Rwanda : Inkambi y’impunzi z’abakongomani yo mu Kiziba igoswe n’ingabo za Kagame !

Publié le par veritas

Inkambi y'impunzi z'abakongomani yo mu Kiziba

Inkambi y'impunzi z'abakongomani yo mu Kiziba

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 20/04/2018, mu masaha ya samoya n’igice za mu gitondo, nibwo inkambi y’impunzi ya Kiziba irimo impunzi z’abakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda yatangiye ku gotwa n’abasilikare n’abapolisi ba leta ya Paul Kagame. Impunzi ziri muri iyo nkambi zikaba zahiye ubwoba kuko zahise zitekereza uko impunzi bagenzi babo bishwe n’amasasu y’ingabo z’inkotanyi ku italiki ya 22/02/2018. Kuri iyo taliki impunzi zo mu nkambi ya Kiziba zirenga 11 zarishwe kubera ko zatinyutse kwigaragambya imbere y’ibiro by’ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi HCR riri i Karongi. Izo mpunzi zikaba zarinubiraga uburyo zihabwa ifunguro ridahagije, gushorwa muri za gahunda z’ubudehe za leta ya Kigali kandi atari abanyarwanda no kwinjizwa mu gisilikare cya FPR Inkotanyi ku ngufu ! Igiteye impungenge muri byose ni ukumenya impamvu itumye izi nkotanyi zongeye kugota iyi nkambi!
Radiyo mpuzamahanga y’abongereza «BBC Gahuzamiryango» yavuganye n’umwe mu mpunzi ziri mu nkambi ya Kiziba akaba yayibwiye ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu haje amamodoka arimo abapolisi n’ingabo z’inkotanyi maze bagota inkambi. Izo modoka zikaba zari ziherekejwe n’imodoka z’ubutabazi (ambulance). Abanyeshuri n’abarimu bari mu mashuri bahise bagira ubwoba barataha ku buryo mu nkambi hahise hagaragara umutekano mucye! Impunzi zo mu nkambi ya Kiziba zikaba zifite amakuru y’uko ingabo z’inkotanyi zifite gahunda yo gufata abayobozi b’impunzi bari muri iyo nkambi kimwe n’abantu bose bigeze kuba abasilikare !
Gahunda yo guhungabanya akarere hifashishijwe impunzi
Amakuru aturuka mu mpunzi ziri mu nkambi ya Kiziba yemeza ko leta ya Paul Kagame itashimishijwe n’uko mu nkambi ya Kiziba hakozwe igikorwa cyo kwibuka impunzi z’abakongomani zishwe na leta ya Paul Kagame, ibyo bigahurirana n’icyumweru cyo kwibuka jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994! Kwibuka impunzi z’abakongomani zarashwe n’inkotanyi ku italiki ya 22/02/2018 mu cyumweru cyo kwibuka jenoside yabaye mu Rwanda, Kagame yabifashe nk’igitutsi, icyo cyaha akaba yarakigeretse kubayobozi b’impunzi y’inkambi ya Kiziba. Iki gitero cy’abasilikare cyagabwe kuri iyo nkambi akaba ari icyo kunyereza abo bakongomani b’impunzi kuko bashinjwa gukora ibyaha byo gukora politiki mu nkambi yo gukangurira impunzi z’abakongomani kwanga Kagame.
Abo bayobozi b’impunzi mu nkambi ya Kiziba bashinjwa kandi gutanga amakuru muri bene wabo bari mu bihugu by’iburayi n’Amerika asebya leta  ya Kagame, ibyo bikaba bigomba guhagarara. Kugirango abo bayobozi b’impunzi y’inkambi ya Kiziba bashobore kunyerezwa mu mutuzo, Kagame yafashe icyemezo cyo gukura muri iyo nkambi abasore bose b’impunzi kimwe n’abarwanyi yashyizemo babaga mu mitwe ya CNDP ya Nkunda, M23 ya Ntaganda na Makenga kimwe n’abakuwe mu gisilikare cya RDF. Abo base bateganyijwe gukusanyirizwa mu nkambi yabo yihariye, bagasubizwa mu gisilikare ku ngufu kandi bagahita bashyirwa ku rugamba ruteganyijwe mu minsi ya vuba rwo gufata intara ya Kivu ya majyepfo muri gahunda yo gutegura intambara ku gihugu cy’Uburundi inkotanyi zinyuze muri Congo.
Amakuru aturuka mu ntore ziri hafi ya Kagame, yemeza ko ibikorwa byo gushaka inzira ku butaka bwa Congo kugirango Kagame ashobore guhungabanya ubutegetsi bwa Nkurunziza mu Burundi aturutse muri Congo byatangiye! Ingabo za Kagame zafatiwe muri Congo mu minsi yashize zikaba zari muri iyo gahunda yo gushaka inzira no guhuza imitwe Kagame yashinze muri Congo kugirango ijye muri iyo gahunda yo gutera Uburundi. Ikibazo gikomeye Kagame afite muri iyi ntambara nshya ashaka gushora mu karere, ni uko abasore b’abakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda batagishaka kurwanira Kagame kuko babeshywe byinshi batigeze bahabwa mu ntambara nyinshi yabashoyemo!
Umwuka utari mwiza mu nkambi ya Kiziba ukaba uterwa n'uko urubyiruko rw’impunzi z’abakongomani rwabaga mu mitwe y’abarwanyi twavuze haruguru rwababajwe cyane n’iraswa ry’abavandimwe babo n’inkotanyi kuburyo batiteguye kurwanira na gato Kagame! Niba bimeze gutyo ubwo Kagame azashaka impamvu zo kubagerekaho urusyo maze afate umwanzuro wo kubarasa ku manywa y’ihangu! Ese azabica bose? Bamwe muri urwo rubyiruko bagaragaza ko bibaye ngombwa bahindukirana Kagame bakoresheje intwaro yabaheye bagahorera abavandimwe babo yishe!
Ni ukubikurikiranira hafi kuko amaraso ashobora kongera kumeneka ari menshi mu mpunzi z’abakongomani.
Veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Marara aravuga ku mahembe yahaye Kagame mubyo yanditse

