Rwanda: Système « KAGAME-FPR» igiye kumaraho abanyururu ikoresheje uburozi bwitwa «AFLATOXIN »!
Mu mpera z'umwaka wa 2006, ubushakatsi bwakorewe muri kaminuza yitiriwe Kenyatta mu gihugu cya Kenya ku gihingwa cy'ibigori, bwagaragaje ko kurya indyo y'ibigori mu buryo buhoraho mu gihe kingana n'imyaka itanu kuzamura hejuru bigira ingaruka mbi ku kiremwa muntu. Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko mu bigori habamo umugera wa "AFLATOXIN", uyu mugera ukaba winjira mu bigori biri mu murima ukiberamo kuva bikigera mu kigero cyo guheka kugeza byumye bigasarurwa.
Byagaragajwe ko umugera wa "AFLATOXIN" utera indwara eshatu zikomeye, arizo: kanseri (cancers) zitandukanye, umwijima (hepatitis) n'indwara zifata umutima (heart attack & blood pressure). Kuri ubu rero ikibazo kimaze kuba inkazi aho muri gereza zose zo mu Rwanda abagororwa bakomeje gupfa uruhongohongo, cyane cyane abageze mu kigero cy'izabukuru bamaze imyaka isaga makumyabiri bafunzwe. Amakuru twahawe na bimwe mu bitaro byo mu Rwanda gereza zoherezamo abagororwa baba bamaze kuzahara ku rusha abandi aragira ati: "Kuri ubu mu magereza yose haragaragara impfu z'abanyururu za hato na hato ziterwa n'indwara z'umwijima, kanseri n'umutima."

Uretse abagororwa bafite impushya za muganga wa leta ku mpamvu z'uburwayi bukomeye nibo bemerewe kugemurirwa amafunguro atandukanye n'ayo bahabwa na gereza. Gusa ibi nabyo bishobokera bake cyane kuko abagororwa benshi leta ya FPR ibimurira mu magereza ari kure y'uturere bakomokamo mu rwego rwo kubababaza ndetse no kubatandukanya n'imiryango yabo. Urugero: Gereza ya Nyanza ifunze abagororwa basaga ibihumbi 7.800 kandi muribo abatagera ku bihumbi bibiri nibo bakomoka mu cyahoze ari perefegitura za Gitarama na Butare ziri hafi y'agace iyo gereza iherereyemo, mu gihe abasigaye bose bagera ku bihumbi 5.800 bakomoka muri perefegitura za Gisenyi, Byumba, Kibuye, Gikongoro, Cyangugu, Kigali & Kigali Ngali, Kibungo na Ruhengeri.

Niba se umugera wa "AFLATOXIN" ugira ingaruka ku muntu nyuma y'imyaka itanu afata ifunguro ry'ibigori ku buryo budahinduka, ubwo abanyururu bamaze imyaka ingana n'iyo FPR imaze ku butegetsi barya ibigori ubudasiba basigaje iki? Birumvikana ko hasigaye mbarwa! Gusa iyi jenoside ya bucece SYSTÈME KAGAME-FPR ikomeje gukorera abanyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu ni igika amateka y'ejo hazaza atazirengagiza, kandi bitinde bitebuke abakora aya marorerwa bazabiryozwa kuko ubugome ndengakamere nka buriya iteka bugaruka nyirabwo!
Byanditswe na: Janet Nabyo Paris, 10/8/2018 (facebook)