Suivez l’actualité sur «veritasinfo.fr» en consultant son con compte «Twitter» affiché sur le site.
Rwanda: Uyu munyamerika Gregory Brian Shoof ashobora gufungwa nk'impunzi zo mu nkambi ya Kiziba!
Publié le
par veritas
Umuvugabutumwa Gregory Brian Shoof washinze radiyo "Amazing Grace"
Aho bigeze ntabwo leta ya Kagame igishobora kwihishira ngo ibeshye amahanga ko ari leta igendera ku mategeko, ahubwo ni leta y'igisuti (abicanyi) nk'uko muri iki gihe abakoresha imbuga nkoranyambaga bakunze kuyita! Amayeri ikoresha kuva kera ntahinduka: Guteteza inzirakarengane izihimbira ibyaha, nyuma igategeka kwemera ibyaha abo yabimbiye, igakurikizaho kubategeka gusaba imbabazi z'ibyaha batakoze, ubwo urubanza rukaba ruraciwe! Iri tekinika niryo riri gukoreshwa kuri Pastori Gregory Brian Shoof washinze radiyo "Amazing Grace", uretse ko nawe yababereye ibamba! Ubwo igikurikiraho ni ukumuta mukagozi, byananirana bakamugongesha imodoka cyangwa se akaraswa bikitwa ko yari agiye gutoroka ubutabera ; ashobora no kwicwa anigishijwe ishuka bikitwa ko yiyahuye nk'uko byagendekeye Me Donat Mutunzi!
Si ubwa mbere kandi Paul Kagame azaba afunze umunyamerika, kuko n'umunyamategeko Piter Erlinder wari uje kunganira Madadame Victoire Ingabire yaramufunze mu mwaka w'2010 amurekura ari uko Amerika (USA) igombye kumuhindura umusazi! Pasiteri Gregory Brian Shoof nawe ararye ari menge! Leta ya Paul Kagame yiyemeje gucecekesha abanyarwanda bose bamunenga kimwe n'itangazamakuru rishaka ubwisanzure, ntabwo rero uyu pasiteri w'umunyamerika ashobora kumukangisha amagambo ngo yo kujyana ikirego mu nkiko kandi n'abanyamategeko abica abandi akabafunga, kiretse yitwaje imbunda gusa niho Kagame yagerageza ku mwumva!
Bitewe n'uko umuyobozi wa radiyo "Amazing Grace" Pasteri Gregory Brian Shoof ari umunyamerika, ntiyasobanukiwe amanyanga y'inkotanyi ariko abanyarwanda bazizi neza bari bamaze kubona kare ko ikigamijwe ari ugufunga radiyo Amazing Grace! Pasteri Niyibikora amaze gutambutsa ikiganiro yategetswe gutambutsa na DMI, ikinamico ryaratangiye maze RURA ihita ica urubanza, ihana ibyuma bya radiyo "Amazing Grace" ndetse n'uwayishinze Pasteri Brian Shoof! RURA yategetseko: Pasteri Brian Shoof atanga amafaranga y'amande ageze kuri miliyoni 2 z'amafaranga y'u Rwanda, agasaba imbabazi abanyarwanda abinyujije kuri Radiyo ye "Amazing Grace" yarangiza gusaba izo mbabazi agahita yifungira iyo radiyo ubwe mu gihe kingana n'iminsi 30!
Birumvikana ko ibi bihano RURA yabitanze izi neza ko Pasteri Brian Shoof atazabyubahiriza kuko bidasobanutse! Ibi bihano n'umwihariko wa leta ya Kagame ku isi yose: Aho inkotanyi zihimbira umuntu ibyaha, nawe ubwe akabyishinja kandi akabyemera, aho impunzi zo mu nkambi ya Kiziba ziraswa nyuma zigafatwa zigafungwa zishinjwa ibyaba byakozwe n'inkotanyi zazirashe; aho inkotanyi zikwicira umuntu zikagutegeka kizishimira ko zari mu kazi kazo, aho leta isaba umwana , umwana gushinja ibinyoma ababyeyi be, igahindura umugore maneko w'umugabo we n'ibindi byinshi biteye isoni n'agahinda!
Pasteri Gregory Bian washinze radiyo "Amazing Grace" yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru nyuma y'aho radiyo yashinze ifunzwe burundu na Paul Kagame abinyujije mu gakingirizo ka RURA! Mu kiganiro cye, Pasteri Brian yaguye mu gatangaro, yagize ati:
"...sindi pasteri Nicolas, amazina yanjye ni pasteri shoof! Pasteri Nicolas agomba kwisabira imbabazi ubwe! Pasteri Nicolas ntabwo yigeze ahamwa n'icyaha, ntabuhamya bwe bwigeze bwumvywa, nta rukiko na rumwe rwigeze rumuburanisha ku butumwa yatambukije,ubutumwa bwe ntabwo bwigeze bugibwaho impaka,none RURA ngo irashaka ko nsaba imbabazi z'umuntu ugifatwa nk'umwere? Ibyo binyuranyije n'itegeko nshinga rya repubulika y'u Rwanda!(...) Tony uvugira RURA, yavuze ko ngo nasaga nutera urwenya ubwo yambwiraga ibyo kwishyura amande, iki si ikintu cyo gushyengaho, ibi birasekeje, ibi ni ubusazi!!...Biteye isoni kuba RURA ariyo inshinja, RURA niyo mucamanza wanjye, RURA ni inteko iburanisha kandi RURA ni n'umushinjacyaha! None se ubwo inkiko zo mu Rwanda zaba zimaze iki? Nta nkiko dukeneye rero niba RURA igomba gukora ibintu byose!..."
Iyi mvugo ya Pasteri Shoof ijyanye n'ibihugu bifite ubutegetsi bugendera kuri demokarasi kandi bifite ubutabera, naho igihugu cy'u Rwanda cyaguye mu maboko y'agaco k'amabandi yitwaje intwaro kayoboresha abanyarwanda amategeko y'ishyamba! Ubutegetsi bwa Kagame buhora buhamagarira abanyamahanga gushora imari mu Rwanda mu bikorwa bibyara inyungu, ariko se niba igihugu kiyobowe nk'uko bimeze ubu, ubutabera bukaba butangwa na Kagame wenyine, abo bashoramari bazava he?