Rwanda: Umurambo wa Me Donat Mutunzi Washyinguwe i Kiramuruzi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 27/04/2018 ni bwo abagize urwego rw'ubutabera n'abo mu muryango wa Me Donat Mutunzi wigeze kunganira Bwana Leon Mugesera basezeye ku murambo wa Nyakwigendera. Me Mukunzi yapfuye mu ntangiriro z'iki cyumweru azize urupfu ruteye urujijo.
Imihango yo gusezera kuri Me Mutunzi yatangiriye mu cyumba cy’urukiko rw’ikirenga mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane. Mu rukiko rw’ikirenga ni ho umuhango witabiriwe kuruta n’abanyamategeko bagenzi be bari bahuje umwuga, abacamanza, ubushinjacyaha n’abagize umuryango. Ni umuhango wamaze igihe gito cyane. Abafashe ijambo babimburiwe na Me Julien Kavaruganda uhagarariye urugaga rw’abunganira abandi mu nkiko bose bahurije ku kuba barababajwe n’urupfu rutunguranye rwa Me Mutunzi. Uyu yigeze kunganira Leon Mugesera mu manza za Jenoside. Bavuze ko uretse no kuba Me Mutunzi yakoranaga umurava akazi ke, yari n’umujyanama mwiza.
Bwana Eric Nkwaya wari uhagarariye urwego rw’ubushinjacyaha muri uyu muhango yavuze ko Me Mutunzi yafashije urwego rw’ubushinjacyaha mu manza za Jenoside mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha i Arusha. Asaba gukomeza gushyira hamwe ku banyamategeko ngo bazibe icyuho asize mu rwego rw’ubutabera. Umucamanza mu rukiko rw’ikirenga wari uhagarariye uyu muhango na we yavuze ko ubutabera bw’u Rwanda bubuze umuntu w’inararibonye. Maze akomeza yihanganisha abari aho anatangaza ko imirimo ye yo kunganira mu nkiko irangiye burundu.
Ku itariki ya 23 z’uku kwezi kwa Kane ni bwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Me Donat Mutunzi wigeze kunganiraho Bwana Mugesera uburana ibyaha bya jenoside. Mu kiganiro Ijwi ry’Amerika yagiranye na Mme Valentine Ugirimpuhwe kuwa mbere atubwira ku rupfu rw’umugabo we yatubwiye ko yarumenye mu ma saa tatu z’igitondo. Mme Ugirimpuhwe yavuze ko mu buryo butunguranye yahamagawe na telephone yo kuri station ya polisi ya Ndera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali bamumenyesha ko umugabo we yiyahuye. Mme Ugirimpuhwe yatubwiye ko yari amaze iminsi 10 atabona umugabo we kandi atazi n’aho yari aherereye.
Yavuze ko uyu yari yabuze tariki ya 13 z’uku kwezi kwa Kane akimara kuvana abana be kwa muganga. Yatubwiye ko akimara kubura umugabo we yagejeje ikirego mu bugenzacyaha asaba ko bamufasha gushakisha umugabo we. Yasobanuye ko ku wa Gatanu tariki ya 13 z’uku kwezi kwa Kane ku isaha ya saa sita ari bwo yaaherukaga kuvugana n’umugabo we kuri telephone. Umuvugizi w’urwego rushinzwe iperereza atangariza ikinyamakuru IGIHE iby’urupfu rwa Me Mutunzi rwakomeje guteza urujijo, yavuze ko ‘yimanitse ari muri kasho ya polisi. ’'Yagize ati “Twabyumvise, twamenye ko ari umufungwa wafashwe mu ijoro ryo ku itariki 19 zishyira 20 z’uku kwezi, aregwa ibyaha by’urukozasoni bikoreshejwe ingufu.
Mu gihe bari bakimukurikirana mu gitondo batubwira ko yimanitse ari muri kasho.” Icyo gihe Mbabazi yasobanuye ko yiyahuye akoresheje ‘couvre-lit’ umwenda wo kwiyorosa. Umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda CP Theos Badege na we yatangarije Igihe ko nk’abandi bafungwa Me Mutunzi yasurwaga n’umugore we akanamugemurira. CP Badege yongeyeho ko mu cyumba Me Mutunzi yari afungiwemo hagaragayemo amacupa abiri y’inzoga ya Skol, ngo bigaragara ko yari yaraye anyoye ndetse ngo icupa rimwe ngo yarikubise ku kintu akarikatisha ishuka bikekwa ko yiyahuje.
Aho bamuherekezaga bamwe mu banyamategeko twaganiriye biracyabagoye kumva ibisobanuro ku rupfu rwa mugenzi wabo. Umwe utashatse kwigaragaza mu mvugo yabanjirijwe no guhigima yagize ati “ Hari ibitumvikana. Kwiyahura bisaba ibintu byinshi, byongeye muri kasho ya polisi iba irimo idari. Ati biragoye ariko ibivugwa byagombye kuba bitabwirwa abanyamategeko basobanukiwe. Mu ijambo ry’icyongereza ati: “ We are not stupid”. Bisobanuye ngo ntituri ibicucu. Kugeza ubu iperereza ntiriragaragaza icyishe Mukunzi.
Bakimara kuvana umurambo ku rukiko rw’ikirenga bakomereje aho yari atuye i Rusororo kumusezeraho.Nyuma y'aho bagiye kumushyingura i Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo, aho avuka. Me Mutunzi yari amaze imyaka 14 mu mirimo y’ubutabera. Yari amaze kandi imyaka 11 mu rugaga rw’abunganira abandi mu nkiko. Asize abana batanu n’umugore umwe.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa ni we yatunganije iyi nkuru