Rwanda: Guhunga birakomeje-Mutatsimpundu, wa mbere muri Beach Volley ya Africa, nawe yatorotse!
[Ndlr: Byakunze kuvugwa kenshi ko u Rwanda rwahindutse gereza ifunguye, ku buryo ugize amahirwe akayisohokamo ahita ayihunga! Bitewe ni uko Paul Kagame ari umukozi w’ibihugu by’amahanga bikomeye byamuhaye akazi ko kwica abanyafurika agasahura umutungo wayo akawohereza muri ibyo bihugu; Kagame ahora aratwa n’itangazamakuru ry’ibyo bihugu ko ari umuyobozi wakoze ibintu by’ibitangaza! Kagame ntiyitaye ku buzima bw’abanyarwanda, kuri we bose bagomba gupfa bagashira ariko abazungu bamuhaye akazi bagakomeza kumuvuga ibigwi!
Leta ya Kagame niyo yonyine muri leta zabayeho yayoboye abanyarwanda ariko usanga bafite agatima karehareha gatekereza guhunga igihugu kubera ubuzima bubi babayemo: Leta ya Kagame yicisha abaturage inzara, ibabuza kuvuga, irabanyereza, ibarasa ku manywa yihangu, ibambura ibyabo, ibasenyera amazu, ibafungira ubusa, ibagaburira ingona, ibaha uburezi bwa baringa, imisoro n’amahoro bitagira umubare, n’ibindi bibi byinshi! Ibyo byonyine birahagije kugirango umunyarwanda ukojeje ikirenge hanze yarwo, ahiteafata umwanzuro wo kutarugarukamo! Iyi nkuru y’ihunga ry’abaikinnyi b’u Rwanda irerekana ko ubutegetsi bwa FPR Kagame bugejeje abanyarwanda mu bihe bikomeye, aho umwana arira nyina ntiyumve!]

Itsinda ry’abanyarwanda bari bitabiriye imikino ihuza ibihugu bivuga icyongereza yaberaga ‘Common Wealth Games’ yaberaga muri Australia iri mu nzira igaruka mu Rwanda nta mudari n’umwe ibonye. Mu bagarutse ntabwo harimo Denise Mutatsimpundu wakiniraga ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball y’u Rwanda. Mutatsimpundu we na mugenzi we Charlotte Nzayisenga nibo ba mbere muri Africa muri Beach Volley.Ushinzwe amakuru muri komite olempike y’u Rwanda Fidel Kajugiro Sebarinda yemereje Umuseke aya makuru agira ati: “Nibyo twaramubuze. Twe tugeze i Dar es Salaam tuzagera mu Rwanda ejo ariko we yasigaye yo (muri Australia). Namenye ko yabuze ku munsi wa nyuma w’imikino tuvuye kureba Marathon tariki 15 Mata, ariko ashobora kuba yaragiye mu ijoro rya tariki 14 Mata 2018.”
Mutatsimpundu na mugenzi we Charlotte Nzayisenga ni aba mbere muri Africa kuko begukanye igikombe cya Africa giheruka i Maputo muri Mozambique umwaka ushize muri Beach Volley y’abagore muri Africa. Bombi bari bahagarariye u Rwanda muri Australia mu mikino ya Commonwealth games aho batsinzwe imikino ibiri bakinnye na New Zealand na Vanuatu hombi seti ebyiri ebyiri ku busa, bavamo nta mudari. Si Mutatsimpundu wasigaye muri Australia gusa kuko na Jean Paul Nsengiyumva wari wagiye muri Australia muri ‘delegation’ y’u Rwanda nk’umutoza w’umukinnyi uterura ibiremereye mu bamugaye, nawe ari mu banyafurika 13 batorotse iyi mikino igeze hagati.
Amateka ya Denise Mutatsimpundu
Uyu mukobwa wavukiye mu Ruhango tariki 7 Werurwe 1989 yazamukiye muri Ruhango Volleyball Club yo mu karere yigagamo amashuri y’ikiciro rusange. Yakinnye shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda muri 2012 ariko n’iki kigo yigagaho mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye. Ikiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye yakize muri GS Indaburezi ariko kubera urwego rwe rw’imikino muri 2013 yahise ajya muri APR VC ayifasha gutwara igikombe cya shampiyona y’u Rwanda mu mwaka we wa mbere. Iyi kipe y’ingabo niyo yakiniraga kugera ubu.

Muri 2010 nibwo Mutatsimpundu yahamagawe mu ikipe y’igihugu ku nshuro ya mbere. Iyi kipe y’abari munsi y’imyaka 17 yitwaye neza kuko yabaye iya kane mu gikombe cya Afurika cy’abangavu cyabereye mu Misiri. Nyuma yakomeje kuzamuka mu ikipe y’igihugu nkuru ariko anatangira imyitozo y’umukino wa Volleyball yo ku mucanga yanamuhiriye cyane mu mateka ye afatanyije na mugenzi we Nzayisenga Charlotte. Mutatsimpundu na mugenzi we bahiriwe n’uyu mukino mushya kuko begukanye ibikombe n’imidari itandukanye mu marushanwa ahuza ibihugu muri Afurika.
Igikombe cya mbere begukanye ni irushanwa ryahuje abaterengeje imyaka 23 beza muri Afurika batwara igikombe batsinze Cameroun ku mukino wa nyuma 2013 bibahesha itike y’igikombe cy’isi cyabereye muri Pologne. Nyuma batsindiye umudari w’umuringa mu mikino nya-Afurika ya 2015 (All African Games) yabereye muri Congo Brazzaville muri Beach Volleyball, banegukana igikombe cya Afurika cyabereye i Maputo muri Mozambique muri 2017
Source: umuseke.rw