Suivez l’actualité sur «veritasinfo.fr» en consultant son con compte «Twitter» affiché sur le site.
Rwanda: Paul Kagame afite ubwoba budasanzwe!
Publié le
par veritas
Major Callixte Sankara na Paul Kagame bararebana ay'ingwe!
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 18 Nyakanga 2018, Paul Kagame yafashe icyemezo cyo guhindura urwego rwa gisilikare rushinzwe iperereza (J2) kugirango arebe ko rwahangana n'ibihe bikomeye ubutegetsi bwe burimo; urwo rwego yahinduriye izina yaruhaye n'umuyobozi mushya ariwe Col.Adrew Nyamvumba. Kagame akoze izi mpinduka nyuma y'aho ibitero byo gusahura abaturage hirya no hino mu gihugu bikomeje kwiyongera kandi abaturage bakavuga ko bikorwa n'inkotanyi. Ubwoba bwa Kagame bwarushijeho kwiyongera aho Major Callixte Sankara atangarije ko ibimwe muri ibyo bitero bikorwa n'abarwanyi be, inkotanyi zikabyitwaza zigasahura abaturage! Sankara yemeza kandi ko afite ibyitso mu ngabo z'inkotanyi biri mu gihugu hose. Amakuru aturuka mu nkotanyi yemeza ko n'indege za Kagame zibwe ibyuma muri moteri yazo, ibyo bikaba byarakozwe n'abantu bataramenyekana bikekwa ko bashobora kuba bari muri ako gatsiko k'abasilikare b'inkotanyi gashyigikiye Sankara!
Kimwe mu bibazo biteye ubwoba Kagame adashobora kwihanganira ni ukubona abarwanyi ba Major Sankara Callixte barinjiye muri Nyungwe, bakagaba ibitero mu turere twa Gikongoro, bakaba bamaze ukwezi kose bari kurwana n'inkotanyi ariko ntizishobore kugira umurwanyi numwe zifata! Mu nama yakoreshejwe na ministre wa Kagame ushinzwe ubutegetsi bw'igihugu Bwana Kaboneka mu karere ka Nyaruguru kuwa kabiri taliki ya 17 Nyakanga, umuvugizi w'igipolisi cya Kagame Théos BADEGE yavuze ko bagiye gukora uko bashoboye bagata muri yombi Callixte Sankara, ibyo bikaba bigaragaza ko n'inkotanyi zemeza neza ko Callixte Sankara n'abarwanyi be bari ku butaka bw'u Rwanda! Kuba barananiwe kubakuraho bikaba bihangayikishije Kagame cyane. Amakuru aturuka mu nkotanyi yemeza ko Callixte Sankara akorana n'inkotanyi nyinshi kandi ziri mu bice byose by'igihugu.
Kagame akaba ashakira igisubizo cy'ibibazo afite ku gitero ateganya kugaba ku gihugu cy'Uburundi kugirango abo basilikare b'inkotanyi ba sabota politiki ye abashore mu ntambara y'Uburundi bayigwemo! Icyo gitero kizitwa icyo kujya gushakisha Major Callixte Sankara n'abarwanyi be mu Burundi. Ese izo nkotanyi zizemera kumenera amaraso yazo Kagame? Ibihe bizaza bizaduha igisubizo! Amakuru "veritasinfo" ikesha umunyamakuru w'umubiligi Colette Brachman, yemeza ko impuzamashyaka MRCD igizwe n'abahoze mu ishyaka RNC rya Kayumba Nyamwasa bitandukanyije nawe bakifatanya n'umutwe uyobowe na Rusesabagina nawo witandukanyije na FDLR. Colette Brachman avuga ko Nyamwasa yanze kwifatanya na FDLR ngo kuko igizwe n'abahutu bahunze ubwicanyi bwa FPR kuva mu 1994. Abarwanyi ba MRCD bayobowe na Général Hamada bakaba bibumbiye mu mutwe witwa FLN (Front de Libération National).
Colette Brachmana yemeza ko umutwe wa FLN ubarizwamo Major Callixte Sankara umaze iminsi ugaba ibitero mu Rwanda uvuye ku butaka bw'Uburundi. Abarwanyi ba FLN bakaba baterwa inkunga n'abarwanyi b'abanyamulenge bayobowe na Général Masunzu utavuga rumwe na Kagame kuva cyera, hakiyongeraho umutwe w'abatutsi b'abakongomani witwa Gumino ukunze kwigaragaza mu kibaya cya Rusizi ku ruhande rwa Congo. Ntabwo ari abo gusa kuko n'urubyiruko rw'imbonerakure rwa CNDD FDD narwo rwayobotse umutwe wa FLN, twabibutsako imbonerakure zabwiye Kagame ko zizamumesa kubera imvururu n'ubwicanyi yateje mu gihugu cy' Uburundi kuva mu mwaka w'2015. Colette Brachm yemeza ko n'umutwe wa Mayi Mayi ya Kutumba nawo wohereje abarwanyi muri FLN bakaba bari muri Nyungwe, ikibazo ni uko Kagame yananiwe gufata umurwanyi umwe nibura ngo yerekane ko inkotanyi ziri maso!
Brachman yemeza ko hari n'inkotanyi nyinshi zakurikiye Major Callixte Sankara mu ishyamba nyuma y'aho Kagame azisezereye mu gisilikare cy'inkotanyi zigatungwa n'akazi ko gukora uburinzi bw'amazu n'imodoka mu mijyi. Kuba zararwaniye Kagame yamara kubohoza igihugu agasezerera izo nkotanyi mu gisilikare, ibyo byaziteye uburakari bituma zifata umugambi wo kumwivumburaho zikaba zinjira mubarwanyi ba FLN ku bwinshi babifashijwemo n'uwahoze ari umuyobozi w'intara ya Kivu y'amajyaruguru Eugène Serufuli. Uretse intara ya Kivu, igihugu cya Uganda n'Uburundi ntabwo bibanye neza na Paul Kagame kuburyo nawe yamaze kwishyira mu mutwe ko azengurutswe n'abanzi, kubura ibyo bibazo byose Kagame ari mu ihurizo atarabonera igisubizo!