Zambiya : Ambasaderi Mukaruliza Monique yarasebye!
Inkuru ikomeje kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ni iyerekeranye n’ikiganiro ambasaderi wa Kagame mu gihugu cya Zambiya Madame Mukaruliza Monique yatanze muri kaminuza y’icyo gihugu. Umwe mu banyarwanda bakurikiranye icyo kiganiro yashyize ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa buteye butya, yagize ati : «Bizagera aho iki gicuruzwa cya Kalinga bita jenoside yakorewe abatutsi gita agaciro burundu kuko ni ikinyoma » !
Kuwa gatanu tariki ya 13 ukwezi kwa kane 2018, ambasaderi w'u Rwanda muri Zambiya Madame Mukaruliza Monique yakoresheje ikiganiro mbwirwa-ruhame muri «University of Zambia », muri icyo kiganiro yavuze ko « indépendance » u Rwanda rwayibonye muri 1994 ! Umwe mu bari aho amubaza ikibazo cyo kumenya abantu bari bagikoronije u Rwanda kugeza muri 1994 abo aribo, arya indimi !
Undi munyazambiya yabajije ambasaderi Mukaruliza impamvu bavuga ko u Rwanda ruvuga ko ari igihugu kigendera kuri démocratie kandi Président Kagame bigaragara ko akora nko mu gihe cya cyami ; aho umwami yakurwagaho n'urupfu ! Ambasaderi yasubije ko Kagame bamurekeye ku butegetsi, kubera ko yahagaritse jenoside ! Uwo munyazambiya yarongeye arahaguruka, maze amubwira ko atanyuzwe n'icyo gisubizo, kuko atumvaga ukuntu Kagame yari guhagarika jenoside wenyine mu gihugu cyose! Yagize ati « none se niba Kagame atarahagaritse jenoside ari wenyine, kuki mubo bari kumwe hatabonekamo umusimbura? »
Ikindi kibazo abanyazambiya babajije ambasaderi, ni uko bamubwiye ko bidashoboka ko abahutu bari guhaguruka bagatema abatutsi nta mpamvu, bamusaba ko yababwira iyo mpamvu yatumye ibyo biba. Iki kibazo ambasaderi Mukaruliza Monique cyaramugoye kugisubiza maze avuga ko nawe ari umuhutukazi. Kuri icyo gisubizo yatanze, abanyazambiya bamubwiye ko ibyiza yari kuzana umututsi akamufasha gusobanura iyo mpamvu kuko bigaragara ko abatutsi bazi impamvu zabiteye ! Ambasaderi yakomeje avuga ko mbere ya za 1960 abatutsi bari bafite ubutegetsi bakandamiza abahutu nyuma rero abahutu nabo baje gufata ubutegetsi nabo bakandamiza abatutsi kugeza ubwo bibyaye jenoside.
Ikindi cyavuzweho ni uko babajije impamvu mubisobanuro byabo bakomeje kuvuga ijambo rya « liberation mouvement » mugihe intambara yo mu mwaka w’1990 yari hagati y'abarwanda hagati yabo gusa. Ese babohozaga igihugu kandi cyari mu maboko y'abandi banyarwanda ? Nyuma barangije babyita indépendance nk'aho u Rwanda rwari kuri colonisation y'abanyarwanda na none!
Habajijwe ibibazo byinshi kugeza ubwo ikiganiro cya ambasaderi cyarangiye ikitaraganya (en queue de poisson) kuberako ambasaderi Mukaruliza Monique byari byamugoye kubona ibisubizo by’ibibazo yabazwagwa ! Nyamara intore zagombye gucisha macye zikajya zireka Kagame akisobanurira amahano yakoreye abanyarwanda ku giti cye, aho kwita mu mata nk’isazi ! N’abandi baziha kujya basobanura amahano ya FPR Kagame bazajya bakorwa n’ikimwaro kuko gusobanura ibinyoma birimo ubugome bivuna cyane !
Veritasinfo