Kagame aribeshya! Ntabwo ikipe y'Arsenal yamwamamaza ngo bikunde mu gihe abenegihugu bamuvumira ku gahera!
[NDLR: Umwicanyi Ruharwa mu karere k'ibiyaga bigari Paul Kagame akomeje gushakisha inkunga mu bazungu zo kumugaragaza uko atari! Kagame yambuye abanyarwanda amasambu yabo abategeka no guhinga igihingwa kimwe, ingaruka z'iyo politiki mbi akaba ari uko inzara n'ubukene bikabije bikomeje kwica abanyarwanda! Ubucuruzi bwose mu gihugu bwigaruriwe na Kagame, igihugu cyose yagikwije amahoteli atagira abayacumbikamo! Indege ze zo muri RwandAir zabuze abagenzi kuburyo zikorera mu gihombo!
Kugirango izo hoteli n'izo ndege bibone abakiriya, Kagame Paul yiyemeje gutanga miliyali zirenga 11 z'amafaranga y'u Rwanda akayaha ikipe y'Arsenal kugirango imushakire abakiriya! Ariko se kuki ayo mafaranga atari kuyaha amakipe yo mu Rwanda ngo yamamaze ibikorwa bye? Kuki atari guha ayo mafaranga ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika ngo rimwamamaze? Bishoboka bite ko abanyamahanga bakwishimira gusura u Rwanda no kurubamo mu gihe abanyarwanda bashaka kuruhunga kubera igitugu n'ubwicanyi bya Kagame kandi abaruhunze bakaba badashobora kurugarukamo? Ngirango igikorwa cya mbere Kagame yagombye gukora ni ukwigorora n'abanyarwanda akaba aribo bamwamamaza aho kwamamazwa n'abazungu!]
Miliyoni zirenga 13,3 z’amadorali y’Amerika (bingana na 11,586,586,546 z’amanyarwanda) nicyo kiguzi u Rwanda rwishyuye ikipe y’umupira w’Amaguru mu Bwongereza Arsenal FC mu masezerano bakoranye azamara imyaka 3. Iyi kipe isanzwe ikunzwe bikomeye na Perezida Kagame w’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’ikigo RDB, amasezerano agamije gukurura n’abashomari mu Rwanda ndetse no kuzamura umupira w’amaguru muri rusange.
Impande zombi (RDB & Arsenal) zirinze gutangaza ingano y’amafaranga yatanzwe muri iki gikorwa, ariko amakuru agera kuri HOSE.RW, kandi agashimangirwa n’ibinyamakuru byo mu bwongereza nka Daily Mail na The sun, yemeza ko u Rwanda rwatanze akayabo kari hagati ya miliyari 9,204,841,500 na 11,586,586,546 by’amafaranga y’u Rwanda. Sanny Ntayombya ukuriye itumanaho no kwamamaza muri RDB yabwiye the EastAfrican ko badashobora gutangaza umubare w’Amafaranga aka kanya ngo ariko abantu bagomba kumenya ko amafaranga bakoresheje muri iki gikorwa ngo akubiye mu ngengo y’imari byo gukurura abashoramari ndetse n’abakerarugendo.
Ikipe ya Arsenal nkuru, iy’ingimbi zitarengeje imyaka 23 ndetse n’ikipe y’Abagore ngo bose bazajya bambara imyenda iriho ikirango cya Visit Rwanda (Tembera u Rwanda) ku kaboko k’ibumoso mu mukino yose bagomba gukina guhera mu kwezi kwa 8 mu ntangiriro z’umwaka mushya wa shampiyona.
Inkuru ya http://hose.rw