Rwanda: Igitero cya gisilikare cyo gukuraho ubuyobozi bw'inkambi y'impunzi za Kiziba!
Hari hamenyerewe ko abasilikare bafata intwaro bagahirika ubutegetsi bw'igihugu (coup d'Etat). Ariko ubutegetsi bwa FPR-Kagame mu Rwanda buzanye agashya! Ku mugoroba wo kuwa kabiri taliki ya 1 Gicurasi 2018, leta ya FPR Kagame yagabye igitero cya gisilikare mu nkambi y'impunzi z'abakongomani bavuga ururimi rw'ikinyarwanda ya Kiziba iri mu karere ka Karongi; izo ngabo zikaba zari zifite inshingano yo gukuraho ubuyobozi bw'iyo nkambi zigashyiraho ubundi bushya bushyigikiwe na leta ya Kagame, ariko impunzi ziravuga ko zitazemera abo bayobozi bashya bashyizweho n'inkotanyi!
Amakuru dukesha radiyo mpuzamahanga y"Ijwi ry'Amerika" yemeza ko nyuma y'aho polisi ya leta ya Kagame ikoreye ibikorwa byo gusaka mu nkambi y'abanyekongo ya Kiziba, ndetse icyo gipolisi kigatangaza ko impunzi 23 zafatiwe mu bikorwa by'urugomo zigashyikirizwa ubugenzacyaha; izo mpunzi zo ziravuga ko zifite umutekano mucye, ko ndetse bamwe murizo batakirara mu nkambi. Abaturage begereye inkambi bemeza ko guhahirana hagati yabo n'izo mpunzi byahagaze kuva mu minsi ishize. Izo mpunzi zivuga ko icyo zifuza ari uko leta y'u Rwanda yazireka zigasubira iwabo muri Congo! Kugeza ubu nta muntu numwe urashobora kumenya impamvu izo mpunzi zibuzwa gutaha iwabo kandi mu minsi ishize , leta ya Kagame yaremeye ko impunzi 2500 z'abarundi zisubira iwabo!
Gufata ubutegetsi bw'igihugu ku ngufu ntabwo bihagije, inkotanyi zabonye zigomba no kubohoza ubutegetsi bw'inkambi y'impunzi ya Kiziba!
Impunzi zo mu nkambi ya Kiziba zemeza ko abasilikare n'abapolisi bagabye igitero mu nkambi ya Kiziba bishe impunzi 3, izo mpunzi zikaba zarashoboye kubona umurambo w'umuntu umwe wishwe zikawushyingura indi mirambo inkotanyi zikaba zaranze kuyiha izo mpunzi ngo ziyishyingure! Izo mpunzi zivuga ko abagabo batakirara mu nkambi kuko bahigwa n'inkotanyi kandi zikavuga ko zitazemera ubuyobozi bushya bwashyizweho na leta ya Kigali ko bazakomeza kubahiriza ubuyobozi bw'inkambi bwari busanzweho!
Ikibazo umuntu yakwibaza ni ukumenya uko inkotanyi zizabigenza kugirango zishobore gutsinda imitima y'impunzi maze zikunde ubuyobozi bwa Kagame bukomeje kuzikora munda! Kugirango ubuyobozi bukundwe n'abo buyobora ni uko bukora ibikorwa byiza bituma abo buyoboye babukunda, none se kugaba igitero cya gisilikare mu mpunzi, ukazifungira amazi n'umuriro mu gihe cy'icyumweru cyose , zamara kwicwa n'inzara ukazishoramo amasasu nibyo bizatuma izo mpunzi zikunda ubwo buyobozi?
Veritasinfo