Rwanda: OIF igomba gusenyuka niba idafashije Kagame kwica abanyepolitiki, niyo mpamvu Twagirimana yanyerejwe!
twagirimana agomba gukoreshwa mu gufatisha Sankara naho Mushikiwabo agacengeza amarozi n'abicanyi muri OIF!
Nyuma y'aho Paul Kagame yifatanyije na mushuti we perezida w'Ubufaransa Emmanuel MACRON mu kwinjiza Louise Mushikiwabo mu buyobozi bwa OIF (umuryango mpuzamahanga w'ibihugu bivuga ururimi rw'igifaransa); ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaruka ikiganiro Paul Kagame yagiranye n'itangazamakuru maze avuga ku biganiro yagiranye n'abayobozi b'igihugu cy'Ubwongereza ubwo yari agiye kubasobanurira impamvu yafashe icyemezo cyo guca ururimi rw'igifaransa mu Rwanda; dore ko izo ndimi zombi arizo zivugwa ku migabane yose y'isi! Ubwo yabisobanuriraga abanyamakuru, Paul Kagame yavuze ko umuryango w'ibihugu bivuga igifaransa uramutse usenyutse ibyo byamushimisha!
Muri icyo kiganiro n'abanyamakuru Paul Kagame yasoabnuye ibyo yaganiriye n'abongereza Kagame yagize ati :"Ibyo twaganiraga muri rusange bijyanye n'ibyabaye hagati yacu n'abafaransa, njye nabasobanuriraga ibyabaye n'icyatumye biba bakabyumva gusa, nta nubwo nifuzaga no kumenya icyo babitekerezaho kuko numva bitabareba; bitaba nk'iby'abanyafurika bandi babanza kujya gukora ikintu bakabanza gutelefona kugirango babaze, ntabwo aribyo njye ndeba. Ururimi rwanjye ni ikinyafurika, ibya francophonie ni ukubibamo gusa, hagira ikivamo kizima kikavamo, byaba bidashotse ntibishoboke, ntabwo bintera umwanya rwose nk'abantu benshi uko babivuga. Bigize ingaruka nakwishima, ifunze ikavaho, ikomeje ikabaho, byose ni kimwe kurinjye ntacyo bimbwiye...Ntabwo byambuza gukora icyo ngomba gukora ngo nkingire ubuzima bwanjye noneho igihugu gipfe abantu bapfe!" (Kanda aha wumve uko Kagame yabivuze).
Muri uyu mwaka w'2018 ntabwo iyi myumvire ya Paul Kagame ku muryango wa "francophonie" yahindutse, ahubwo icyahindutse kikaba cyaratumye Paul Kagame yemera gutanga Louise Mushikiwabo kugirango ajye mu buyobozi bwa "francophonie", ni uburyo bwo kwifashisha uwo muryango no kwiyegereza igihugu cy'Ubufaransa kugirango bimufashe kwica abanyepolitiki n'abandi banyarwanda batavuga rumwe n'ubutegetsi bwe. Bitewe ni uko azi neza ko igihugu cy'Ubufaransa kibanye neza na Uganda, Paul Kagame arashaka kwifashisha umuryango wa "Francophonie" kugirango umufashe kumvisha Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni ibyiza byo kugirana umubano na Kagame bityo bimuhe uburenganzira bwo gukomeza kohereza inkotanyi muri Uganda muri gahunda yo kwica impunzi z'abanyarwanda zahungiye muri icyo gihugu. Kagame kandi arashaka kwifashisha "Francophonie" kugirango abone uko yica abanyepolitiki bahungiye mu bihugu bivuga ururimi rw'igifaransa cyane cyane bari ku mugabane w'Uburayi (France, Belgique na Suisse...) hakoreshejwe uburyo bwose bushoboka burimo amarozi n'impanuka zateguwe!
Ishimutwa rya Twagirimana Boniface riri muri gahunda yo guhiga Sankara n'abanyepolitiki bari hanze!
Nyuma y'aho Perezida w'Ubufaransa Emmanuel MACRON agaragarije ku mugaragaro ko azaha Mushikiwabo Louise umunya wo kuyobora umuryango mpuzamahanga w'ibihugu bivuga ururimi rw'igifaransa, abajyanama ba Kagame bamugiriye inama yo kwifashisha imfungwa za politiki mu kumufasha gusenya opposition (abatavuga rumwe nawe) no kwica bamwe mubayobozi b'imitwe yitwara gisilikare barwanya ubutegetsi bwe. Muri abo bahigwa cyane harimo Callixte Sankara w'umucikacumu wavuze ku mugaragaro ko amurwanya akoresheje intwaro, Noble Marara uri mu Bwongereza na Munyeragwe Josué uri mu gihugu cy'Ubufaransa Cassien Ntamuhanga...! Ubwo Madame Victoire Ingabire yafungurwaga, amagambo yatangaje yahungabanyije FPR, babona adashobora guhuza nabo umugabi wo gusenya amashyaka atavuga rumwe na Kagame, iyo akaba ariyo mpamvu yatumye Twagirimana anyerezwa agifunze kugirango abanze kwemera gahunda azahabwa mu gufasha FPR mu guhiga abayirwanya, yaramuka atabyemeye akicwa, kuko kubimubwira ari hanze babonaga ko atabyemera!
