Burundi: Petero Buyoya aravuga ko yahahamuwe n'inyandiko zatanzwe n'ubushinjacyaha zo kumuta muri yombi!
Ese kuba Buyoya yisunga Moussa Faki Mahamat hari icyo yamumarira mu gukuraho manda zo kumuta muri yombi?
Bibiriya ivuga ko "nta mahoro y'abanyabyaha", ibyo akaba aribyo bibaye kuri Petero Buyoya wigeze kuyobora igihugu cy'Uburundi incuro ebyiri zose abikoze mu buryo bwo guhirika ku butegetsi abakuru b'igihugu bari basanzweho yifashishije ingufu za gisilikare (coup d'Etat). Kuva aho ubushinjacyaha bwa leta y'Uburundi butangarije ko bwatanze impapuro zo guta muri yombi Petero Buyoya kimwe n'abo bafatanyije umugambi wo gutegura no kwica perezida Melchior Ndadaye mu mwaka w'1993 bagera kuri 16, Buyoya yatangarije ibinyamakuru mpuzamahanga ko afite ubwoba bw'izo mpapuro zo kumuta muri yombi. Buyoya asanga izo mpapuro zo kumuta muri yombi zaratanzwe ku mpamvu za politiki kugirango ateshwe icyubahiro afitewe n'amahanga ndetse n'ubuzima bwe bukaba bushobora guhungabana! Buyoya avuga ko ibyaha byo kwica Ndadaye atagombye kubikurikiranwaho kuko bimaze imyaka 25 bibaye, akibagirwa ko Blaise Compaore wayoboye Burukinafasso nawe akurikiranyweho ibyaha byo kwica Thomas Sankara kandi hashize imyaka 31 amuhitanye!
Petero Buyoya yambwiye radiyo mpuzamahanga y'abongereza BBC ndetse na RFI y'abafaransa ko afite ubwoba bwinshi aterwa n'ingaruka zizaturuka kuri ziriya mpapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi zatanzwe n'ubugenzacyaha bwa leta y'Uburundi. Petero Buyoya akaba yarageze naho avuga ko kuburanishwa kwe kimwe n'abo bafatanyije ibyaha bishobora gukurura imvururu z'amoko mu Burundi! Umenya ariko nta mahirwe afite y'uko izo mvururu zishobora kuzavuka kuko Buyoya yagerageje guteza izo mvururu mu mwaka w'2015, perezida Nkurunziza arazihagarika! Ingaruka mbi kuri Petero Buyoya kubera ziriya mpapuro zo kumuta muri yombi zigomba guhita zigaragaza vuba kuko Petero Buyoya ahagarariye Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika UA mu gihugu cya Mali. Urupapuro rw'inziza (passeport) Buyoya akoresha akaba aruhabwa n'igihugu cy'Uburundi, kuba rero yarashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi ni ukuvuga ko urwo rupapuro rw'inzira rwa Buyoya rwahise ruta agaciro. Izina rya Petero Buyoya rikaba ryarahise rigaragara mu ibara ry'umutuku muri ambasade zose z'ibihugu binyuranye nk'uko bigendera abandi banyabyaha bose bashakishwa n'ubutabera; ntibizorohera kandi Buyoya gutembera mu ndege kuko izina rye rizaba riri kurutonde rw'abanyabyaha bashakishwa, kubera izo mpamvu, akazi Buyoya yakoraga ko guhagararira umuryango w'ubumwe bw'Afurika mu gihugu cya Mali kagomba guhagarara!
