba abagore bemerewe gukora imirimo inyuranye muri leta, nibemererwe no kujya mu myanya yose y’igihugu ndetse bagere no kumwanya wo kuba perezida w’igihugu, nibakemererwe kwiyamamariza umwanya wo kuba umukuru w’igihugu ntamananiza aho kugirwa imfungwa za politiki ».
Kuri uyu wa kane taliki ya 6 Ukuboza 2018, niho biteganyijwe ko urubanza rwa Diane Rwigara n’umubyeyi we Adeline Rwigara rugomba gusomwa, abantu benshi bakaba bategereje kumva icyemezo abacamanza ba Kagame bazafata kuri uru rubanza. Kenshi ibinyamakuru mpuzamahanga by’ibihugu bikomeye bishyigikiye Kagame bikunze gutangaza ko Kagame yagejeje u Rwanda ku majyambere y’akataraboneka, uretse ko abanyarwanda bo bazi ko bagiye kurimburwa n’inzara ya «Nzaramba», ubushomeri, ubukene bwa karande n’indwara ziterwa n’imirire mibi n’ibindi byorezo. Nubwo bimeze gutyo ariko, ibyo binyamakuru byose byemeza Paul Kagame ari mu bantu ba mbere ku isi bahungabanya uburenganzira bw’ikiremwamuntu !
Icyemezo Paul Kagame yafashe mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka cyo guha imbabazi abagororwa barenga 2000 harimo na Madame Victoire Ingabire utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, cyatunguye abantu benshi ; izo mbabazi za Kagame abantu benshi bakaba barazicyemanze kuko babona zaratanzwe mu rwego rwo kujijisha amahanga kugirango Paul Kagame ashobore gutoresha Madame Louise Mushikiwabo ku mwanya wo kuba umunyamabanga mukuru w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa OIF. Madame Louise Mushikiwabo akaba yarahawe uwo mwanya binyuze mu bwumvikane bw’ibihugu, akaba yarawusimbuyeho Madame Michaëlle Jean ukomoka mu gihugu cya Canada.
Veritasinfo