https://www.youtube.com/watch?v=WPGkpvAcVwE
Répondre
M
Munyandida akomeje guhamya ko Kagame yahanuye indege yarimo Habyalimana

https://www.youtube.com/watch?v=Y7OQQY94bbM
Répondre
B
http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Umutekano/article/Ngoma-Uherutse-kuvuga-ko-kwibuka-ari-umunsi-mukuru-w-Abatutsi-yarashwe-n-umupolisi-arapfa
Répondre
B
Abahakanaga ko FPR atari ingoma-ntutsi: umuhutu utinyuka kuvugako itarikiya 7/4/94 aho kuba iy'icyunamo ahubwo ari umunsi mukuru w'abatutsi kuko niho batangiye gufata ubutegetsi ububakaba banayigenderaho, ahita akatirwa urwo gupfa ataburanye, kandi agahita yicwa. Nibyo byabaye kuri uriya muhutu w'i Kibungo zarashe ngo yashatse gutoroka no kurwanya umupolisi...kandi yari mu mapingu:
http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Umutekano/article/Ngoma-Uherutse-kuvuga-ko-kwibuka-ari-umunsi-mukuru-w-Abatutsi-yarashwe-n-umupolisi-arapfa
Répondre
B
Uyu mugabo kagame gutinda gutera gutera uburundi kwe niko gutumye abanyarwanda dukomeje gutinda ku ngoyi ye kuko iyo aza kuba kubutera nk'uko yakomeje kubiririmba ubu aba yarabaye amateka ! Mwibuke ijambo mutama Nkurunziza yavuze nyuma y'iburiramo rya kudeta yateguriwe i Kigali ! Yavuze ko uzashoza intambara ku Burundi ko iyo ntambara izarangirira iwe !
Répondre
F
Ngo iyo mbwa Kagome izatera BURUNDI? ahaaaahaaaa!!! ariko weee!! AZIBESHYE GUSA urebe ko KIGALI idahita ifatwa!! FDLR turamutegereje.Iyaba kagome yari ateye BURUNDI ngo wirebere
Répondre
I
Erega nimureke uriyamugabo muze twese dusenyere umugozi umwe ntimukajye mwitwaza ubwoko ngo arabakunze amaso arabaha ngaho muzabwira
Répondre