Nubwo Umunyamabanga uhoraho w'umuryango w'Ubumwe bw'Afurika UA Bwana Moussa Faki Mahammat avuga ko nta gaciro uwo muryango uzaha impapuro zo guta muri yombi Petero Buyoya; ntabwo uwo muryango uzashobora guha ubwenegihugu ndetse n'ibyangombwa by'umwenegihugu (Irangamuntu n'impapuro z'inzira) Petero Buyoyo kuko UA atari igihugu; hagize kandi n'igihugu giha Buyoya ibyo byangombwa, cyamuha ibyangombwa bihabwa impunzi, ibyo rero bikaba bitamwemerera guhagararira umuryango wa UA ari impunzi mu gihugu cya Mali kandi Uburundi ari umunyamuryango wa UA, kiretse leta y'Uburundi ivuye muri uwo muryango ! Kuri uyu wa gatatu taliki ya 5/12/2018, inteko ishingamategeko y'Uburundi igizwe n'abahutu n'abatutsi yasohoye itangazo ryamagana abanyamahanga bashaka kwivanga mu bibazo bireba icyo gihugu, iryo tangazo rikaba ryumvikana ko risubiza Moussa Faki Mahamat ku magambo yavuze! Ngizo ingorane Buyoya arimo kandi n'umuryango wa UA ukaba ufite ikibazo cyo gukomeza kumukoresha kandi ashakishwa n'ubutabera akaba ariyo mpamvu Umunyamabanga uhoraho wa UA Moussa Faki Mahammat agomba kwihutira gusaba kugirana ibiganiro na leta y'Uburundi bagasuzumira hamwe ikibazo cyo gushyikiriza ubutabera Buyoya aho kwikakaza avuga ko atemera icyemezo cya leta y'Uburundi!
Uko Prof. Charles Kambanda asesengura ibisobanuro bya Petero Buyoya
Mu ibaruwa Buyoya yashyize ahagaragara kugirango yiregure ku byaha byo kwica Perezida Melchior Ndadaye, usanga Buyoya yaragiye yishinja ibyaha kurushaho kurusha uko yiregura. Dore uko umunyamategeko Prof. Charles Kambanda yasesenguye ibisobanuro Buyoya yatanze. Ibyo bisobanuro Prof. Charles Kambanda akaba yarabyanditse ku rubuga rwe rwa facebook mu rurimi rw'icyongereza, "veritasinfo" ikaba yarabihinduriye mu kinyarwanda, dore uko Kambanda abivuga:
Nasomye itangazo ryagenewe abanyamakuru ryasohowe na Pierre BUYOYA wahoze ari perezida w’uburundi rirebana n’urwandiko rwo kumuta muri yombi rwasohowe na leta y’uburundi, kubera ko akekwaho kugira uruhare mu iyicwa rya Perezida Melchior Ndadaye. Uretse no kuba iryo tangazo yararigeneye abanyamakuru, ubona iryo tangazo rya Buyoya risa no kwemera icyaha!
Ingingo y’ingenzi Petero Buyoya ashingiraho yiregura ni "amasezerano ya Arusha" aha imbabazi udutsiko twari twitwaje intwaro ku byaha twaba twarakoze mu gihe cy’intambara mu Burundi (guerre civile). Mukwiregura kwe, Buyoya atanga indi ngingo itumvikana neza aho avuga ko "iyicwa rya Ndadaye rimaze imyaka irenga 20".
Izo ngingo zombi nta shingiro zifite kubera impamvu zikurikira:
A)Imwe mu mahame-remezo agenga amategeko ni uko "ibyaha bishingiye ku rwango, harimo n’icyaha cy’ubwicanyi, bitagira igihe cy’ubuzime"(ndlr: Kuzima kw’icyaha ni igihe ubushinjacyaha buba butagishoboye gukurikirana uwakoze icyaha kubera ko hashize igihe kinini icyo cyaha kitarakurikiranywe). Ndizera ko amategeko y’uburundi adateganya ubuzime bw’icyaha cy’ubwicanyi. Abakoze ubwicanyi bagomba gukurikiranwa hatitawe ku gihe gishize bakoze ubwo bwicanyi, mu gihe byaba bitabangamiye uburenganzira bw’ushinjwa bwo buhabwa ubutabera bwihuse. Kuri ubu bwicanyi bwa Ndadaye, nta buzime bw’icyaha bwagombye kubaho.
B)Amasezerano ya Arusha areba ibyaha byakozwe n’impande zarwanaga mu gihe cy’intambara. Nyamara ntabwo Ndadaye yishwe mu gihe cy’intambara. Kubw’ibyo rero, Buyoya cyangwa se undi muntu wese, ntiyakwitwaza amasezerano ya Arusha kandi icyaha aryozwa cyarakozwe mbere y’iyo ntambara. Ibyaha byakozwe mbere y’iyo ntambara yo mu Burundi ntibirebwa n’imbabazi zatanzwe n’amasezerano ya Arusha
Niba Petero Buyoya afite umunyamategeko, yagombye kuba yaramushakiye izindi ngingo zifatika zishobora kuzamufasha kuburana ruriya rubanza, njye niko mbyumva.
prof.Charles Kambanda (facebook)