Rwanda: Nyuma y'ibitero 2 bya FLN mu murenge wa Muganza, inkotanyi zahise zitangira gushimuta urubyiruko mu karere ka Nyamasheke (Cyangugu)!
Abanyarwanda baca umugani ugira uti: "Ntabwo ushobora guhisha inzu ngo uhishe umwotsi"! Ese leta y'umunyagitugu w'umwicanyi Paul Kagame ishobora gukomeza guhisha ko iri mu ntambara bigakunda? Biragoye kuko bimaze kugaragara ko uko inkotanyi zigenda ziraswa ariko zongera ibikorwa byo guhohotera abaturage zibihimuraho kuko aribo zishoboye kurwanya! Uko FLN irashe ku nkotanyi ni ko izo nkotanyi zihimurira kubasivili badafite kirengera, maze zikabeshya amahanga ko u Rwanda ari paradizo! Inkotanyi zibwira ko guhohotera abaturage bishobora guhagarika ibitero zigabwaho na FLN! Iki kinyoma kizakomeza kwicara ku ntebe kugeza ryari?
Radiyo "Inyenyeri" yagiranye ikiganiro na Major Callixte Sankara wa FLN maze ashimangira amakuru amaze iminsi anyura mu binyamakuru byo kuri interineti no ku mbuga nkoranyambaga avuga ko abarwanyi ba FLN bagabye ibitero muri Nyaruguru mu mpera z'icyumweru gishize kuwa gatandatu taliki ya 11/08/2018. Major Callixte Sankara yagize ati:
"Nibyo koko mu ijoro ryo ku italiki 11 Kanama, kuri uyu wa gatandatu umwaka w'2018, twagabye ibitero bibiri mu murenge wa Muganza mu karere ka Nyaruguru ahitwa Kugaharo, akaba ari hafi y'amashuri, tukaba twararashe position imwe y'abasilikare yariri hafi y'amashuri ya Bigugu, iyi ikaba yariri ku gasozi kari hafi aho ngaho. Ni intambara yamaze hafi amasaha 3, tuhava nta muntu dupfushije nta nuwo dukomerekesheje, dusubira mu birindiro byacu mu ishyamba rya Nyungwe."
Major Sankara akomeza avuga ko impamvu bagabye biriya bitero ari uburyo bwo guha gasopo Jenerali Ruvusha wabeshye isi yose ko ibitero bya FLN babihagaritse ngo bakaba barirukanye abarwanyi ba FLN. Sankara akomeza avuga ko ntaho bagiye ko bari muri Nyungwe ko kandi ibitero bazabikomeza kugera bageze ku ntego bihaye yo guhirika ubutegetsi ruvumwa bwa Kagame. Sankara avuga ko amakuru y'ibyo bitero atatangajwe kubera ikimwaro inkotanyi zifite cyo kuvuga ko batsinze urugamba. Sankara yagize ati:
"Mu minsi ya vuba itarambiranye hari ibimenyetso bimwe twakuyeyo tuzabyereka abantu byerekana uko urugamba rwabaye. abavuga ngo turirarira barabeshya, erega iyo ubwiye umuntu ngo uratwite ugomba kumenya ko amezi 9 nashira azakubaza niba inda yavuyemo ... turahari, ishyamaba turirimo kandi tuzajya tuvamo twongere tubarase dusubire mu ishyamba kugeza igihe tuzagera kuri stepu yo kuvamo... tukajya gufata kure tutari buhave. Nabo bavaga mu birunga bakaza bagakubita mu Rugano bakongera bakagenda".
Ba mukerarugendo ba Arsenal bazadusure!
Major Sankara yavuze ko urwego bagezeho ari urwo kurasa ku nkotanyi noneho bakigendera. Sankara yavuze ku kibazo cyo kumenya impamvu Nyungwe ari nyabagendwa ndetse n'abamukerarugendo ba Arsenal bakaba bagomba kujyayo kandi havugwa imirwano bimeze, Sankara yagize ati:
"Nyungwe ntabwo ari akantu kangana na metero 10, 20 cyangwa se 30, Nyungwe ni ishyamba rinini cyane riva ku mupaka w'Uburundi rikagenda rikagera kucyahoze ari perefegitura ya Kibuye, rigakora kucyahoze ari Butare, Gikongoro na Cyangugu. Ntabwo nakubwira ko ishyamba turifite ryose, oya! Ariko turikwepaniramo nabo, dufite aho tugenzura tugakwepaniramo aho ngaho, Nyungwe ni ahantu hanini ntabwo ari akantu gatoya.
Abo rero baza gusura bazaze , ntawe ubabuza gusura, nta n'ikibazo dufitanye nabo, wenda ubwo hari abo tuzahura nabo tukaba twavugana nabo ariko nta kibazo twabatwara abo ngabo. Ndagirango nkubwire ko mu gitero twakoze ejobundi hari umuturage twari twafashe tumwitiranyije n'umuyobozi, ariko twamugejeje mu ishyamba turamurekura kuko twari tumaze kubona ko ari umuturage usanzwe".
Inkotanyi ziri kunyereza abaturage bari mu turere twegereye ishyamba rya Nyungwe!
Amakuru agera kuri "veritasinfo" yemeza ko inkotanyi ziri gutinya kurwana n'abarwanyi ba FLN bari muri Nyungwe ahubwo abapolisi bo mu turere twegereye ishyamba rya Nyungwe bakaba barahawe amabwiriza yo kunyereza abaturage b'urubyiruko akaba aribo bajya kwicirwa kurugamba rwo kurwanya FLN. Amakuru "veritasinfo" yahawe na bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamasheke, yemeza ko mu murenge wa Nyabitekeri abaturage batakirara mu nzu kubera gutinya ibitero by'abapolisi b'inkotanyi bari gushimuta abaturage.
Mu kagari ka Bunyangurube, abaturage bemeza ko hamaze gushimutwa abantu 15; abapolisi b'inkotanyi baza n'ijoro bagakinguza abantu bagafatamo abasore bakaburiza imodoka ya polisi bita "Pandagari" bakabajyana ubwo ntibamenye irengero ryabo. Abo baturage bemeza ko hari umuryango batwaye wose: umugabo, umugore n'abana bakaba batazi aho babajyanye. Bamwe mu bapolisi b'inkotanyi bemeza ko bahawe amabwiriza yo gufata abantu bose bigeze gukora igisilikare bakabatwarana n'imiryango yabo! Aho babajyana ntabwo hari hamenyekana. Abandi bibasiwe ni abantu bigeze gufungwa kimwe n'imiryango ifite ababo bari hanze y'igihugu!
Abaturage b'umurenge wose wa Nyabitekeri bakaba babayeho mu bwoba bukabije kandi nta rwego rw'ubuyobozi bashobora kwiyambaza kuko ubwo buyobozi nibwo buri kubahohotera, n'abanyamakuru mu Rwanda ntibazi ibiri kubera muri ako karere kandi n'ababizi batinya kubitangaza kubera ubwoba baterwa n'inkotanyi ngo bari gusebya igihugu!
Veritasinfo