Rwanda: Twibuke abishwe bose na "FPR- Inkotanyi" kimwe n'abishwe n'"interahamwe" (Faustin Twagiramungu)
Mu kwibuka ku nshuro ya 24, Bwana Faustin Twagiramungu yatanze ubutumwa kubanyarwanda bose; akaba asanga uburyo bwo kwibuka abanyarwanda bishwe bidakorwa mu buryo nyabwo, ahubwo harimo ivangura (apartheid) kubishwe. Bwana Faustin Twagiramungu akaba ari umunyapolitiki w'ikubitiro wahigishijwe uruhindu ngo yicwe kubera ibitekerezo bye kuva ku italiki ya 6 Mata 1994 ubwo indege yarimo perezida Juvénal Habyarimana na mugenzi we w'Uburundi Cyprien Ntaryamira yaraswaga. Iyo ndege ikaba yararashwe ku itegeko rya Paul Kagame uyobora u Rwanda muri iki gihe. Iraswa ry'iyo ndege rikaba rifatwa nk'igikorwa cy'iterabwoba kandi akaba ariryo ryabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda nk'uko byemezwa n'umuryango w'abibumbye ONU.
Bwana Twagiramungu Faustin akaba muri iki gihe ari umuyobozi w'ishyaka rya RDI Rwanda Rwiza, ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Paul Kagame uyobora u Rwanda. Bwana Twagiramungu Faustin aba mu gihugu cy'Ububiligi. Twagiramungu avuga ko iki gihe turimo ari icyo kwibuka abacu bishwe n'intambara yatewe n'inkotanyi kuva mu mwaka w'1990 kandi akaba asanga ko kugeza n'ubu iyo ntambara itararangira. Twagiramungu avuga ko iyo ntambara y'inkotanyi yo mu w'1990 yatangiriye mu maperefegitura ya Byumba na Ruhengeri, inkotanyi zikaba zaragendaga zica abantu muri ayo ma perefegitura, abacitse ku icumu bagahunga kugera ubwo bageze i Nyacyonga (hafi y'umurwa mukuru wa Kigali).
Twagiramungu avuga ko muri iki gihe cyo kwibuka, tugomba kwirinda ivangura ry'abishwe (apartheid), ko tugomba kwibuka abantu bose bishwe atari abatutsi gusa. Twagiramungu asanga kurema umunyarwanda muzima w'abanyarwanda ari ukureba umuco duhuriyeho; ni ngombwa kwibuka abantu bose bishwe n'inkotanyi n'abishwe n'interahamwe. Twagiramungu yemeza ko iyicwa rya Habyarimana ariyo mbarutso ya jenoside kandi akaba yarishwe na Paul Kagame. Twagiramungu asanga kwibuka abatutsi gusa ataribyo. Twagiramungu yemeza ko ubwicanyi bw'i Kibeho bugomba kwitwa jenoside uko byagegenda kose.
Twagiramungu yagize ati :"Muri iyi myaka 24 ishize ndagirango abanyarwanda bamenyeko dutegekwa n'umuntu w'umwicanyi ni Kagame, yarabyiyemeje kandi nawe arabyiyemerera ko uzamukoraho cyangwa uzamwanga azamwica! Yishe abantu benshi aho agereye ku butegetsi ibyo murabizi, ntatinya kuvuga ko ari umwicanyi! Ntabwo rero twebwe dushaka gukomeza gutegekwa n'umwicanyi, byaba byiza ko yegura cyangwa se akazeguzwa ku buryo bwose bushoboka". Twagiramungu yakomeje avuga ko Kagame yica n'abamufashije gufata ubutegetsi kugira ngo abugumeho wenyine!
Twagiramungu avuga ko abanyarwanda bagomba kwibuka n'abaguye muri Congo kandi amagufwa yose yashyizwe mu nzibutso agaushyingurwa mu cyubahiro kuko kwanika amafufwa y'abantu bishwe ari ugushinyagura! Twagiramungu avuga ko ayo magufwa yose agomba gushyingurwa mu cyubahiro kugirango u Rwanda rugire amahoro kandi abanyarwanda bubake igihugu kimwe! Twagiramungu yarangije ijambo rye aragiza u Rwanda Nyagasani.
Veritasinfo.