Rwanda : Guterana amagambo ku muhango wo gutanga igihembo cya « Mo Ibrahim » i Kigali
Umuryango « Mo Ibrahim » wahaye igihembo cyawo cy’imiyobonerere myiza uwahoze ari umuyobozi w’igihugu cya Liberiya « Madame Ellen Johnson Sirleaf. Iryo shimwe yariherewe mu muhango wabereye i Kigali mu Rwanda. Uko guhitamo aho uwo muhango wabereye byamaganwe n’uwigeze kuba ministre w’intewe w’u Rwanda ubu uba mu gihugu cy’amahanga. Yavuze ko yatewe impungenge n’uko icyo gihembo cy’imiyoborere myiza cyatanzwe hirengangijwe ibyaha bikomeye byakozwe na Perezida Paul Kagame.

Umuherwe « Mo Ibrahim » asobanura impamvu yahisemo gutangira icyo gihembo mu Rwanda, yagize ati : «Ntabwo nemera ko Paul Kagame ari umuntu uteye ikibazo. Urwanda n’igihugu cy’Afurika gifite umwihariko, kuko gifite amateka yihariye. Urwanda rwateye intambwe ndende igana imbere. Impaka twakoze muri iki cyumweru zavugaga kuri iyo ntambwe yo kugeza ibikorwa byiza ku baturage. Icyo ni ikintu cy’ingenzi iyo uvuga imiyoborere myiza. Ntabwo nigeze mvuga ko u Rwanda ari ntamakemwa cyangwa se ko Kagame ari umutagatifu. Ariko ni ngombwa bombi kubakurira ingofero kubikorwa bagezeho ».
Ayo magambo yo kwifata Mo Ibrahim yavuze, ntabwo yanyuze uwigeze kuba ministre w’intebe w’u Rwanda uba hanze y’igihugu. Muri iki gihe Faustin Twagiramungu aba mu gihugu cy’Ububiligi ; yababajwe n’uko igihembo cy’uwo muryango cyatangiwe mu Rwanda. Kuri we, gutanga icyo gihembo bikaba ari ugushimangira ko igitugu n’ibyaha bikomeye byakozwe cyangwa byategetswe gukorwa na Paul Kagame ntashingiro bifite. Twagiramungu yagize ati :

Madame Ellen Johnson Sirleaf wayoboye igihugu cya Liberiya, abaye umwe mubakuru b’ibihugu bacyuye igihe bagahabwa igihembo n’umuryango « Mo Ibrahim » ; uwo muryango ukaba utarigeze ubona uwo uha icyo gihembo kuva mu mwaka w’2014.
Inkuru ya RFI yashyizwe mu kinyarwanda na « veritasinfo »