Rwanda:Fausti Twagiramungu niwe wifuriza abanyarwanda isabukuru nziza y'Ubwigenge kuko Kagame yagaruye ubwami!
Ku italiki ya 1 Nyakanga mu mwaka w'1962 nibwo u Rwanda rwabonye ubwigenge kimwe n'igihugu cy'Uburundi. Ubwigenge bw'u Rwanda bwaranzwe n'ikirango cy'igiguhu ndetse n'ibendera ry'u Rwanda byasimbuye ingoma kalinga yari ikimenyetso cy'ubwami. Mu mwaka w'2017 ubwo Kagame yari mu ikinamico ryo kwiyamamariza manda ya 3 yavuze ko ingoma ya cyami yari nziza cyane kurusha repubulika! Iyo mvugo ya Kagame ikaba yerekana impamvu atizihiza italiki u Rwanda rwaboneyeho ubwigenge ahubwo akaruca akarumira!
Mu gihe umunsi w'ubwigenge wubahirizwa ku buryo bukomeye mu bihugu byiyubashye, Kagame we asuzugura italiki u Rwanda rwaboneyeho ubwigenge, igitangaje ni uko asubira inyuma akiyita perezida kandi atemera repubulika! Ese ko yemera ko ubwami ari bwiza ni kuki atiyita umwami? Ese aho ntiyaba abiterwa n'amarorerwa ubutegetsi bwa cyami bwakoreye abanyarwanda? Kagame akora uko ashoboye ngo yibagize amateka y'u Rwanda ariko ntibishoboka, ubu u Rwanda rumaze imyaka 25 rutigisha amateka y'u Rwanda mu mashuri yose y'igihugu; ariko nubwo bimeze gutyo ntabwo amateka y'ubwigenge bw'u Rwanda azasibangana!
Kuri iyi taliki ya 1 Nyakanga 2018, Bwana Faustin Twagiramungu yibukije abanyarwanda amateka y'ubwigenge bw'u Rwanda n'ibyiza byabwo, yagaye cyane imiyoborere mibi y'ubutegetsi bwa Kagame yagaruye shiku n'ikiboko, ubwo butegetsi bukaba bwaragaruye ubuhake no kwambura abanyarwanda ibyabo utaretse no kubicira ubusa nk'uko byagendekeye umusore w'imyaka 19 wishwe mu mpera z'iki cyumweru mu Rwanda; uwo musore ngo yiciwe ko atatanze amakuru yaho mugenzi we utaragiye ku muganda aherereye! Twagiramungu akaba asaba abanyarwanda bose guhuza imbaraga bagahindura ubutegetsi bubi buri mu Rwanda kuko barebye nabi bushobora kubamarira ku icumu!