Rwanda: Tugomba gushyigikira impunzi zo mu nkambi ya Kiziba zigasubira iwabo muri Congo (Faustin Twagiramungu).
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 01/05/2018 abapolisi b'inkotanyi za Kagame bari bamaze icyumweru bagose inkambi y'abanyekongo yo mu Kiziba, bakaba barashe amasasu menshi muri iyo nkambi, impunzi ziratatana. Amakuru atangwa na bamwe muri izo mpunzi yemeza ko zimwe mu mpunzi zarashwe izindi zigafatwa mpiri zigafungirwa mu kasho ka polisi! Ubu impunzi zahunze inkambi ya Kiziba zinyanyagira ku misozi, mu nkambi hasigaramo abapolisi b'inkotanyi gusa!
Kubera izo mpagarara ziri mu nkambi ya Kiziba, umunyepolitiki w'inararibonye Bwana Faustin Twagiramungu uri mu gihugu cy'Ububiligi, arahamagarira abanyarwanda begereye inkambi ya Kiziba gutabara izo mpunzi z'abanyekongo bakazifasha gusubira mu gihugu cyabo cya Congo. Bwana Faustin Twagiramungu aributsa ko izo mpunzi zazanywe mu Rwanda na Kagame nyuma yo kugaba ibitero byo kwigarurira igihugu cya Congo.
Twagiramungu yemeza ko Kagame yakoresheje izo mpunzi mu ntambara zinyuranye zo gusahura umutungo wa Congo, none igihe kikaba kigeze kugira ngo yice izo mpunzi nkuko yishe abantu bose bamufashije kugera ku butegetsi mu Rwanda bo muri FPR. Twagiramungu asanga kuba Kagame adashaka ko izo mpunzi zisubira mu gihugu cyazo cya Congo bihishe undi mugambi mubisha ashaka kuzikoresha.
Twagiramungu arasaba izo mpunzi kwirwanaho ubwazo kuko nta muntu numwe uzivugira, Twagiramungu akaba yamagana imyitwarire ya HCR isa naho igambanira izo mpunzi. Twagiramungu arasaba abanyarwanda baturanye n'inkambi ya Kiziba gushyigikira izo mpunzi zigasubira iwabo muri Congo. Twagiramungu yagize ati:
"Ntabwo twabifata nk'icyaha kuba impunzi zishaka gusubira iwabo muri Congo,twabifata nk'umugambi mwiza tugomba kubashyigikiramo bagasubira iwabo mu gihugu bakomokamo, bakaba bahakorera imirimo yabateza imbere igateza imbere n'urubyaro bafite, bagasubizwa no mu masambu yabo."
Twakwibutsa ko izi mpunzi z'abakongomani bavuga ururimi rw'ikinyarwanda zageze mu Rwanda guhera mu mwaka w'1996, zikaba zimaze imyaka irenga 22 ziri mu nkambi, ubu zikaba zirambiwe ubwo buzima zikaba zishaka gusubira mu gihugu cyazo cy'amavuko cya Congo; ariko kubera inyungu zihishe Paul Kagame na HCR bakura kuri izo mpunzi ntabwo bashaka ko zisubira iwabo, ahubwo bagahitamo kuzirasa ngo ziceceke!
Veritasinfo