Amakuru "veritasinfo" ifitiye gihamya, ni uko Twagirimana Boniface yanyerejwe n'inkotanyi za FPR. Twagirimana yakuwe muri gereza ya Mageragere ajya gufungirwa muri gereza ya Mpanga ku mpamvu zidasobanutse. Twagirimana yafungiwe mu cyumba cyabagamo Déo Mushayidi bimuriye muri gereza ya Mageragere, Théoneste Niyitegeka bamujyana muri gereza ya Nyakiriba (Gisenyi) naho Colonel Michel baramunyereza! Boniface Twagiramana yafungwanwe muri icyo cyumba na Aimable Murenzi (ifoto iri hasi) watumwe na FPR kwica umunyamakuru Léonard Rugambage. Mu rwego rwo kuyobya uburari leta ya Paul Kagame ikaba ivuga ko Twagirimana Boniface yatorokanye na Aimble Murenzi ariko muri iyi minsi ishize uwo Murenzi akaba yaragaragaye mu gihugu cya Tanzaniya arimo kwitegura kujya mu bihugu by'amajyepfo y'Afurika! Boniface Twagirimana we akaba ataraboneka, amakuru dukura muri maneko za Kagame yemeza ko yagiye gufungirwa mu nzu ikorerwamo iyicarubozo kugirango yemere koherezwa mu gihugu cya Uganda kujya guhiga Callixte Sankara kuko bamenye ko ariho ari.
Dore ubuhamya dukesha umuntu wari aho bashimuse Twagirimana yagize ati: "Kuri gereza haje imodoka y'abacungagereza yari ivuye muri gereza ya Mageragere harimo Kamugisha, abo bacungagereza basabiwe kwinjira muri gereza ya Mpanga bikozwe na Kamugisha ngo kubera ubutumwa bari bafite buvuye ibukuru. Twabibutsa ko uyu Kamugisha ariwe ushinzwe kunyereza imfungwa ziba zatanzwe mu magereza yose yo mu gihugu ngo zicwe! Binjiye mu cyumba Twagirimana Boniface na Murenzi bari bafungiyemo. Bahise batera mu maso ya Twagirimana Bonice imyuka isinziriza ahita yitura hasi, bafata isashi bamupfuka mu maso, aterurwa n'abo bacungagereza uko bari 2, Twagirimana bamutwaye ameze nk'umurambo, bamujyana muri ya modoka yari irimo Kamugisha. Mu gihe bamujyanaga mu modoka birukanye abacungagereza bari ku muryango. Aimable Murenzi nawe baramusohokanye ariko agenda yambaye imyenda isanzwe (civil)".
Twagirimana Boniface akaba yarajyanywe mu nzu wenyine iri i Gikondo kugirango akorerwe iyicwa rubozo bityo yemere kujya muri gahunda yo kujya guhiga Callixte Sankara na Ntamuhanga Cassien kuko bazi neza ko bari muri Uganda. Inkotanyi zishaka ko Twagirimana ariwe wakizerwa cyane na Sankara ndetse na Ntamuhanga kuburyo bashobora kumwakira maze nawe akabafasha kuranga aho baherereye neza kugira ngo inkotanyi zibone uko zibafata; niba Twagirimana yanze kuva kwizima ntiyemere gukora ibyo asabwa, hafashwe gahunda yo kumwica. Aya mayeri yo gukoresha imfungwa mu kujya guhiga abatavuga rumwe na Kagame ni mashya kuko ubundi hari hasanzwe hakoreshwa intore zikagenda zibeshya ko zihunze Kagame ariko kuva aho bazivumburiye ubu hatangiye gukoreshwa uburyo bwo gukoresha imfungwa uretse ko ayo mayeri nayo yavumbuwe!
Ngiyo iturufu nshya ya Paul Kagame yo gukoresha imfungwa za politiki ya funze no gukoresha umuryango wa OIF yifuza ko wasenyuka mu kurimbura abanzi be! Ni hahandi ariko ibyo Kagame yakora byose bizafata hamana, ibyo kwisunga abafaransa nabyo cyacyo bizamufasha ahubwo byeretse abanyarwanda ko bagomba kunga ubumwe akaba aribo bagomba kuzikemurira ibibazo baterwa n'ubutegetsi bubi bwa Paul Kagame.
Veritasinfo.fr