Rwanda: Ikindi gitero cy'inkotanyi ku baturage ba Rwamagana!
Mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere taliki ya 1 Nyakanga 2018 nibwo imbuga nkoranyambaga n'ibinyamakuru byo mu Rwanda byatugejejeho amakuru y'uko umurenge wa Nyabimata, mu karere ka Nyaruguru wongeye guterwa n'amabandi yitwaje intwaro. Ayo mabandi akaba yarasahuye amatungo n'ibiribwa by'abaturage maze afata abaturage ho ingwate batwaza ayo mabandi ibyo yasahuye kugera mu ishyamba rya Nyungwe! Inkotanyi zoherejwe muri ako karere ku bwinshi bitewe n'igitero cya mbere cyabaye muri ako karere, zatabaye bwangu abaturage zikurikirana ayo mabandi mu ishyamba rya Nyungwe ariko kugeza ubu nta bandi nimwe irafatwa, nta tungo na rimwe rirabohozwa nta nubwo abasilikare b'inkotanyi bakurikiranye ayo mabandi bari bagaruka! Ibyo binyamakuru ariko ntacyo byavuze ku gitero cy'inkotanyi cyagabwe ku baturage ba Rwamagana mu ijoro ryo kuwa gatanu taliki ya 29/06/2018!
Mu ijoro ryo kuwa gatanu taliki ya 29 Kamena 2018, inkotanyi zoherejwe n'umusilikare mukuru w'inkotanyi uzwi ku izina rya "Lt.Colonel Ngume" zagabye igitero ku baturage bo mu karere ka Rwamagana, umurenge wa Nzige mu kagari ka Kigarama. Icyo gitero kikaba cyaribasiye cyane imidugudu (twagereranya na selire za kera) ya Nyarutovu na Gisenyi. Ubusanzwe muri uwo murenge nta basikire b'inkotanyi bahabaga, ariko kuri uwo gatanu nibwo babonye abasilikare b'inkotanyi basesekaye muri uwo murenge boherejwe Lt. Colonel Ngume. Mu ijoro ry'uwo munsi nibwo inkotanyi zagabye ibitero mu ngo z'abaturage!
Izo nkotanyi zoherejwe muri uwo murenge zagabye ibyo bitero mu baturage zitwaje imipanga n'ibyuma mu bikapu ndetse n'inkotani. Zasohoraga abaturage mu mazu yabo zirabakubita, zikaboha abagore zikabasambanya ku ngufu! abaturage bagombaga gutanga udufaranga bafite two kwigura ngo bareke gukubitwa; abaturage bagerageje gutabara abaturanyi batakaga, izo nkotanyi zarabatemaguye! Mu gitondo cyo kuwa gatandatu taliki ya 30/06/2018 nibwo uwo Lt.Col Ngume yakoresheje inama abaturage ababwira ko yarose muri uwo murenge havuka imvururu akaba ariyo mpamvu yawoherejemo abasilikare ngo none inzozi akaba yarazikabije imvururu zikaba zarabaye koko!
Kuva kuri uwo wa gatandatu, inkotanyi zatangiye igikorwa cyo gutoragura (gufata) abasore bose bari muri uwo murenge zibashinja ko aribo bateje izo mvururu! Aho abo basilikare bari kujyana abo basore ntabwo haramenyekana; izo nkotanyi zibwira imiryango y'urwo rubyiruko ko bagiye kubafunga ariko bajya kubashakira kuri za kasho nagereza ntibagire umuntu numwe babona! Abaturage bo muri uwo murenge wa Nzige bakaba bahungabanye cyane, babuze umuntu batakira kuko bari kubona bahohoterwa n'igisilikare cya leta y'inkotanyi! Ntabwo bazi aho bashobora gushakira abantu babo bari gushimutwa n'inkotanyi!
Umuvugizi w'igipolisi cya Kagame yavuze ko igitero cya Nyaruguru cyagabwe n'abarundi, ariko iyo urebye neza ubona kuvuga abarundi ari uburyo bwo kwikura mu isoni kuko abaturage bo bivugira ko basahurwa n'inkotanyi; ikindi kandi ntabwo abarundi babujije inkotanyi kubarwanya! Kuki nta nkotanyi nimwe yarasanye n'abo barundi? None se niba ari abarundi bateye muri Nyaruguru, i Rwamagana naho ni abarundi bahateye? Ikibabaje muri ibi byose ni uko inkotanyi zibikora nkana maze zikirukira ku mbuga nkoranya mbaga kujya kubeshya ko ibitero ziri kugaba kubaturage byakozwe n'imitwe yitwaje intwaro irwanya ingoma ya Kagame! Ayo akaba ari amayeri yo guhohotera abaturage babashinja gukorana n'abarwanya igihugu!
Amaherezo niba abanyarwanda batabaye maso inkotanyi zizabicira kubamara! Twifatanyije n'inkomere z'abaturage bo mu murenge wa Nzige mu karere ka Rwamagana ziri kuvurirwa ku bitaro bya Rwamagana.
Veritasinfo